RFL
Kigali

MU MAFOTO: Reba ibyamamare byitabiriye Iwacu Comedy Show yatanze ibyishimo bisendereye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/12/2023 23:27
0


Isekarusange rya Iwacu Comedy Show ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.



Iwacu Comedy Show yabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ukuboza 2023, yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.

I Kigali, ibirori by’abanyarwenya bimaze kuba bimwe mu birori nyarwanda byitabirwa ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n’uko byahoze bifatwa mu mitwe y’abanyarwanda.

‘Iwacu Comedy Show’ yitabiriwe n’abanyarwenya bakomeye barimo Clapton Kibonge, Dogiteri Nsabi, Killaman, Taikuni Ndahiro, Joshua Comedian, Bigomba Guhinduka, n’abandi.

Mu byamamare bikomeye byanatunguranye, harimo Alex Muyoboke, Victor Rukotana, abakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda nka Bamenya, Prince, Linda, Nyambo n’abandi benshi.

 

Bamenye yahageze ibirori bigeze kure, ahita yifashishwa n'umunyarwenya Taikuni wari uri ku rubyiniro

Linda cyangwa Keza, nawe yitabiriye Iwacu Comedy Show, ndetse yagiye asabwa guhaguruka agasuhuza abantu

Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda niwe wari uyoboye iki gitaramo 

Fally Merci uhagarariye Gen-Z Comedy nawe yari ahari

Ibyishimo byari byose ku byamamare byitabiriye iki gitaramo cy'urwenya




Umunyamakuru Djihad yasabwe guhaguruka abanza kubyanga ariko yemerewe amadorari 100 ahagurukana akanyamuneza


Nyambo, umaze kugera kure muri sinema nyarwanda nawe yari ahari


Abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bibasiriwe muri iki gitaramo 



Alex Muyoboke yashimiwe cyane ku bwo kwitabira Iwacu Comedy Show


Prince, ukunzwe cyane muri Bamenye series 

Yari yaserukanye n'ikizungerezi bakinana muri Bamenya

Mitsutsu, umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi

Victor Rukotana yari yizihiwe cyane 

Dogoteri Nsabi na Killaman batembagaje imbaga yari yitabiriye



Breezy ukina muri Depression series






 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND