RFL
Kigali

Uwiteka niwe soko y'ibyo dufite none n'ibizaza - Gift Gadson mu ndirimbo nshya "Isoko"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/11/2023 21:25
1


Umuramyi Gift Gadson uherereye muri Afrika y'Epfo yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise ''Isoko" ivuga uburyo Uwiteka ari we soko y'ibyo dufite none n'ibizaza.



Ni indirimbo yanditse yisunze Ibyahishuriwe Yohana 21:6 havuga ngo "Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo". 

Uyu muramyi ukomoka i Burundi ariko uri kubarizwa muri Afrika y'Epfo, yabwiye inyaRwanda ko ayo ari yo magambo yifashishije mu kwandika iyi ndirimbo ye nshya yise "Isoko" kuko Uwiteka "niwe soko y'ibyo dufite none n'ibizaza".

Gift Gadson ni umuramyi w'umuhanga wo guhangwa amaso, akaba afite imyaka 23 y'amavuko. Asengera mu itorero ryitwa United of Holy Spirit Church, akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye mu rugendo rw'umuziki amazemo imyaka 8.

Indrimbo yamwinjije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yageze hanze mu mwaka wa 2015. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zirimo "Yerusalemu", "Ubuzima bwanjye", "Iyi Si", "Ndipange Bwanji", "Nyumva" n'izindi.

Nubwo Gift Gadson atuye i Capetown, akurikirana cyane umuziki wa Gospel mu Rwanda ndetse uyu muziki ugeze ku ntambwe nziza cyane mu mboni ze. Aragira ati "Ndi gukunda ukuntu umurimo uri kugenda uzamuka ni byiza pee".


Gift Gadson yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Isoko"

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ISOKO" YA GIFT GADSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chikondi Josephy 2 weeks ago
    Uyu muhqnzi Indirimbo eye Ziranyubaka Iconomusaba Nakomereze Ahongaho Natagwisari Azagororegwa





Inyarwanda BACKGROUND