Umuramyi Fortran Bigirimana uri i Kigali mu Rwanda, yateguje igitaramo azahuriramo na Couple y’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, James na Daniella, bafitanye amateka akomeye.
Umuramyi Bigirimana
Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira abanya-Kigali nyuma yo gukora
igitaramo cyahesheje umugisha abanya-Canada.
Mu kiganiro Fortran
yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024, yatangaje
ko uyu mushinga yise ‘Birakwumvira Live Recording Experience,’ hashize imaze
imyaka ibiri Imana iwushyize ku mutima we.
Mu gihe iki gitaramo
kibura umunsi umwe gusa ngo kibe, uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki yatangaje
ko nta mpungenge abantu bakwiiye kugira batekereza ko yaba yaratinze
kukimenyekanisha, kuko Imana yamutegetse kugikora ku giti cye bitabaye ngombwa
ko hiyambazwa abaterankunga nk’uko bisanzwe bimenyerewe.
Fortran kandi yahumurije abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’uko azaririmba indirimbo z’Igifaransa
gusa ntibibone mu gitaramo cye, avuga ko indirimbo zose azakora ziri mu ndimi
bisangamo arizo Ikinyarwanda n’Ikirundi.
Yafashe umwanya avuga
ku buzima bukomeye yaciyemo bwo kubura ababyeyi akiri muto cyane, ndetse n’imvune
ikomeye yagize byamuviriyemo no kwisabira urupfu bitewe n’uko ubuzima bwari
bumushaririye cyane. Avuga ko ubwo yari ari mu bitaro, ari bwo Imana yamusuye
ikamuha umuhamagaro agenderaho uyu munsi.
Uyu muramyi ukunze
gukoresha amagambo yuzuyemo ihumure, yasobanuye ko aba ashishikajwe no gusubizamo
abantu ibyiringiro kuko yanyuze mu bihe bibi azi n’uko biryana.
Yaboneyeho no
gusobanura ko kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu kuko adashaka ko
kwishyura byaba imbogamizi kuri bamwe, atangaza ko yashyizeho itike y’ibihumbi
20Frw ku bantu bifuza gutera inkunga igitaramo cye yise ‘Birakumvira.’
Uyu muramyi yiseguye ku banyarwanda kuko atashoboye kuzana n'umuryango we bitewe n'ingendo yari amazemo iminsi ndetse n'izindi gahunda z'ubuzima bafite mu Bufaransa.
Daniella wageze kuri
Home Free Hotel ahaberaga ikiganiro n’itangazamakuru akerewe ku bw’impamvu z’umuryango,
yavuze ko Fortran arenze kure umuvandimwe kuri bo, bityo ko biteguye
kumushyigikira cyane mu gitaramo cye.
Fortran yavuze ko
itsinda rya James na Daniella babaye inshuti ze cyane, ari nayo mpamvu aribo
yahisemo gukorana nabo bitewe n’uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo
baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane.
Fortran Bigirimana azwi cyane mu ndirimbo nka 'Azonyambika,' 'Ntaco Nzoba,' 'Birakumvira' yafatanyije na Adrien Misigaro, 'Amahoro' n'izindi.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church, kigatangira ku isaha y’i Saa Kumi n’imwe z'umugoroba. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk'inshuti ndetse n'umukozi w'Imana ko kubaha nk'uko yabihamirije inyaRwanda.com
Agiye gukora iki gitaramo mu ntangiriro za 2024 nyuma y’uko gisubitswe kuko cyagombaga kuba mu mpera z'umwaka ushize ku ya 10 Ukuboza 2023, kikaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Aime
Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi.
Umuramyi Fortran agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka 5
Ndayishimiye Christophe, ari gufasha Fortran mu mitegurire y'igitaramo by'umwihariko mu bijyanye n'umuziki
Edidia, niwe uri guhuza ibikorwa bijyanye n'igitaramo cya Fortran
Yateguje abazitabira ko bazumva Imana
Daniella yasobanuye ko ibitaramo bakubutsemo i Burayi byagenze neza cyane
Yatangaje ko bagiye mu bihugu 9 ku mugabane w'u Burayi nubwo byose batabashije kubitaramiramo
Fortran yavuze ko yatumiye Apotre Gitwaza mu gitaramo cye kuko basanzwe ari inshuti cyane
Fortran yavuze birambuye ku gitaramo agiye gukorera mu Rwanda nyuma y'imyaka 5
Reba hano amafoto menshi yafatiwe mu kiganiro Bigirimana Fortran yagiranye n'itangazamakuru
REBA IKIGANIRO FORTRAN BIGIRIMANA YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU
PHOTOS & VIDEO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO