RFL
Kigali

Byahinduye isura mu matora y’irushanwa rya Karaoke agiye gushyirwaho akadomo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/01/2024 15:10
0


Amezi abiri arirenze hatangiye amarushanwa ya Karaoke King&Queen arikugana ku musozo akazasiga ahembye asaga Miliyoni 5Frw.



Ni amarushanwa yatangijwe hagamijwe gukomeza guteza imbere abakora umwuga wo gusubiramo indirimbo z’abandi mu tubari, amahoteli no bindi bikorwa bihuza abantu byinshi.

Iri rushanwa rikaba rizatanga ibihembo birimo Miliyoni 2Frw kuri Karaoke Queen na Miliyoni 2Frw kuri Karaoke King, hatanagwe Miliyoni imwe ku muntu uzaba yarahize abandi mu gikundiro [People’s Choice].

Akanama Nkempuramaka k’iri rushanwa ryateguwe na Alaphat Entetainment ya Nkuramuruge Alaphat kagiye kagaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo Young Grace, Shaffy n’abandi.

Kugeza ubu abari imbere mu majwi bakaba ari Ireme ufite amajwi 1579, Delicious 1007, Christella 504, Hyguette 444 na Melodie Jazz.

Mu kiganiro InyaRwanda iherutse kugirana n’ubuyobozi bwa kompanyi yateguye iki gikorwa, bwavuze ko uretse ibikorwa by’amatora bwagize umwanya wo kwitegereza no kureba uko baririmba.

Butanga urugero rw'abo bwabonye ko uretse kuririmba, banafite ubuhanga mu buryo bitwaramo bituma abantu barushaho kunyurwa n'ibyo bakora icyo gihe  ubuyobozi bwatanze  urugero rwa Muriro, Christella, Bijou, Gaju na Fiston Rich. 

Kanda hano ubashe guhesha amahirwe abahatanye mu irushanwa rya Karaoke Queen&King

Abaririmba bagize umwanya wo kwiyerekana imbere y'Akanama Nkempuramaka mu bikorwa byagiye byitabirwa n'ibyamamare binyuranye

Alaphat aheruka gutangaza ko igikorwa bateguye kiri kugenda nk'uko babyifuzaga kandi babonye ko cyaziye igihe

Byari ibyishimo bikomeye ku baririmbyi ba Karaoke n'abafana babo mu bice bitandukanye bimaze kuba muri Karaoke Queen&King

Gutora wabikora unyuze hano ugashesha amahirwe kuri Karaoke Queen&King






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND