Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangiye urugendo rwo gufasha mu muziki abanyempano mu muziki ahereye kuri Cindy Marvine Gateka ‘abereye Nyina w’abo’ banakoranye indirimbo ‘Wondekura Norwa’.
Cindy Marvine Gateka usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Gahongayire kugeza ubwo
yatangiye urugendo rwo gushaka uko bakorana indirimbo, ariko kandi akazakomeza
kumufasha mu buryo bwo kwaguka mu mwuka no gushyigikirwa.
Iyi ndirimbo bafatiye amashusho i Nyamata mu Karere ka
Bugesera, yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.
Cindy avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Gahongayire usanzwe
ari Nyina w’abo ari ‘yo ifunguye urugendo rwanjye rw’umuziki nk’umuhanzi’.
Uyu mukobwa asobanura ko yakuze yiyumvamo impano y’umuziki,
ariko kandi atekereza kuyishyigikira akuze. Yavuze ati “Navukiye mu muryango w’abanyamuziki,
kugeza ubwo muri njye niyumvagamo ko igihe kimwe nzabikora mu buryo bw’umwuga.”
Akomeza ati “Rero gutangira umuziki nkatangira nkorana
indirimbo na Gahongayire, umubyeyi wanjye ni ibintu byampaye imbaraga y’uko
nzagera kure.”
Uyu mukobwa avuga ko afatanyije na Gahongayire
banditse iyi ndirimbo ‘mu rwego rwo kuvuga gukomera kw’Imana n’ibyo yadukoreye
byo gushima’.
Cindy yakiriye agakiza mu 2012. Kuva icyo gihe
atangira urugendo rwo kuririmba muri korali zirimo nka Guérison des ames mu
gihugu cy’u Burundi.
Igihe cyarageze, uyu mukobwa yerekereza muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo, ariko nabwo yiyemezaga gutangira
urugendo rw’umuziki.
Uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda, ari nabwo yahuraga
na Aline Gahongayire akamufasha gutangira urugendo rw’umuziki we no gukuza
impano ye.
Gahongayire yavuze ko muri uyu mwaka ashaka gushyira
itafari ku rugendo rw’abandi banyempano nk’imwe mu ntego yihaye.
Yavuze ati “Ndashaka gushyira imbaraga cyane cyane
muri iki gihe zo gufasha abakiri bato mu muziki ku buryo n’abo impano z’abo zigaragara.
Gutangira umuziki kwanjye byaturutse ku gushyigikirwa n’umuryango wanjye, ariko
kandi nanjye nagize amaboko yanshyigikiye, rero Cindy natangiye kumufasha muri
ubwo buryo.”
Uyu muhanzikazi uri kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yavuze ko guhitamo abahanzi bazakorana azashingira cyane cyane ku bafite impano mu bijyanye no kuririmba, ndetse n’abazafasha kumworohereza.
Cindy Marvine Gateka yinjiye mu muziki nyuma yo
gushyira hanze indirimbo 'Wondekura Norwa'
Cindy Marvine yashimye Gahongayire wamubereye ikiraro mu rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki
Gahongayire yavuze ko gukorana na Cindy bitangije urugendo rwe rwo gufasha abakiri bato kwinjira mu muziki
TANGA IGITECYEREZO