Kigali

Harimo icyo muri Afurika! Ibihugu 10 bifite abagabo banywa itabi cyane ku Isi mu 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2023 11:14
0


Nubwo muri iki gihe abagore n'abakobwa bamaze kugira umubare munini w'abanywa itabi ariko ntibaragera ku rwego abagabo bahiriho kuko aribo benshi ku Isi barinywa hatitawe ku bwoko bw'itabi. Hari kandi ibihugu 10 harimo kimwe cyo muri Afurika birangwamo n'abagabo banywa itabi kurusha abandi ku Isi mu 2023.



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku  buzima ( OMS/WHO) ibarura ryakozwe ryagaragaje ko abatuye Isi bagera kuri Miliyari ebyiri banywa itabi hatitawe ku bwoko bw’iryo batumura.

Muri iyo mibare OMS igagaraza ko 80% by’abanywi b’itabi baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

OMS kandi ivuga ko byibuze buri mwaka abantu Miliyoni Umunani bicwa n’umwotsi w’Itabi, aba barimo abantu Miliyoni Eshatu n’Ibihumbi Magana Atatu bapfa batarigeze basoma ku itabi ahubwo barahuye n’umwotsi waryo yenda abantu bararibanywereye iruhande.

World of Statistics igaragaza inkuru zigaruka ku bihugu bifite abagabo benshi banywa itabi byumwihariko abatumura irizwi nk’Isigara (Cigarettes), ivuga ko mu 2023 hari ibihugu 10 birimo kimwe cyo muri Afurika, byagaragayemo abagabo banywa itabi ku rusha abandi ku Isi.

Dore ibihugu 10 bibarizwamo abagabo banywa itabi (Isegereti) kurusha abandi ku Isi:

1. Indonesia

Iki gihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya kikagira umurwa mukuru witwa Jakarta, ibarura rigaragaza ko abagabo bagera kuri 70.5% batumagura itabi.

2. Mynamar (Burmania)

Iki gihugu nacyo giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, mu kigero cya 70.2% cy’abagabo bagituye batumagura ku masigara.

3. Bangladesh

Ku mwanya wa Gatatu w’Ibihugu bifite abagabo batumagura isigara cyane haza Bangladesh , iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, 60.6% by’abagabo bagituye banywa itabi.

4. Chile

Iki gihugu giherereye ku mbibi z’Uburengerazuba bw’Umugabane wa Amerika y’Epfo. World of Statistics itangaza ko nibura 49.2% by’abagabo bagituye batumagura ku itabi byumwihariko isigara.

5.U Bushinwa

 Iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya kikaba n’igihugu cya kabiri gifite abaturage benshi ku Isi. Imibare igaragaza ko nibura abagabo bagera kuri 47.7% banywa itabi.

6. Afurika y’Epfo

Iki gihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika akaba ari nacyo rukumbi cyaje kuri uru rutonde, imibare igaragaza ko 46.8% by’abagabo baho banywa itabi byumwihariko isigara(Isegereti).

7. U Bugereki

Iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’u Burayi kikagira umurwa mukuru witwa Athens, World of Statistics itangaza ko 45.3% by’abagabo bakoza isigara ku munwa wabo.

8. Sri Lanka

 Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byo mu Majyaraguru y’inyanja y’u Buhinde, abagabo bagera kuri 43.2% banywa isigara.

9. Malaysia

Malaysia ibarizwa mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, byibura 42.7% by’abagabo batumuye ku itabi.

10. Thailand

 Byibura 42.5 by’abagabo bo muri Thailand banywa isigara nk’uko tubikesha World of Statistics.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND