Inzu zitunganya umuziki kandi mwiza zikomeza kugenda ziyongera ariko hari iziza mu bihe binyuranye mu Rwanda ugasanga zigarukwaho cyane aho bamwe bageraho bakanagirango nizo zikora zonyine nyamara sibyo.
Kuri ubu uvuze inzu
zitunganya umuziki neza buri umwe usanga ahita akubwira ‘Country Records’
cyangwa akakubwira 1:55AM. Ibi bikaba biterwa ahanini n’ibikorwa n’amateka izi
nzu zifitanye.
Iyi nzu ya ‘Country Records’ iri gukoramo umucuzi w’umuziki
wabyize wanabigize umwuga ,Prince Kiiiz,iri mu zikomeje kuyobora bitewe
n’igikundiro indirimbo akomeje gutunganya n'izindi zagiye ziva muri iyi nzu
iherereye i Nyamirambo.
Abazi Country Records bakaba bazi ko ariyo yaremye Element
kuri ubu werekeje muri 1:55AM inzu ya rwiyemezamirimo n’umushabitsi mu muziki
Coach Gael.
Kuva uyu musore yayigeramo yakomeje kugenda atunganya
ibihangano binyuranye ariko byumwihariko muri ibi bihe indirimbo ‘Fou De Toi’
akaba ariyo ikomeje kuza imbere.
Nyuma yo kubona ko muri iki gihe abantu benshi bazi ko inzu
zitunganya umuziki ari izi gusa , InyaRwanda.com twabegeranyirije n'izindi zigera ku 10
zikomeza kugenda zitanga umusaruro bishingira ku bihangano bizivamo.
Uko zikurikiranye ku mwanya muri iyi nkuru ntaho bihuriye
n’amanota mu mikorere hatagira ubyitiranya kuko buri imwe ifite umwihariko
bishingiye ku bikoresho biyirimo n’umuhanga mu gutunganya umuziki [Music
Producer] uyiyoboye.
10) Inzu itunganya umuziki yitwa ‘Downtown’ ikoramo
umuhanga mu gutunganya umuziki Fanta akanaba umuhanzi. Iyi ikaba iri mu zikomeje
kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki.
Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri iyi nzu zirimo Kugipfunsi
ya Uncle Austin na Rukotana hakaza kandi Day by Day ya Safi Madiba na True Love
ya Yago Pon Dat.
09) The Missed Call ikoreramo Tell Dhem nayo iri
mu zihagazeho muri iki gihe kandi zimaze gukorerwamo indirimbo nyinshi nziza nka
Inanasi ya Mico The Best.
Kimwe na Tape&Go ya Khalifan na Afrique hakaza Mutima
ya Bwiza, Imashini ya Mico The Best n'iza bandi bahanzi bamaze kubaka izina
hamwe n'abakiryubaka nka Diez Dolla.
08) Trapish Rec ya Ish Kevin nayo iri mu zihagaze ikoreramo
Juni Quickly,umusore ukiri muto ariko ufite ubuhanga bukomeye mu bihangano
imaze gushyira hanze harimo Album ya Ish Kevina.
Hakaza kandi EP yitwa 2k3 ya Holix uri mu bari kwigaragaza
cyane muri Hip Hop kimwe na Mugo ya Zeo Trap.
07) Story Kast ikoreramo Li John, umuhanzi n’umuhanga mu gutunganya umuziki, iri mu zimaze gushinga imizi, indirimbo zimaze gutunganyirizwamo zirimo Ok na Ndagutinya.
Li John umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki
06) Hi5 Records Entertainment nayo iri mu zimaze kuba
ubukombe, iyi nzu ikaba imaze gukorerwamo ibihangano bitabarika kandi byiganjemo
ibyagize igikundiro cyo hejuru nka Jaja ya Juno Kizigenza na Kivumbi 1ST
hakaza kandi Cyane na Musomandera za Ruti.
05) Coffee Sound nayo ni indi nzu itunganya umuziki, iri
mu z’imbere kuri ubu ikoreramo Kina Beat,abakora injyana ya Hip Hop bakaba aribo
ahanini bayiyobotse cyane.
Indirimbo imaze gushyira ku isoko harimo Kumihanda ya Bruce The First na Juno Kizigenza, Hafi ya Bull Dogg, Uno ya Ariel Wayz, Bull Dogg na Bruce The First.Kina Beat uri mu bakomeje guca ibintu mu gutunganya umuziki
04) Black Sta nayo ikomeje kwigaragaza mu ruhando
rw’umuziki ikoreramo umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki, Rg Logic
yatunganyirijwemo indirimbo nyinshi.
Muri izo harimo Ndikwikora ya B Threy na Mistaek, Killem ya
Ish Kevin na Singah, Self-Made ya Bruce The First, Ni Wane ya Yago Pon Dat na
Inyogo ye kimwe na Ep ya Racine yise AD.
03) Bg Record ikoreramo Yewe Eh,imaze gutunganyirizwamo
indirimbo zirimo Yego ya Alto, Mu Bigori ya Papa Cyangwe, Tamo ya Kaayi na Cyane
ya Fifi Raya.
02) Loud Sound Music ikoreramo abahanga mu gutunganya
umuziki barimo 2 Rome kimwe na Zed w’Inyamirambo ari na we nyirayo,imaze gukora
myinshi mu miziki kandi ikunzwe.
Mu ndirimbo kandi zakunzwe cyane zakorewe muri iyi nzu
harimo Chap Chap ya Kenny K Shot, Peace Of Mind ya Shemi, benshi mu bahanzi
bakomeye muri iki gihe bayinyuzemo barimo Ish Kevin, Kenny K Shot na Logan Joe.
01)Jivah Record ikoreramo Muriro, iri mu zikomeza kuza imbere.
Yakorewemo indirimbo nka Shayo ya Ariel Wayz, Up Up ya Bruce The First, Captain ya Kivumbi na A Pass wo muri Uganda.Murirooo akomeje kwerekana ubuhanga bukomeye mubyo akora bishimangirwa ni indirimbo ashyira hanze
Muri iyi nkuru tukaba twibanze ku nzu zitunganya umuziki
zikomeje kugaragaza ubudasa mu gutunganya umuziki mwiza kandi ugira igikundiro
cyo hejuru bitavuze ko hatari n'izindi nyinshi ziri gukora nazo cyane gusa izi
akaba arizo twabahitiyemo none.
Twarebye kandi ahanini mu zitunganya umuziki wa benshi mu
bahanzi bagezweho mu ndirimbo zisanzwe bamwe bita iz’Isi.
TANGA IGITECYEREZO