Yavuye muri DRC afite imyaka 7 akura yigira kuri Papa wemba! Ibyo wamenya kuri BM wasinye muri The Mane

Imyidagaduro - 09/12/2023 6:23 PM
Share:
Yavuye muri DRC afite imyaka 7 akura yigira kuri Papa wemba! Ibyo wamenya kuri BM wasinye muri The Mane

Kuwa 8 Ukuboza 2023, ni bwo inzu ya The Mane isanzwe ifasha abahanzi yasinyishije abahanzi babiri ari bo BM na Babbi bo muri Congo. InyaRwanda.com twagerageje kubakusanyiriza amwe mu mateka yaranze ubuzima bw'umwe muri aba ariwe BM.

Amazina ye asanzwe ni Bolia Matundu, azwi cyane muri muzika nka BM. Yavutse tariki ya 12 Nyakanga 1992, bivuze ko afite imyaka 31 y'amavuko.

Uyu musore ni umuhanzi w'injyana ya Afro-Pop, umwanditsi ndetse akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo, ariko si ibyo gusa akora kuko ari n'umubyinnyi ukomeye. 

Ni icyamamare cyane muri Afurika no ku isi binyuze mu ijwi rye ry'umwimerere ridasanzwe. Yavukiye mu gihugu cya Congo mu Mujyi wa Kinshasa, ariko akura afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye. BM yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ye Le na Gwara Nao Para.

Indirimbo ze zibarizwa ku muyoboro we wa YouTube, BM,  kuri ubu ufite abantu basaga ibihumbi 534 by'abawakurikira buri munsi (Subscribers).

Uyu musore ubwo yari afite imyaka 7 gusa, we n'umuryango we bavuye mu Mujyi wa Kinshasa mu gihugu cya Congo aho bari batuye, bajya kuba i London mu Bwongereza. 

BM ubwo yari afite imyaka 14, yinjiye muri Korali abitegetswe na Se, akura akunda muzika  ariko afatira icyitegererezo ku bahanzi bakomeye muri Afurika no ku isi muri rusange ari bo Papa Wemba, Koffi Olomide na Werrason. 

Uyu muhanzi ubwo yari akiri ingimbi, mu mwaka wa 2014 yashinze itsinda ry'abanyamuziki bagizwe n'inshuti ze baryita DRT, ryamenyekanye cyane mu Bwongereza binyuze mu ndirimbo bise 'Get Mad Now'. 

Nyuma yo gukorana ariko nta kintu gikomeye arageraho (ubwo ndavuga yaba kwamamara cyangwa se uburyo bw'amafaranga). Uyu musore yaje gufata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorana, icyo gihe hari mu mwaka wa 2016.

Yahise ashyira hanze Album yise 'Ebebi' yariho indirimbo zitandukanye nka Baloba, My Wife, ndetse na Mamacita yakunzwe bidasanzwe hano hanze.

Igikundiro cye mu bantu cyarazamutse ku muvuduko ukomeye cyane ko yakundirwaga n'ibintu bitatu byuzuzanya mu buhanzi; kwandika neza, kugira ijwi ry'umwimerere ndetse no kumenya kubyina mu ndirimbo. Ibi byose umuhanzi ubyujuje nta kabuza aba yarasizwe amavuta na Rurema kuko agira igikundiro mu bantu ku rwego rwo hejuru.

Byaje guhumira umurari ubwo mu mwaka wa 2018 yisungaga umuhanzi wari ukomeye muri icyo gihe (n'ubwo n'ubu atoroshye), Eddy Kenzo bakorana indirimbo bise 'Makolongulu' ndetse aza no gukomeza gukorana n'abandi bahanzi batandukanye.

Binyuze mu gukora cyane, BM yaje gukorana n'abandi bahanzi bakomeye muri Afurika no ku isi barimo Diamond Platnumz ndetse na Davido. 

Ibi byatumye ahita atangira gukora ibitaramo bizenguruka imijyi yo mu bihugu bikomeye ku isi birimo nka Amerika, Australia, Ububiligi, Ubudage, Canada, Ubuholandi ndetse na France.

Kugeza uyu munsi, BM yasinyishijwe mu nzu isanzwe ifasha abahanzi izwi nka 'The Mane' y'umugabo w'umunyarwanda uzwi nka Bad Rama.


BM yasinyishijwe mu nzu isanzwe ifasha abahanzi izwi nka 'The Mane' ya Bad Rama


BM yakuze akunda abahanzi barimo Papa Wemba na Koffi Olomide


BM ni umuhanzi, umubyinnyi, umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse akaba n'umwanditsi w'indirimbo




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...