Izina Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben riragarukwaho cyane muri iki gihe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga no mu mashakiro ya Google, ahanini biturutse ku myiteguro y’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019.
Ni ubukwe butegerejwe n’abantu benshi cyane cyane
abamenye uyu muhanzi mu gihe cy’imyaka 15 ishize ari mu muziki, byongerwa n’ibihangano
bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye kugeza kuri ‘Ni Forever’ aherutse
gusohora.
Iyi ndirimbo ye nshya yabaye iya gatatu yaciye agahigo
mu zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito ikuzuza Miliyoni 1, nyuma
ya ‘My Vow’ ya Meddy ndetse na ‘Why’ yakoranye na Diamond wo muri Platnumz.
The Ben afatwa nk’ikirango cy’umuziki w’u Rwanda,
ahanini biturutse ku bikorwa bye byatume agira igikundiro cyihariye ku buryo n’iyo
atavuga abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bakomeza kugaragaza inyota
y’uko bamutegereje.
Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo mu 2005 The
Ben yigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya APADE muri Kicukiro yatangiye kugaragaza
impano yo kuririmba. Icyo gihe yigaga amasomo ajyanye n’ubukungu (Economy).
Umunyamuziki Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], ni umwe
mu barimu bigishije igihe kinini The Ben ubwo yari mu mashuri yisumbuye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi
yavuze ko abanyeshuri bari bazi The Ben ‘nk’umusitari’ ku kigo cy’amashuri, ku
buryo bamwe bari baramenye impano ye.
Yavuze ati “Yari umusitari! Abanyeshuri biganaga bo bari
bazi ko azi kuririmba cyane, bigatuma nyine bamufata nk'umuntu w'icyamamare,
udasanzwe, kuko wumvaga uburyo aririmba, niba yaririmbye mu rusengero cyangwa niba
yaririmbye mu ishuri bakamufata nk'umwana nyine n'ubundi uzaba ikirangirire
cyangwa icyamamare."
Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo ‘Ni Danger’ avuga ko
The Ben yigeze gukora ikosa ku ishuri, amuhanisha kuririmba ariko ntiyabikora
neza.
Akomeza ati "Ndibuka njya kumenya The Ben ni uko
hari akantu kari kabaye ku ishuri biba ngombwa ko mujyana imbere mubaza ikibazo
kibaza ngo ariko The Ben wowe ko ntajya nkubona mu ishuri uba uri hehe? Ishuri ryose
risakuriza rimwe ngo azi kuririmba."
Danny Vumbi avuga ko icyo gihe yigisha The Ben nawe yari
mu itsinda rya The Brothers yari ahuriyemo na bagenzi be. Ati "Kandi
abantu bari bazi ko ndi muri The Brothers kuba bari bazi ko ndi muri The Brothers
bose bahise basakuza rimwe ngo azi kuririmba."
Akomeza ati "Yaririmbishije nabi, njyewe ngenda
mu mutwe numva ari ibisanzwe. Ariko hari umunsi umwe yigeze kuririmba indirimbo
'Happy Birthday' ndavuga ni waoooo wa mwana nyine afite impano..."
Kuri we, kuba The Ben yarinjiye mu muziki
ntibyamutunguye, kuko yari asanzwe abizi. Ariko kandi anishimira ko bakoranye
indirimbo.
Yagize ati "Kuri sitade yaharirimbye
n'ubundi akiri umunyeshuri, nibwo namenye ko azaba umuntu w'igitangaza, kuko
urumva gufata 'Microphone' ukaririmba akapera uririmbira sitade, ukaririmba indirimbo
abantu bose bazi ariko ukayiririmba mu buryo bwawe, ukumva umuntu aseshe
urumeza, icyo gihe nyine umuntu aba afite impano idasanzwe…. The Ben ari mu
bantu batangaje nyine.”
Danny Vumbi avuga ko atibuka neza uko The Ben
yitwaraga mu mashuri yisumbuye cyane yo yamwigishaga isomo ry’imibare. Yavuze
ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kandi ko ari umwe mu bantu
yumvishije indirimbo ‘Bya Bihe’ ya The Brothers mbere y’uko isohoka.
The Ben yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo
zirimo nka ‘Urarenze’, ‘Ese Nibyo’, ‘Amahirwe yanyuma’, ‘Incuti yancuti’, ‘Wigenda’,
‘Amaso ku maso’, ‘I’m in Love’ yo mu 2012 n’izindi zakomeje izina rye mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Yagiye yagura imbago z’umuziki, akorana indirimbo n’abahanzi
banyuranye barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda bakoranye indirimbo ‘Binkolera’,
‘No you no Life’ yakoranye n’itsinda rya B2C ryo muri Uganda, ‘This is Love’
yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda, ‘Why’ yakoranye na Diamond wo muri
Tanzania n’abandi.
Uyu munyamuziki anibitseho ibikombe birimo icy’umuhanzi
w’umwaka wubakiye ku mudiho wa R&b mu bihembo bya Salax Awards mu 2008, mu
2009 yongeye kwegukana igikombe nk’iki, ndetse anatwara igihembo cy’umuhanzi w’umugabo
w’umwaka. Mu 2010-11 yatwaye igikombe cy’indirimbo nziza.
The Ben avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007,
nyuma y’imyaka ibiri yari ishize agaragaje impano yo kuririmba ari mu mashuri
yisumbuye muri APADE.
Ati “Mu 2007 nibwo ninjiye mu muziki, ariko hari
hashize igihe gito ntangiye kuririmba bya hato na hato, niyo mpamvu ntashobora
kuvuga ko nahisemo umuziki ahubwo wo wampisemo, kandi urwo rukundo
narwiyumvisemo.”
The Ben yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba yiga
mu mashuri yisumbuye muri APADE
The Ben yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2007
nyuma y’uko umuziki umuhisemo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, The Ben
arahamya isezerano rye n’umukunzi we Uwicyeza
Danny Vumbi yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben
yinjiye mu muziki, kuko yatangariye impano ye akiri ku ntebe y’ishuri
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NADANNY VUMBI AGARUKA KU BUZIMA BWE MU MASHURI KANDA
TANGA IGITECYEREZO