Kuva ku wa 17 Ugushyingo 2023, bamwe mu bakunzi ba Uwase Delphine [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bamamaye muri Filime ‘Bamenya’ bari batangiye kwitegura gutaha ubukwe bwabo, ariko bakomeza kuguma mu rujijo bitewe n’uko integuza y’ubu bukwe ‘Invitation’ itatangaga amakuru ahagije.
Soleil
yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye iyi ‘invitation’ abwira buri wese
umukurikira kuri ruriya rubuga ko atumiwe. Yunganiwe na Kanimba wanditse agira
ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane tariki 17 Ugushyingo 2023’.
Ibi byakomeje gushyira urujijo muri benshi, bituma bamwe batangira kwitegura gutaha ubukwe, ariko kandi abandi bakomeza gutegereza isaha nyirizina.
Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ushingiye kuri ‘Invitation’ basohoye. Soleil avuga kuri iyi 'Invitation', yari yabwiye inyaRwanda ko ari ubukwe nyabukwe atari filime.
Kuri uyu wa Gatanu, aba bombi basohoye
amafoto n’amashusho abagaragaza mu myambaro y’abageni bahamya isezerano ryabo,
ariko basobanura ko ari kimwe mu bice bigize filime bahuriramo bise ‘Ganza’
bamaze igihe banyuza ku rubuga rwa Youtube.
Ubukwe bwabo
bugaragara mu gice cya 45 cy’iyi filime bise “Ubukwe burabaye. Amarira y’urukundo
(45) Part 2”.
Mu mashusho yatambukije
kuri konti ye ya Instagram, Soleil yiseguye ku bantu bose babonye integuza y’ubukwe
bwe na Kanimba, avuga ko bitari ukuri.
Yavuze ati “Mfashe
uyu mwanya rero kugirango mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na ‘Save the Date’
mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by’ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri
Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].”
Yakomeje ati “Inshuti
zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby’igiciro
mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira nabyo ni umugisha,
ariko mushonje muhishiwe…”
Soleil yavuze ko
yiteguye gukora ubukwe, ahishura ko afite umukunzi utari Kanimba kandi igihe
kizagera bahamye isezerano ryabo.
Ati “Rero ningira
gahunda nzabamenyesha [Gahunda y’ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze.
Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.”
Yavuze ko ubwo
yashyiraga hanze iriya ‘invitation’ hari abamwandikiye bamusaba kubaha nimero
yo koherezaho intwererano yabo ntiyabikora, kuko yari azi neza atari ubukwe
bwa nyabwo ahubwo ari filime.
Avuga ko ubwo
azaba agiye gukora ubukwe n’umusore yihebeye, afite icyizere cy’uko abashakaga
kumutwerera, bazamutwerera igihe nikigera.
Muri filime ‘Bamenya’ yatumye bamenyekana, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu.
Akina nk’umugore w’umunyamahane, kandi utorohera
umugabo we bitewe n’uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca
inyuma.
Kanimba akina
nk’umugabo uhagarara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we
Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi
agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.
Mu bice bishya
by’iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho
nk’umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.
Muri filime,
Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira
Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe
Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.
‘Bamenya’ iri muri
filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-19. Benimana Ramadhan [Bamenya]
wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.
Uyu musore avuga ko yashoye Miliyoni imwe muri filime ya “Bamenya” nabwo yikandagira, ikagaruza ya
mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.
Yigeze kuvuga ati
“Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime
nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye
mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100
bankurikira.’’
Soleil yatangaje ko nta bukwe yakoze na Kanimba, ahubwo ko ibyo bakinnye bigaragara muri filime bise ‘Ganza’
Kanimba ari kumwe
na Soleil bahamya isezerano ryabo nk’umugabo n’umugore- Bigaragara muri filime
Integuza y’ubukwe bwabo yatumye benshi babahanga ijisho kugeza ubwo bamenye ko ari ‘Prank’ yateguzaga filime yabo
Amashusho y’iyi filime yafatiwe kuri Romantic Garden ku Gisozi
Kanimba ari kumwe
n’abasore bamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwe-bigaragara muri iyi filime
Soleil ari kumwe n’abakobwa
bamuherekeje mu bukwe
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'GANZA' KAGARAGAZA UBUKWE BW'ABA BOMBI
TANGA IGITECYEREZO