Ruti Joël yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo afite ishimwe rikomeye ku Mana, kuko wabaye mwiza mu muziki we kugeza ubwo yabashije gushyira hanze Album "Musomandera" yishimiwe n'abarimo Ange Kagame.
Uyu muhanzi
yabitangarije InyaRwanda, nyuma yo gutanga ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye
igitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Mu kiganiro
yatanze, Ruti Joel yibanze cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki gakondo
n'ukuntu abantu banyuranye bagiye bamufasha kugeza ubwo agize izina rikomeye rizwi
cyane muri iki gihe mu ruhando rw'abanyamuziki.
Uyu muhanzi wanakunzwe
mu ndirimbo 'Igikobwa', yagarutse ku bihangano bye, ndetse n'igitaramo “Rumata
wa Musomandera” ari kwitegura gukora cyo kumurika album ye kizaba tariki 26
Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Ruti Joel yavuze ko 'Album yanjye yabaye ishema kuri njye', yumvikanisha
ko atari yiteze uburyo yakiriwemo.
Yavuze ati
"Ntabwo nari niteguye ko izakundwa ku rwego yakunzweho. Kuko njye nari
narayikoreye abasaza (abantu bakuze)."
Uyu muhanzi
avuga ko yari amaze igihe kinini yakira ibitekerezo by'abantu bakuru, bamusaba
kubahimbira indirimbo zijyanye n'ibihe birimo, ariko kandi atungurwa no gusanga
iyi album yaranakunzwe n'urubyiruko ku kigero cyo hejuru.
Mbere yo
gusohora iyi Album 'Musomandera' yari yabanje gutangaza ko azashyira hanze album
'Rumata' ariko siko byagenze.
'Rumata' yariho indirimbo zigezweho aririmba avangamo Ikinyarwanda n'izindi ndimi, ariko akusanyije indirimbo zose afite n'indirimbo za gakondo bituma azihuriza hamwe akoramo album imwe yise 'Musomandera'.
Ati "Naratekereje mpita mbona
za nzozi zanjye nzigezeho, album mpita nyita 'Rumata wa Musomandera'. Kubera ko hari imyaka y'abumva Rumata hari n'imyaka y'abumva 'Musomandera'. Mu by'ukuri tubirebye
numva iyo myaka y'abangana na Mama y'abangana nanjye bashobora kuza bakanezerwa
mu byo mbahereza."
Ruti Joel
avuga ko ashyira hanze iyi album atigeze atekereza ko izakundwa cyane' kugeza
ubwo n'abarimo Ange Kagame bayigarutseho mu butumwa yatambukije kuri Twitter.
Uyu muhanzi
avuga ko akimara kubona buriya butumwa yishimye cyane. Ati " Narishimye
cyane! Biri mu bintu byanejeje cyane. Kubera nawe ari mu batari bateganyijwe mu
kumva iriya album mu by'ukuri. Ni umubyeyi ariko ni urubyiruko. Ntabwo
namubaraga mu bantu bazumva iriya album rwose."
Mu ndirimbo
ziri kuri Album, Ange Kagame yakunze indirimbo yitwa 'Ibihame'. Aha niho Ruti
Joel ahera avuga ko atari yiteze ko Umukobwa wa Perezida Kagame ari mu
bazakunda album ye.
Ruti abifata
nk'igitangaza cyamubayeho, kuba Ange Kagame yarakunze album ye, ariko kandi ikanishimirwa
cyane n'urubyiruko.
Ruti Joel
asobanura ko yagiye gutangaza igitaramo cye, hashize amezi abiri akora imyitozo,
kandi ashimira buri wese unyurwa n'uburyo yagiye amubona yitwara mu bitaramo yaririmbyemo muri uyu mwaka.
Yabwiye
InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise ‘Rumata wa Musomandera’ mu rwego rwo
gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y’ubutore.
Ati “Ndi
Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo
rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw’abatubyaye n’abo
tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise ‘Rumata wa Musomandera’.”
Rumata
anavuga ko iki gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye
hariho indirimbo yise ‘Rumata’ ikoze mu buryo bwa gakondo.
Hejuru y’ibi
anabihuza no kuba Album ye ‘Musomandera’ yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa.
Ati “Ubwo urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby’umuco
Nyarwanda bitavangiye n’ibivanze by’iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni
Rumata uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.”
Ubwo
yashyiraga hanze Album ye ‘Musomandera’, Ruti yumvikanishije uburyo yatoye
umuco w’intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.
Yifashishije
ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk’intore yavuze ikivugo cye, agira ati “Ndi
ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y’Inkotanyi umukogoto
wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.”
Ruti ni
umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore
bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo
Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu
musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na
King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo
nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira
kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri
Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’
yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo
yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore
avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza
mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo
rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze
azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël
yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Ange Kagame yarakunze album ye, aboneraho
no kumutumira mu gitaramo
Ruti avuga
ko iyi album yamuteye ishema mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi yakiriwe mu buryo
atari yiteguye
Ruti Joel
yavuze ko igitaramo cyo kumurika album ye azagikora wenyine mu gihe cy’amasaha
arenga atatu
Ruti Joel avuga ko Album ‘Musomandera’ yavuye mu ndirimbo zari zigize Album ‘Rumata’ yateguraga
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘MUSOMANDERA’ YA RUTI JOEL
KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO ‘IBIHAME’ YAKUNZWE NA ANGE KAGAME KURI ALBUM
TANGA IGITECYEREZO