RFL
Kigali

Batatu ni abo muri Tanzania! Abahanzikazi 10 bo muri Afurika bakurikirwa cyane kuri YouTube

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/11/2023 8:51
0


Abagore 10 ba mbere muri Afurika bakunzwe ku rubuga rwa YouTube biganjemo abo mu gihugu cya Nigeria ndetse na Tanzania mu gihe ibindi bihugu bicyishakisha mu cyiciro cy'abagore.



Urubuga rwa YouTube ni rumwe mu mbuga zicururizwaho imiziki cyane kurusha izindi mbuga byumwihariko muri Afurika. Hari bamwe mu bagore bakunzwe cyane muri Afurika mu bihangano bakora umunsi ku wundi bigatuma bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Mu bagore 10, hagaragaramo 3 bakomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse n'uwa mbere akaba akomoka muri iki gihugu mu gihe abandi 6 bose bakomoka mu gihugu cya Nigeria n'undi umwe ukomoka muri Kenya.

Dore urutonde rw'abagore bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Afurika.

10. Diana Bahati 


Diana Bahati ni umugore w'umuhanzi Bahati Kenya akaba akurikirwa n'abantu 986,000 ku rubuga rwa YouTube bikamugira umugore wa mbere ukurikirwa ku rubuga rwa YouTube muri Kenya akaba uwa 10 muri Afurika yose. 

9. Guchi 


Umuhanzikazi Ugochi Lydia Onuoha wamenyekanye mu muziki ku izina rya Guchi, niwe muhanzikazi uza ku mwanya wa kenda mu bahanzikazi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Afurika aho afite abamukurikira bangana na Miliyoni imwe.

8. Rose Muhando 


Umuhanzikazi Rose Muhando ukomoka muri Tanzania yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana haba mu myaka yatambutse ndetse no muri iki gihe. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane muri Afurika y'Iburasirazuba, akurikirwa n'abantu 1,100,000 ku rubuga rwa YouTube. 

7. Nandy 


Umuhanzikazi Faustina Charles Mfinanga w'imyaka 30 wamamaye mu muziki wa Tanzania ndetse no ku Isi hose ku izina rya Nandy, ni we mugore wa karindwi ukurikirwa cyane kuri YouTube mu bagore bose bo muri Afurika aho akurikirwa n'abantu 1,200,000.

6. Tiwa Savage 


Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk'umwamikazi mu muziki wa Nigeria akaba aherutse no gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya African Giants, niwe uri ku mwanya wa Gatandatu mu bagore bakurikirwa cyane kuri YouTube aho akurikirwa n'abantu 1,300,000.

5. Ayra Starr 


Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye mu muziki nka Ayra Starr akamamara cyane kubera indirimbo Rush inahatanye mu bihembo bya Grammy bizatangwa mu ntangiriro z'umwaka utaha, akurikiwa n'abantu 1,500,000 kuri YouTube bimugira umuhanzikazi wa Gatanu ukurikirawa cyane kuri YouTube n'ubwo agifite imyaka 21 gusa.

4. Ada Ehi 


Umuhanzikazi Ada Ogochukwu Ndukauba wamenyekanye ku mazina ya Ada Ehi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu mwaka wa 2009 atangira umuziki, niwe muhanzikazi wa Kabiri ukurikirwa cyane kuri YouTube mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba uwa Kane mu bahanzikazi bo muri Afurika bose. Ada Ehi akurikirwa n'abantu 1,700,000.

3. Sinach


Osinachi Kalu Okoro Egbu wamenyekanye ku mazina ya Sinach ni we mugore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba umugore wa Gatatu mu bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube. Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo I know who I am akurikirwa n'abantu 2,100,000.

2. Yemi Alade 


Kuva mu mwaka wa 2005, abantu bakunze cyane ijwi ndetse n'ibihangano by'umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade wamenyekanye mu muziki nka Yemi Alade. Kuva icyo gihe yigaruriye imitima ya benshi yatumye anatwara igihembo muri Trace Awards mu birori biherutse kubera muri BK Arena. Bitari ugutwara ibihembo gusa, abanyuzwe n'ibihangano bamweretse urukundo bituma aba umuhanzikazi wa kabiri ukurikirwa cyane muri Afurika aho akurikirwa n'abantu 2,200,000.

1. Zuchu


Zuchu wavukiye mu muryango w'abanyamuziki atangira gukorera umuziki mu biganza byiza bya Wasafi, niwe muhanzikazi wa mbere muri Afurika ukurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube. Abarenga 3,000,000 bamukurikira rubuga rwa YouTube. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND