Norbert Rusanganwa [Kenny Sol] yamaze kuba umugabo wa Tounga Kunda Alliance Yvette bahamije isezerano ryabo mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Nyakanga nyuma y’urugendo rutari ruto rw’ubuzima yanyuzemo ariko ahanini bushingiye ku muziki aho ari no mu ba mbere bawuyoboye muri iki gihe mu Rwanda.
Kuwa 26 Ukuboza 2023 ni bwo Kenny Sol yafashe irembo nyuma
y'uko yemeye ko afite umukunzi ubwo yavaga muri Canada kuwa 28 Ugushyingo 2023
akakirwa n’abarimo Kunda Alliance wanamushyikirije indabo.
Kenny Sol yaje kwambika impeta Kunda mu gikorwa cyakozwe mu
buryo bw’ibanga kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 bakaba basezeranye imbere y’Ametegeko
ya Repubulika y’u Rwanda.
Gusa nubwo bigoranye kubona umuntu ukurikiranira hafi imyidagaduro
nyarwanda wavuga ko atazi izina Kenny Sol, ariko si benshi bazi ko ubu ari
mu mwaka wa 27 kuko yabonye izuba mu 1997.
Mbere y’uko atangira umuziki, yari umukinnyi w’umupira
w’amaguru aho yakinnye mu ikipe nka Esperance FC ananyura muri Kiyovu Sport Fc. Iyo akomeza uyu mwuga, birashoboka ko yari kuba akinira Amavubi cyangwa indi kipe ikomeye yo hanze y'u Rwanda.
Ibi ni byo byatumye nka inyaRwanda tubegeranyiriza amwe mu mateka ya Kenny Sol wamaze gutera intambwe yo kuva mu buseribateri.
Kenny Sol yavukiye muri Kigali mu muryango w’abana 3, akaba ubuheta. Yize amashuri abanza ku Kabusunzu, ayisumbuye ayasoreza i Musambira.
Mu mashuri yisumbuye ni ho yatangiriye kujya asubiramo
indirimbo z’abandi bahanzi. Nyirarume ni we wamufashishije kwinjira
muri ‘Band’.
Yasoreje mu ishuri ry’Umuziki n’Ubugeni ry’u Rwanda icyo gihe
ryitwaga Nyundo Music School. Ubwo yigaga muri iri ishuri mu 2016, ni bwo yihuje
na Billy Ruzima na Moise Mugabutsinze batangiza itsinda rya Yemba Voice.
Bafatanije, baje gushyira hanze indirimbo zitandukanye
nka "Turakundana". Ni indirimbo zakunzwe ariko izo bagiye basubiramo cyane cyane iza Sauti Sol
zarakunzwe kurushaho.
Kenny Sol yaje gutangira gukora wenyine aza no kugira
amahirwe yo guhuza na Bruce Melodie batangira gukorana binyuze mu Igitangaza Music
aha yari kumwe na Juno Kizigenza.
Icyo gihe yashyize hanze indirimbo zakunzwe nk’Ikinyafu,
Agafire n’izindi. Urugendo rwaje kurangira atangira gukora wenyine kandi nabwo
biramuhira, ashyira hanze ibihangano byinshi kandi byiza.
Imyandikire ya Kenny Sol irihariye cyane, bikaba bituma n’ibihangano bye biba bifite umwihariko utuma ababyumva bongera kwifuza kujya kubyumva.
Imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi itajya itakaza uburyohe kurusha izindi ni iyitwa ‘Haso’. Amaze gukorana n’abahanzi barimo Harmonize bahuriye muri ‘One More Time’ imwe mu ndirimbo zihagazeho mu muziki mu zo umuhanzi nyarwanda yakoranye n’umunyamahanga.
Hari kandi ‘Quality’ yakoranye na Double Jay n'izindi nyinshi. Mu gihe amaze mu muziki, yagiye yibikaho ibihembo bitandukanye birimo ‘Best Music Video’ muri Isango na Muzika Awards 2022;
‘Best Male Artist’ muri Kiss Summer Awards 2022 kimwe na ‘East African Super Star’ muri Oda Awards ibihembo bitangirwa muri Ethiopia. Amaze kandi gutaramira ku migabane itandukanye irimo Afrika, u Burayi na Amerika.
AMAFOTO: Ngabo Serge-inyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO