RFL
Kigali

Cricket: Ikipe y'igihugu mu bagore yagiye muri Uganda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/12/2023 4:28
0


Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket, yagiye muri Uganda aho yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera i Kampala guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 18 Ukuboza 2023.



Iyi kipe y’abakinnyi 14 yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 saa Mbiri n’igice, aho iri mu itsinda rimwe na Uganda, Nigeria ndetse na Namibia.

Bimenyimana Diane Kapiteni w'iyi kipe, yavuze ko abakinnyi bafite icyizere cyo kuzitwara neza.

Diane yagize ati “Turi hamwe kandi tuzaharanira intsinzi kuko tumeze neza kurusha mbere. Tuzakina n’umutima wacu wose kugira ngo duheshe igihugu cyacu ishema. Turasaba Abanyarwanda kudushyigikira".

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu umunani ari byo, Zimbabwe, Tanzania, Kenya, u Rwanda, Botswana, Namibia, Nigeria na Uganda yakiriye iyi mikino.

U Rwanda ruzakina umukino warwo wa mbere rukina na Uganda ku Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2023, ruzakurikizaho Nigeria ku wa 12 Ukuboza, rusoreze kuri Namibia tariki 14 Ukuboza 2023.

Abakinnyi 14 Umutoza Leonard Nhamburo yajyanye muri Uganda barangajwe imbere na Kapiteni Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisèle, Uwase Merveille, Murekatete Belyse, Ikizwe Alice, Niyomuhoza Shakila, Umutoniwase Clarisse, Irera Rosine, Muhawenimana Immaculate, Nyirakundineza Josiane, Umutoniwase Zuluphati, Tumukunde Marie Joseph na Irakoze Flora.

Aba bakinnyi bagiye muri Uganda, benshi biganjemo abitabiriye igikombe cy'isi cyabaye muri Mutarama, cy'abatarengeje imyaka 19 y'amavuko.


U Rwanda rwerekeje muri Uganda mu mikino ya Cricket yo gushaka itike y'igikombe cy'isi


IRERA Rosine uherutse mu gikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 19 y'amavuko, nawe ari mu bakinnyi bagiye muri Uganda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND