RFL
Kigali

Nkumbura Ubugari bwo mu Rwanda! Akari ku mutima wa Fortran Bigirimana uje gutaramira i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:10/01/2024 16:29
0


Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Fortran Bigirimana yashyitse mu Rwanda aho aje gutaramira i Kigali ku nshuro ya Gatatu.



Umuramyi wo mu gihugu cy'u Burundi ariko utuye mu gihugu cy'u Bufaransa,Fortran Bigirimana yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,aho aje gutara mu gitaramo azahuriramo n'abaramyi James na Daniella kizaba kuri icyi Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024

Iki gitaramo Fortran yaje gutaramiramo kizabera kuri New Life Bible Church ku Kicuriro,ikaba ari inshuro ye ya gatatu agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya 2014 na 2016 .

Akigera i Kigali mu kiganiro na InyaRwanda, Fortran yajeje abantu igitaramo cyiza ndetse avuga ko yari akumbuye kuza muri Afurika  byumwihariko u Rwanda kuko aba akumbuye kurya "Ubugari".

Fortran yanakomoje ku mwuga wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko umaze gutera imbere haba mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, umaze kugera ku rwego rushimishije.

Fortran yavuze no kuri James uzwi mu itsinda rya James na Daniella wari waje kumwakira ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Knombe.

Yagize ati ''James ni inshuti yanjye, umubandimwe,njya mwakira i Burayi iyo yaje gutaramirayo, rero nanjye yaje kunyakira. Ikindi ni umukozi w'Imana nkanjye ni nayo mpamvu tuzafatanya we na madamu we mu gitaramo nyirizina".

Fortran yageze i KIgali aje guhurira na James na Daniella mu gitaramo bise "Birakwumvira".


Fortran Bigirimana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Azonyambika, Esprit de Dieu" n'izindi



Fortran yakiriwe na James wo mu itsinda rya James na Daniella

Reba ikiganiro Fortran yagiranye na Inyarwanda akigera i Kigali

">

AMAFOTO+VIDEO:Rwigema Freddy-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND