Kigali

Nari mfite ubwoba bwinshi! Ibyiyumviro bya The Ben nyuma yo kwegukana Pamella

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:17/12/2023 3:10
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben muri muzika nyarwanda, yahishuye ibyiyumviro bye nyuma y'umuhango ukomeye wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella wabaye kuwa 15 Ukuboza 2023, ukabera i Rusororo.



The Ben yabihishuye kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

Yagize ati:" Ndiyumva neza cyane cyane kuba narabonye Imana ejo kuko Imana yabanye natwe ibyo sinatinya kubivuga kuko twabonye ibintu bidasanzwe, abantu benshi baranezerewe. 

Rero ku giti cyanjye tugarutse kuri uwo munsi nyir'izina, ni umunsi nari nifitiye akantu kameze nk'akoba ariko kagenda kayenga bitewe n'uko umunsi wagendaga umera neza kurushaho, ibyiyumviro byanjye rero ntabwo nabirondora". 

Ubwo The Ben yari abajijwe icyamuteraga ubwoba yagize ati" Ni ubwoba bw'ibyishimo, hari igihe uba ufite ibyishimo bigutera kugira amarangamutima hanyuma bikagutera akoba ukuntu. 

Rero byari ibintu bidasanzwe kuko uriya munsi nubwo wari uwacu, wari n'umunsi w'ababyeyi buriya. Ni ukuvuga ngo uba ubizi neza ko ari ibihe ababyeyi basengeye igihe kinini cyane, ababyeyi bacu babyifuje kuzabibona noneho kubibaha bakiriho, biba birenze cyane".

The Ben avuga ko kuba umuryango we wose warabashije kwitabira ibirori  bye, ari ibintu  by'agaciro gakomeye. Agira ati:" Ikintu cyanshimishije ni uko mu minsi yashize ngira ngo nko mu byumweru bibiri bishize, Nyogokuru wanjye yararwaye cyane ndetse bigera ahantu habi cyane, ariko kuba yari mu bukwe bwanjye ejo, ibi ni ibihe udashobora gutesha agaciro habe na gato kuko ni ibintu bikomeye cyane, mbese muri make ni ubukwe bw'umuntu ariko ni n'ubukwe bw'umubyeyi".

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa Gatanu urateguza ibindi birori noneho bikomeye cyane kurushaho bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 byo gusezerana imbere y'Imana. Ben avuga ko uyu munsi wo uzaba ari ibindi bindi kuko bizaba ari byiza cyane. 

The Ben kandi yanaboneyeho gushimira umuryango wa Pamella wabakiriye neza mu muhango wo gusaba no gukwa, anarenzaho ko nabo mu cyumweru gitaha cyo gusezerana imbere y'Imana, nabo bazabafata neza bidasanzwe.


The Ben yahishuye ko yari afite ubwoba ku munsi wo gusaba no gukwa Pamella


The Ben avuga ko ari umunsi w'amateka kuri we na Pamella 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND