RFL
Kigali

Ibikoresho byakoreshejwe na Napaleon Bonaparte birimo ingofero byashyizwe mu Cyamunara

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/11/2023 7:37
0


Kuri iki cyumweru Tariki ya 19 Ugushyingo 2023, mu guhugu cy'u Bufaransa hateguwe Cyamunara yo kugurisha ibikoresho byakoreshejwe n'Umwami w'Abami Napaleon Bonaparte wabaye Umwami w'Abami w'Abafaransa . Ingofero yambawe na Napaleon Bonaparte biteganyijwe ko igomba kugurishwa mu Cyamunara hagatiya 6.000.000$ na 800.000$ .



Iyo ngofero yambagarwaga Napaleon Bonaparte ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byibukirwaho Umwami w'Abami w'Abafaransa ndetse yatumaga bamutandukanya n'abandi ku rugamba .

Mu ngoro y'amateka habitse ingofero 20 zisa niyo Igiye gutezwa Cyamunara mu gihe bivugwa ko Napaleon Bonaparte yatunze ingofero zisa nayo 120.

Iyo ngofero yashyizwe mu Cyamunara irikumwe n'ibindi bikoresho byakorwaga na Napaleon Bonaparte wabaye Umwami w'Abami w'Abafaransa.

Ibikoresho bindi bigomba gutezwa mu Cyamunara ni isaha ya Feza agasanduku gakozwe mu giti,Uburoso bw'amenyo bukozwe muri Feza ,imikasi n'ibindi.

Ivomo: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND