Kigali

Minisitiri Munyangaju Aurore yatangije irushanwa ryo Koga, u Rwanda rutangira nabi - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/11/2023 9:49
0


Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangije irushanwa Nyafurika ryo Koga ryahuje ibihugu bigize Akarere ka 3 rya “Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023”, aho umunyarwanda umwe ari we wabashije kubona umudali wa Zahabu, Kenya na Uganda zerekana igihandure.



Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo, rikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, abakinnyi bagera kuri 261 bavuye mu bihugu 10 nibo bitabiriye iri rushanwa riri kubera kuri pisine ya Gahanga, aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60.

Mu ijambo rye rifungura iri rushanwa, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z’umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

Ati "Ibihugu byose n’abakinnyi bitabiriye ’Aquatics Zone 3 Swimming Championship’, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z’umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe. Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo koga."

Yashimiye ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk’uko ari umuco w’u Rwanda kwakira neza abarugana.

Minisitiri wa siporo yasabye abakinnyi b'abanyarwanda kwerekana icyo bashoboye ndetse n'impano zibarimo 

Dr Donald Rukare umuyobozi wa AQUATICS ZONE 3 yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye iri rushanwa kandi yizeye neza ko nta kabuza rizagenda neza. Yanavuze ko ntako bisa kubona ibihugu 10 byose bikoraniye mu Rwanda byaje kwitabira iri rushanwa, akaba ari ikigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.

Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye ni; U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y’Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Ethiopia.

Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwakusanyije imidali 7 hari umwe wa Gold (Zahabu), imidali 3 ya Silver (Ifeza) n’imidali 3 ya Bronze (Umuringa).

U Rwanda rwatwaye umudali wa ’Silver’ wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye ’Bronze’ mu cyiciro cy’abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Backstroke’ metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa ’Silver’ mu koga metero 200 ’Breaststroke’.

Mu bahungu Iradukunda Isihaka [Bebeto] yegukanye imidali 2 mu cyiciro cy’abafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Butterfly’ metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ’Bronze’ ni mu gihe muri iki cyiciro ariko koga ’Breaststroke’ yabaye uwa mbereyegukana uwa Zahabu (Gold).

Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy’imyaka 17 kuzamura koga ’Backstroke’ metero 50, yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ’Bronze’. Mu gukina nk’ikipe bizwi nka ’Relay’, u Rwanda rwabonye umwanya wa 3 ruhabwa umudali wa ’Bronze’ mu cyiciro cy’abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

Girimbabazi Rugabira Pamela, Perezida wa Federasiyo yo Koga mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigomba gusiga rigaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.

Kenya yatangiye yigaragaza cyane muri uyu mikino 
















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND