Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yahuje imbaraga na Juno Kizigenza mu mashusho y’indirimbo bise “Kawooma” bafatiye mu gihugu cya Tanzania.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo
nyuma y’imyaka ine ishize bombi bari mu rugendo rw’umuziki, rwubakiye ku mpano
biyumvisemo bakiri bato.
‘Kawooma’ ni ijambo ryo mu rurimi rw’ikigande, risobanura
uburyohe. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi baririmba ku musore uba unogewe
mu rukundo, yitsa ku kuvuga ko umukunzi we aryoshye cyane.
Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yitsa ku
rukundo ari imwe mu zizasohoka itari mu zigize Album ye ya gatatu aherutse
gushyira hanze.
Ati “Ni indirimbo itari kuri Album ntekereza ko izajya
hanze mu minsi iri imbere. Kuko ibijyanye no kuyitunganya byamaze kurangira
kugeza ubu.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kubera
ubushuti asanzwe afitanye na Juno Kizigenza. Ati “Juno Kizigenza ni inshuti
yanjye mu buzima busanzwe rero twarabipanze kugeza ubwo iyi ndirimbo ikozwe.”
Nel Ngabo avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo
bw’amajwi na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yafashwe na Meddy Saleh.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo, bigaragaza umusaruro wo kunga ubumwe nk’abahanzi Nyarwanda.
Nel
Ngabo agejeje Album eshatu n’aho Juno Kizigenza afite Album imwe:
Mu mezi atanu ashize nibwo Nel Ngabo yashyize
ahagaragara album ye yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 zirimo izo
yakoranye n'abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.
Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane
izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira
InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina ‘Life Love&Light’ kuberuka ko hariho
indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n’Imana.
Ati “Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y’iri zina ni
uko hakubiyemo ibigize album harimo n’indirimbo zivuga kuri buri gice
cy’ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’Imana.”
Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe',
'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye',
'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka
hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.
Mu mezi atanu ashize Juno Kizigenza nawe yashyize
ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo 17 yakoranyeho
n’abahanzi banyuranye.
Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko
yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James,
Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.
Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye
abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country
Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye
bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.
Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize
ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka
mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi
bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”
Nel Ngabo yakoranye ‘bwa mbere’ indirimbo na Juno
Kizigenza
Amashusho y’indirimbo ‘Kawooma’ ya Nel Ngabo na Juno
yakorewe mu gihugu cya Tanzania
Nel Ngabo amaze imyaka ine mu muziki, ni mu gihe Juno
amaze imyaka itatu mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAWOOMA’ YANEL NGABO NA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO