RFL
Kigali

Shakira yishyuye Miliyari 7 Frw y'imisoro yirinda gufungwa imyaka 8

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2023 15:02
0


Umuhanzikazi w'icyamamare Shakira, waregwaga kutishyura imisoro leta ya Espagne, yitabye urukiko ku munsi wa mbere maze yemera kwishyura Miliyoni 7 z'Amadolari y'umwenda aho gufungwa imyaka 8 yari yasabiwe n'ubushinjacyaha.



Icyamamarekazi mu njyana ya Pop, Shakira,  yagiranye amasezerano n’abashinjacyaha bo muri Espagne kugira ngo bakemure ikibazo cy’uburiganya bw’imisoro yashinjwaga, mu gihe urubanza rwe rwabaye ku munsi wa mbere w'uyu munsi tariki 20 Ugushyingo 2023.

Uyu muhanzikazi yatanze amayero 7.5m (£ 6.5m), arenga Miliyari 7 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe abashinjacyaha bifuzaga kumufunga imyaka umunani kandi bakamuha amayero 23.8m (20.8m) aramutse ahamwe n’icyaha.

Ubwo Shakira yasohokaga mu rukiko i Barcelona, yemeye kwishyura miliyini 7 z'amadolari aho gufungwa imyaka 8

Yari yahuye n'ibirego by'uburiganya bw'imisoro kuri € 14.5m (£ 12.7m) mu rukiko rwa Barcelona, nyuma y'uko yashinjwaga kutishyura imisoro asabwa mu gihe cy'imyaka 4.

Shakira, wahakanye inshuro nyinshi amakosa yose, yavuze ko yakemuye byihuse iki kibazo kubera umuryango we. 

Aganira n'itangazamakuru yagize ati: "ku bw'inyungu z'abana banjye n'umutima wanjye, nakemuye iki kibazo byihuse sinifuzaga gusiragira mu rukiko''.

Shakira ari kumwe n'uwamwunganiraga mu mategeko

Mu magambo maremare, yavuze ko abana be "badashaka kubona mama wabo atamba ubuzima bwe bwite muri iyi ntambara".

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia, yari yaranze mbere amasezerano yatanzwe n'abashinjacyaha, ahitamo kujya mu rubanza. 

Shakira akaba yishyuye aya mafaranga mu gihe ubushinjacyaha bwa Espagne bwari bwarasabye ko yafungwa imyaka 8 ahamwe n'icyaha cyo kwanga kwishyura imisoro. 

Ibi bibaye mu gihe ubushinjacyaha bwavugaga ko Shakira yanze kwishyura imisoro kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010.

Ubushinjacyaha bwa Espagne bwari bwasabiye Shakira gufungwa imyaka 8 igihe ahamwe n'icyaha cyo kwanga kwishyura imisoro mu gihe cy'imyaka 4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND