Umuhanzikazi Kamogelo Matona wamenyekanye nka Kamo Mphela mu gihugu cya Afurika y’Epfo, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo “The Maker Incident” kizaba tariki ya 9 Ukuboza 2023.
Ni ubwa
mbere uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Amapiano agiye
gutaramira ku rwagasabo. Indirimbo ze zirazwi cyane mu tubyiniro, mu
bitangazamakuru n’ahandi zabashije kugera.
Hari abavuga
ko muri iki gihe, ariwe mwamikazi w’injyana ya Amapiano, ahanini biturutse ku
bihangano amaze igihe ashyira hanze.
Yakoze
indirimbo ze bwite, agira n’izindi yahuriyemo n’abandi bahanzi nk’umuraperi T.I
wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye indirimbo ‘Vacay’.
Uyu mukobwa
yatumiwe i Kigali na sosiyete ya The Maker Movement yakoranye igihe kinini na Intore
Entertainment mu gutegura no gutumira abahanzi na ba Dj bubakiye umuziki w’abo
ku njyana ya Amapiano.
Umuyobozi wa
The Maker Movement, Gasana yabwiye InyaRwanda ko batumiye Kamo Mphela kubera ko
ari ‘umuhanzikazi ugezweho muri iki gihe’.
Ati “Muri
iki gihe agezweho cyane mu njyana ya Amapiano, rero twabishingiyeho tumutumira
gutaramira i Kigali. Ni umukobwa wakoranye n’abandi bahanzi, kandi yifashihwa
mu bitaramo bikomeye.”
Gasana
yavuze ko muri iki gitaramo bazanifatanya n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse naba
Dj mu rwego rwo kuzatanga ibyishimo. Kandi avuga ko mu minsi iri imbere
hazanatangazwa ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo.
Kamo Mphela
yari ku rutonde rw’abacuranze mu iserukiramuco rya Afro Nation rikomeye ku Isi ryabaye
mu mpeshyi y’uyu mwaka, anategerejwe muri iri serukiramuco umwaka utaha.
Indirimbo ze
nka Dalie yakoranye n’abandi bahanzi barimo Khalil Harrison na Tyler ICU, Baby
S.O.N zimaze kurebwa n’abantu basatira Miliyoni 2. Iyi ndirimbo yarumviswe
cyane ica uduhigo mu bihugu birimo nka Malawi, Zimbabwe, Afurika y’Epfo n’ahandi.
Byanatumye iza ku mwanya wa 11 ku rubuga rwa Shazam.
Kamo Mphela
yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1999, yamamara binyuze mu mashusho yagiye asakaza
ku mbuga nkoranyambaga abyina indirimbo za Amapiano.
Yakuriye mu
gace ka Emdeni mu Mujyi wa Soweto muri Afurika y’Epfo. Anafitanye
Impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho.
Uyu mukobwa
yagaragaje impano yo kubyina kuva akiri umuto. Yigaragaje cyane ubwo yari
yaherekeje Se wakoraga kuri Radio YFM maze abyinira abari bitabiriye ibirori
bari batumiwemo.
Amashusho
yatangiye kunyuzuza kuri konti ye ya Instagram yatumye ahangwa ijisho. Yanagerageje
gukina muri filime ya Televiziyo ‘Soap Isibaya’ ariko ntibyatinda, kuko yaje
kubona ko atari inzozi ze.
Uburyo ahuza
kuririmba no kubyina, byatumye bamwe bamwita “Queen of Amapiano” [Umwamikazi wa
Amapiano]
Mu 2019, uyu
mukobwa yasinye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Major League Music
bimufasha gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Twentee’.
Yanashyize hanze
indirimbo zirimo nka "Suka Emabozen", "Menemene", "Sukendleleni"
and "Labantwana Ama Uber" n’izindi. Ndetse, yakoranye n’umuhanzi wo
muri Afurika y’Epfo, Busiswa indirimbo bise "Sbwl"
December to remember!! 9th Dec show by the maker movement @KamoMphela pic.twitter.com/Fs8Gp6eB4q
— Bruceintore (@BruceIntore) December 2, 2023
Kamo Mphela
wo muri Afurika y’Epfo agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Kigali cyiswe “The
Maker Incident” kizaba tariki ya 9 Ukuboza 2023
Kamo
aherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco rya Afro Nation yaririmbyemo
Kamo Mphela
afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Amapiano muri iki gihe
Kamo
agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Clifford
Joseph Harris Jr [T.I]
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VACAY’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DALIE’
TANGA IGITECYEREZO