RFL
Kigali

Manchester United yasonze Everton mu mukino wabonetsemo igitego kidasanzwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/11/2023 21:33
0


Ikipe ya Manchester United yasonze Everton iherutse gukurwaho amanota 10, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo ku munsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Uyu ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru saa Kumi n'ebyiri n'iminota 30 kuri Sitade ya Everton, Goodson Park.

Manchester United yatangiye umukino ihererekanya neza maze ku munota wa 3 gusa Diogo Dalot azamura umupira mwiza usanga Garnacho nawe arihindukiza arekura ishoti riragenda rijya mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Nyuma yo kubona igitego n'ubundi Manchester United yakomeje gusatira cyane inarekura amashoti agana mu izamu nkaho Luke Shaw yarirekuye ariko rinyura hejuru ho gato cyane.

Mu minota 30 Everton yarase ibitego nka 3 byabazwe nkaho McNeil yarekuye umupira uragenda ukubita ku maguru ujya mu izamu ariko umukinnyi wa Manchester United,Mainoo aragenda awukuriramo ku murongo.

Igice cya mbere kigiye kurangira nabwo Everton yakomeje gusatira cyane arinako abakinnyi nka Doucoure ,Calvert-Lewin na Idrisa Gueye bagerageza kurekura amashoti ariko akanyura impande y'izamu gato bituma bajya kuruhuka Manchester United ikiyoboye n'igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri Manchester United yaje yatsa umuriro imbere y'izamu rya Everton ndetse ku munota wa 53 ibona penariti ku ikosa Ashley Young yari akoreye Antony Martial maze iterwa neza na Marcus Rashford igitego cya 2 kiba kirabonetse.

Ku munota wa 69 Diogo Dalot yitambitse umupira washoboraga kuvamamo igitego wari urekuwe na Doucoure uhita ujya muri koroneri.

Ku wa 75 Antony Martial yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes. Umukino warangiye Manchester United ifite 3,Everton ibuze n'ikimpozamarira.

Garnacho yishimira igitego kidasanzwe  yatsinze 

Marcus Rashford watsinze igitego cya  Kabiri kuri penaliti 

Uburyo Garnacho yatsinzemo igitego cya Mbere 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND