Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, cyari kigamije kwerekana ubuzima ikipe ya Rayon Sports ibayemo, ndetse agaruka ku bibazo irimo n'umuti urabye wabyo.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, kibera ku cyicaro ry'umuryango wa Rayon Sports giherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Ziniya. Ni ikiganiro cyatangiye ku isaha ya saa 15:25 gikerereweho iminota 25 kubera imvura yabanje kugwa.
Perezida wa Rayon Sports yatangiye aha ikaze itangazamakuru ndetse agaruka ku makipe ane aba mu muryango wa Rayon Sports, mu buryo bwo kwinjiza neza itangazamakuru mu kiganiro.
Mu buryo bwimbitse Uwayezu Jean Fidele yatangiye agaruka ku buzima bw'ikipe ya Rayon Sports y'abagabo ndetse yemeza ko itarava ku gikombe, ari nako aboneraho asaba imbabazi abafana.
Yagize ati: "Duhereye ku ikipe y'abagabo, twatangiye imikino yo kwishyura, gusa twitwara nabi kuko twaratsinzwe. Nk'ikipe nkuru ishaka igikombe duhora dushaka gutsinda, ariko ntabwo byaduhiriye".
"Ndasaba
imbabazi abafana kuko ntibishimye, kandi natwe ntabwo twishimiye. Turacyarwana
kuko igikombe ni isiganwa. Turi gucyemura ibitameze neza, gusa nongera kubasaba
imbabazi kandi ntibazacike intege."
Uwayezu
Jean Fidele yakomeje avuga ku kibazo cy'umutoza mushya ndetse n'ikibazo
cy'umutoza Wade wari wasigaranye ikipe. Yagize ati" Umutoza Wade aza
yasinyiye kuba umutoza wungirije kandi ubu niyo masezerano agifite. Umutoza
mukuru akigenda twamusabye gutoza mu gihe tugishaka umutoza mukuru, kandi
yarabikoze.
Inshingano
rero ziba mu byo wasinye kuko ni byo bigena ibyo utegetswe gukora. Niba
yarishyizemo kumva ko ari umutoza mukuru akaba atakwemera kungiriza, azatubwira
icyo ashaka dukurikize amasezerano".
Ku bijyanye
n'umutoza mushya, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko "twabanje gutinda kubona umutoza
mukuru, ariko muri iki cyumweru tuba twamubonye ubundi azungirizwe na
Wade."
Agaruka
ku kibazo cy'abakinnyi bakomoka muri Uganda batinze kugaruka mu kazi, yavuze ko
atazi impamvu batinze ndetse ko babahamagaye bakababura kandi ikipe ikaba
itari gufata umwanzuro wo kujya kubahiga nk'uhiga inyamaswa.
HANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CY'IKIGANIRO
Aha
twari tugeze mu ma saa 16:15 PM gusa Perezida wa Rayon Sports yari agikomeza kuganira
n'itangazamakuru ndetse abari mu cyumba cy'uruganiriro bari bagifite byinshi
byo kubaza.
Uko
iminota yiyongeraga, niko Perezida Uwayezu Jean Fidele yahinduraga imivugire
kugera n'aho yaje kugaruka ku buryo bahangana n'amakipe hafi ya yose ahabwa
amafaranga na Leta ariko Rayon Sports ikaba ntacyo ibona.
Ni
imvugo yavuze ababaye ndetse ubona mu maso hahindutse. Yagize ati" Natwe
Leta niduhe amafaranga. Ese ubundi kuki batayaduha? Naho twari amabuye,
guhangana n'amakipe ahabwa amafaranga. Natwe turi ikipe nk'izindi, Rayon Sports
ikoresha amafaranga igenda isarura mu ngo n'ahandi hatandukanye. Natwe nibaduhe
amafaranga, ubundi bazatugaye."
Hakomeje gushakishwa umutoza Mohamed Wade azungiriza
Ntabwo yarekeye aho, kuko Perezida wa Rayon Sports wari umaze amasaha 2 ari kuvuga, yaje kugaruka ku bantu batifuriza ineza ikipe kubera ko ntacyo bakiyiryamo.
Yagize ati: ”Rayon
Sports uko yabagaho twese turabizi wajyaga kubona ukabona umuntu, azanye
umukinnyi. Hari igihe abantu bose bigeze kuza mu nama ngo bafite abakinnyi.
Ubu
rero ibintu muri Rayon Sports byarahindutse. Uwo SG ku mukino wa Gasogi United,
umufana yaraje ashaka kumukubita kuko abari bafite akaboko muri Rayon Sports
bazana abakinnyi bakariramo icyo bitaga injyawuro nagisanzemo, ubanza iryo
jambo ntari nanarizi. Aho dushyiriye ibintu ku murongo dukora ibintu neza,
abari bafite akaboko nabavanagamo injyawuro, birabababaza, ariyo mpamvu yo
gushaka kurwana."
Uwayezu
Jean Fidele yasoje avuga ko kwiyamamariza indi manda “bizaterwa n'abafana kuko
nibumva bakinkeneye, nanjye nkabona mfite umwanya nziyamamaza, ariko nibambwira
ngo narakoze ntabwo bashaka ko dukomezanya, nanjye nzabashimira nikomereze.”
KANDA HANO UREBE IGICE CYA KABIRI CY'IKIGANIRO
">
TANGA IGITECYEREZO