Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana yatangaje ko bishimiye kuba bagiye kongera kwakira ibitaramo bya “Move Afrika: A Global Citizen Experience”, umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama
2024, mu kiganiro cyabereye i Davos muri Switzerland yahuriyemo na Perezida
Kagame n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda z’umushinga
wa Global Citizen mu Mujyi wa Accra muri Ghana.
Perezida Akufo yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe
kuri Ghana kuba igiye kongera kwakira ibi bitaramo, kuko mu 2022 byahabereye
biherekejwe n’iserukiramuco.
Avuga ko banejejwe no kuba ibi bitaramo bigiye kubera
muri Ghana nyuma y’uko bibereye mu Rwanda mu Ukuboza 2022.
Akomeza ati “Tunejejwe no kwifatanya n’u Rwanda mu
guhindura ahazaza h’umuturage w’Isi imyaka myinshi, amasoko menshi, kuzenguruka Afurika kandi utegereza ingaruka zizakomeza mu myaka iri imbere. Uyu munsi,
twishimiye iyi ntambwe ikomeye kuri Ghana.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo bya
Move Afrika mu Ukuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa n’igitaramo
umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu Rwanda ku
bufatanye na Global Citizen.
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze
ubuhanga bwe n’umuziki yasigiye abanya-Kigali n’abandi ibyishimo by’urwibutso.
Yanashimye Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n’abahanzi
barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi
King ndetse na Bruce The 1st
Akomeza ati “Twishimiye ko yafashe umwanya wo kwifatanya n’abahanzi baho. Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babuze ni inama hamwe n'inkunga.”
Mu 2022, Global Citizen yakoreye ibitaramo bikomeye
muri Ghana binyuze mu iserukiramuco “Global Citizen Festival: Accra”.
Guverinoma ya Ghana yatangaje ko ririya serukiramuco ryinjiye arenga Miliyoni
150 z’amadorali, binyuze muri za Hoteli zakiriye abantu, ibikorwa by’ubwikorezi,
kwamamaza, umutekano n’ibindi.
Imibare igaragaza abantu barenga 5000 binjiye muri
Ghana bitabiriye iri serukiramuco, abarenga 1000 bahabwa akazi, kandi abakenera
Hoteli biyongereye ku kigero cya 75%.
Ikigo pgLang kizategura imikorere y'umushinga wa Move
Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.
Umushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe
n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye
bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa
cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije
n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe
y'ubukungu ku bisekuruza bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu
bibakorerwa.
Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya
Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen:
Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris
Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen
Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New
Africa Shrine mu 2021 n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye
Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.
Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku
ngengabihe y’aho Move Afrika izajya ibera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera
mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.
Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana
n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera
ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka
kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu
mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.
Perezida Nana Akufo yatangaje ko bishimiye guha ikaze
ibitaramo bya Move Afrika muri Ghana
Perezida Kagame yavuze ko Kendrick Lamar yakoreye i
Kigali igitaramo cy’akataraboneka
Ku nshuro ya kabiri, Ghana igiye kwakira ibitaramo by’umushinga
Global Citizen
TANGA IGITECYEREZO