Umuhanzi akaba n'umwanditsi w’indirimbo, Semivumbi Daniel [Danny Vumbi yamuritse Album ye ya Kane yise “356” yakoze nyuma y’umwaka washize abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac, ariko atemerewe gukora indirimbo kubera ko yaseshe amasezerano mbere y’uko kontaro bari bafitanye irangira.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, cyabereye kuri L’Hasciande i Nyamirambo
mu Mujyi wa Kigali.
Danny Vumbi yavuze ko muri rusange yagize igitekerezo
cyo gukora iyi Album bitewe n’ibihe by’umuziki yanyuzemo, aho atari yemerewe
gukora indirimbo kubera ko yitegura gusesa amasezerano.
Ni umwaka afata nk’urura, kuko hitabajwe amategeko
kugirango impande zombi zikiranuke mu mahoro. Ntiyari yemerewe gukora indirimbo,
ariko yashoboraga kuririmba mu bitaramo bitandukanye no kwandikira indirimbo
abahanzi banyuranye.
Muri rusange, uyu munyamuziki avuga ko amasezerano
yari afite muri Kikac, atamwemereraga gukora ikindi gihangano mu gihe cyose
batakomezanyije imikoranire.
Album y'uyu muhanzi iriho indirimbo 10, kandi avuga ko
yari imaze hafi umwaka ibitse muri studio. Iriho indirimbo zikozwe mu njyana
zinyuranye.
Danny yavuze ko yatandukanye na Kikac kubera kutubahariza amasezerano ku mpande zombi. Ati “Nta mpamvu yo
kuzirikanwaho, muziritswe n'izo mpapuro, ariko nanone zirakomeye kubera ko
n'izo zatumye mara umwaka wose ntakora."
Yavuze ko yaseshe amasezerano hasigaye amezi hafi
umunani kugirango agere ku ndunduro. Ati “Byabaye ngombwa ko twifashisha
abanyamategeko, kandi igikorwa cyagenze neza, Danny Vumbi ari aho ari
kugerageza kwiteza imbere..."
Danny avuga ko n'ubwo umwaka warangiye adashyira
hanze, ariko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z'abahanzi banyuranye,
yaba muri icyo gihe yamaze adakora indirimbo ndetse no muri iki gihe hari
indirimbo z’abandi bahanzi yanditse.
Danny yavuze ko amasezerano agirana n'abahanzi, muri
iki gihe atamwemerera gutangaza ko hari uruhare yagize ku ndirimbo. Yavuze ko
yatangiye kwandika indirimbo agira inama abahanzi, nyuma abikora nk'akazi ka
buri wese.
Yavuze ko ubu ageze ku rwego rw'aho akora indirimbo
ikarangira, hanyuma umuhanzi akajya muri studio, akayimugurira yose.
Danny yavuze ko indirimbo yagurishije umuhanzi ku giti
cye yahagaze Miliyoni 1.5 Frw, hanyuma ikigo cya Leta yaciye amafaranga menshi
ni Miliyoni 3 Frw.
Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ye ‘Condom’ iri kuri
iyi Album, itandukanye n’uburyo umuntu ayumva, kuko aba akangurira abantu
kugira umutima mwiza ‘kuko hari igihe umuntu aguhemukira ukibaza uti nk’uyu
yavukiye iki? Kuki Papa we atakoresheje Condom ngo ntavuke.”
Uyu muhanzi yavuze ko Album ye ya kane yabashije kujya
hanze, kubera uruhare rw’umugore we ndetse na Bruce Melodie. Ati “Ejo bundi
umugore wanjye yaraye muri studio ari kumwe na Bob Pro bari kurangiza iyi
Album. Urumva rero yaramfashije cyane.”
‘Cover’ y’iyi album agaragaraho ameze nk’umuntu
utumura itabi! Yavuze ko yayitekerejeho mu ‘rwego rwo gushushanya umwaka w’ubwigunge’
nagize muri Kikac. Ariko kandi avuga ko yari yatekereje gukoresha ‘Cover’
imugaragaza ameze nk’umuntu uri muri gereza, ariko abajyanama be bamubwira
guhitamo ‘cover’ imugaragaza ameze nk’uri gutumura ku itabi.
Album ye ya kane yakozwe n'aba Producer batandukanye
barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri
wese akagiraho indirimbo imwe imwe.
Nta ndirimbo yakoranyeho n’undi muhanzi iri kuri iyi
album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo ‘Usigare amahoro’ y’umuhanzi Nkurunziza
François yasubiyemo.
Danny avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko
yakundaga kuyumva ataraba umuhanzi. Ati “Narayikundaga cyane ntaraba umuhanzi.”
Intangiriro
y’umuziki wa Danny Vumbi
Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe
yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.
Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi
20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo 'Bya bihe' byabaye
nk'intangiriro yo gutandukana.
Danny yavuze ko muri uriya mwaka, bacitse intege,
kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana
Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise
'Urugendo' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo The Ben, Jay Polly,
Kamichi n'izindi.
Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho 'Wabigenza ute'.
Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.
Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo
kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose
akabyikorera.
Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo
kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura
ibihumbi 200 Frw.
Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise 'Kuri
Twese', yakurikije Album yise 'Inkuru Nziza' iriho indirimbo nka 'Umugozi'
yakoranye na Bruce Melodie, 'Ibare' n'izindi.
Ni album avuga ko yamweretse ko 'umuntu ashobora gucuruza mu buryo bwa Online.'
Danny Vumbi yamuritse Album ye ya kane yise ‘365’
iriho indirimbo 10
Danny Vumbi yavuze ko album ye yagizweho uruhare n’abarimo
umugore we na Bruce Melodie
Danny Vumbi avuga ko album ye yashyizwe ku mbuga
zitandukanye zicururizwaho umuziki
Danny yavuze ko hari umwaka yamaze muri Kikac atemerewe gukora indirimbo, kubera ko yari yasabye gusesa amasezerano
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO