Umwe mu bakunzwe muri filime nyarwanda Mama Sava yavuze ku muntu umugendaho akamukurikirana, ndetse akavuga amagambo amusebya nyamara ari umwe mu bo yita inshuti, agaruka no ku kintu cyamubabaje mu buzima bwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umunyana Analysa
wamenyekanye nka Mama Sava , yavuze ko hari umuntu ukunda ku mutuka akamuvugaho
amagambo mabi ku biganiro yakoze n’ibindi, nyuma yagenzura asanga ari
inshuti ye ya hafi.
Ati “ Hari umuntu ukunze kuntuka muri “comment”
buri gihe, ikiganiro cyose nkoze akantuka, amfoto nashyize ku mbuga
nkoranyambaga akayandikaho amagambo mabi ngira amatsiko yo kumumenya,nkurikiranye imeli ye nsanga ni
umuntu wanjye wa hafi twirirwana.Inshuti yanjye rwose”.
Umuntu w'inshuti yamubangamiye kenshi amuvugaho amagambo mabi
Mama Sava yavuze ko ibintu byose akoze biherekezwa n’amagambo mabi y’uyu muntu akamusebya cyangwa amutuka amutega iminsi. Uyu mukinnyi wa filime avuga ko bene aba abantu bakomeza gukurikirana iterambere ry’umuntu kandi batamwishimiye, bagamije kumwifuriza ibibi.
Mama Sava ni
umukinnyi wa filime nyarwanda wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava,
Seburikoko, Kwivuko Series n’izindi. Ashimira ababyeyi be bamureze bakamufasha
muri byose ndetse bakamushyigikira mu mwuga yahisemo wo gukina filime.
Yatangaje ko yavukiye mu rugo rw’abatambyi ndetse
bakihanganira inzira yahisemo gukurikira bakamutiza amaboko, bagakomeza
kumubera ababyeyi beza n’igihe yakuze.
Ati “ Ndabashimira ababyeyi cyane ko bambabariye barangiza
bakanyihanganira bakagoragoza, kugera ngeze aha ngaha ndi umuntu w’umumaro”.
Uyu mugore wababajwe no gusenya urugo rwe, yavuze ko
ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari ugutandukana n’umugabo we, akarera abana
wenyine mu bushobozi buke.
Ati “ Ikintu cyambabaje mu buzima ni ugutakaza urugo rwanjye. Mba numva ari imbaraga natakaje nkundana, nubaka bikanga, nkabura uwo nakundaga, mba numva ari cyo kintu cyafashe igihe kinini kimbabaza muri njye, nta kintu kirambabaza ku rwego byambabajeho"
Ashimira abakunzi be bakomeza kumushyigikira no kumuba hafi mubyo akora
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE MAMA SAVA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO