Christopher Julius Rock umunyarwenya kabuhariwe akaba n'umukinnyi wa filime ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, amaze igihe agarukwaho ku nkuru zishamikiye kubyamubayeho ubwo Will Smith yamucapaga urushyi imbere y'imbaga amuziza gutera urwenya rudashimishije ku mugore we Jada Pinkett Smith.
Kuri ubu Chris Rock yongeye kugarukwaho mu binyamakuru nyuma yaho amaze iminsi avugwa mu rukundo n'umunyamidelikazi Amber Rose. Amakuru y'urukundo rwabo yabanje gutangazwa na TMZ yavuze ko aba bombi batangiye gukundana muri Nyakanga uyu mwaka.
Bivugwa ko baba baratangiye gukundana kuva muri Nyakanga
TMZ yatangaje ko Amber Rose w'imyaka 40 yakunze guherekeza Chris Rock w'imyaka 58 mu bitaramo by'urwenya aherutsemo yakoranaga na Kevin Hart byitwa 'Headliners Only'. Inshuti za hafi z'uyu munyarwenya nazo zabwiye iki kinyamakuru ko aba bombi baherutse gusangirira Noheli i New York ari naho bamaze iminsi.
Umunyarwenya Chris Rock aravugwa mu rukundo na Amber Rose arusha imyaka 18
Ku wa Gatatu w'iki cyumweru nibwo Chris Rock na Amber Rose batije imbaraga amakuru y'urukundo rwabo, nyuma yaho bagaragaye bari kumwe mu ruhame. Amafoto yabo ari kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane hari kugarukwa ku kinyuranyo cy'imyaka iri hagati yabo.
Chris Rock na Amber Rose bamaze iminsi bavugwa mu rukundo
Chris Rock wakunzwe muri filime zitandukanye zirimo nka 'Grown Ups', 'Top Five', Head Of States' n'izindi nyinshi, yagiye avugwa mu rukundo n'abagore batandukanye kuva mu 2016 yahana gatanya na Malaak Compton-Rock wahoze ari umugore we.
Amber Rose wamamaye kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'ibyamamare, azwiho kuba yaragiye akundana n'abasitari bakomeye barimo Kanye West, Wiz Khalifa barushinze kuva mu 2013 bagatandukana mu 2016 n'abandi.