Uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo waranzwe n’udushya twinshi mu myidagaduro, haba mu Rwanda no mu mahanga. Muri uyu mwaka, hari ama ‘Couples’ y’ibyamamare yakanyujijeho, aravugwa biratinda bitewe n’ibikorwa runaka byihariye byagiye bibaranga.
Buri mwaka, ni nk’ihame
ko haba hari ama couple runaka y’ibyamamare aba yarakanyujije abifashijwemo n’udushya
twihariye tuba twarayaranze, bikarangira uko kuvugwa cyane bizamuye urwego
rwabo rw’ubwamamare, ari nako birushaho gususurutsa uruganda rw’imyidagaduro.
N’uyu mwaka ni uko
byagenze, kuko hari ‘couples’ z’ibyamamare zahize izindi mu kuvugwa cyane. Uyu munsi,
Inyarwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zihariye uruganda rw’imyidgaduro, haba mu
bitangazamakuru ndetse n’ibinyamakuru byibanda cyane ku bigezweho mu
myidagaduro.
1.
Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe
Dieudonné
Couple ya Ishimwe
Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa wabaye
Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, ni imwe mu ma couple y’ibyamamare yavuzwe cyane
muri uyu mwaka 2023. Ahanini, iyi couple yagarutsweho cyane bitewe n’inkuru y’urukundo
rwabo yihariye.
Nyuma y’uko Prince Kid
afunzwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye
bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, Miss Elsa
yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yemeraga gufungwa azira kubangamira
iperereza, ubwo yageragezaga kurwanira ishyaka umukunzi we.
Muri uyu mwaka
bagarutsweho cyane, igihe Prince Kid yafungurwaga ubundi bagahita binjira muri
gahunda z’ubukwe, ikintu cyanyuze imitima ya benshi. Ibirori byo gusaba no
gukwa byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku ya 31
Kanama 2023. Uyu muhango, wakurikiye uwo guhana isezerano ryo kubana akaramata
imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka
Gasabo. Ni mu gihe tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi basezeranye imbere y’Imana
muri Shiloh Prayer Mountain Church bagasezeranywa na Rev. Pst Alain Numa, maze
abitabiriye ibyo birori bakakirirwa mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa
Kigali.
Nubwo kugeza magingo
aya intambara z’iyi couple zitaragera ku
musozo, ariko yanditse amateka akomeye, ikora ubukwe bwiza bwitabiriwe n’ibyamamare
bitandukanye ndetse burangwa n’umunezero wo ku rwego rwo hejuru, ibyatumye
abanyarwanda benshi barushaho kubashyigikira cyane.
2.
The Ben na Uwicyeza Pamella
Mugisha Benjamin [The
Ben] na Miss Uwicyeza Pamella, ni couple ikunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi,
yagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Muri uyu mwaka,
The Ben na Pamella bakoze uko bashoboye bereka abanyarwanda ko bakundana urw’ukuri
haba mu mitoma bateranye ku mbuga nkoranyambaga, kugaragara mu ruhame agatoki
katava ku kandi n’ibindi byinshi.
Nubwo asanzwe
amushyigikira mu kazi ke k’ubuhanzi, muri uyu mwaka Pamela aherekeza The Ben mu
gitaramo yakoreye i Burundi, nibwo yakoze ku mitima ya benshi, bikarangira
avuyeyo yigaruriye imitima y’abarundi.
Kimwe mu bindi bintu
byarumye bavugwa cyane mu myidagaduro, ni imodoka ihenze cyane ya Ranger Rover The
Ben yahaye umukunzi we mbere y’uko berekeza i Burundi.
Mu 2019 ni bwo
hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.
Mu
Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi
na we yemera atajuyaje. Ku ya 31 Kanama 2022, nibwo aba bombi basezeranye
kubana akaramata mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ikiri kugarukwaho ubu,
ni ubukwe bwabo bubura iminsi mike ngo bube. Icyatumye bugarukwaho cyane, ni
urubuga rwashyizweho rw’abashaka gutwerera ibi byamamare, ndetse n’igisabwa
kugira ngo uwifuza kubutaha azabutahe nta nkomyi.
Ubukwe bwa The Ben na
Miss Pamella buzabera muri Kigali Convention Center ku itariki 23 Ukuboza 2023,
nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa bizaba ku ya 15 Ukuboza 2023, mu Busitani
bwo hafi ya Intare Arena.
3.
Zari Hassan na Shakib Lutaaya
Urukundo rwa Zarina
(Zari) Hassan n’umukunzi we, Shakib Lutaaya ni urukundo rwagarutsweho cyane
muri uyu mwaka, nubwo mu by’ukuri rwatangiye muri Gicurasi 2022. Impamvu nyamukuru
ituma aba bombi bagarukwaho mu myidagaduro ni ikinyuranyo kinini k’imyaka iri
hagati yabo, aho Zari Hassan agajeje imyaka 43, mu gihe umukunzi we Shakib
afite imyaka 31 y’amavuko.
Mu ibanga rikomeye
cyane, mu ntangiro z’Ukwakira 2023 nibwo Zari na Shakib basezeranye imbere y’Imana
mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo, nyuma y’amezi atanu Shakib yambitse
impeta uyu mubyeyi w’abana batanu.
Muri aba bana batanu ba
Zari, harimo batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Semwanga
bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013, ndetse na babiri yabyaranye na
Diamond Platnumz bamaranye imyaka ine bakaza gutandukana ku wa 14 Gashyantare
2018.
Mbere y’uko Zari ahura
na Shakib Cham Lutaaya uyu mubyeyi yakundanye by’igihe gito n’abasore bakiri
bato batandukanye barimo, King Bae, Dark Stallion, GK Choppa na Williams
Bugembe (Boss Mutoto).
Uru rukundo, ruri mu
zagarutsweho cyane, benshi bibaza niba koko uyu musore akunda Zari cyangwa
amukurikiranyeho amafaranga, nk’uko bisigaye bigenda muri iyi minsi. Kugeza ubu,
iyi couple ikomeje kugaragaza ko imeranye neza, bifashishije amafoto bakunze
gushyira ku mbuga nkoranyambaga.
4.
Kanye West na Bianca Censori
Nyuma y’igihe gito
atandukanye n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, Kanye West [Ye] yahise
asezerana mu ibanga rikomeye n’umukunzi we mushya, Bianca Censori. Uyu muraperi
n’uyu munyamideli basezeraniye muri Calfornia ku ya 20 Nzeri 2023.
Aba bombi bakunze
kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n’imyitwarire yabo idasanzwe mu ruhame
cyane cyane imyambarire yabo, aho uyu munyamideri yakunze kugaragara yambaye
imyambaro igaragaza ibice hafi ya byose by’umubiri we.
5.
Taylor Swift na Travis Kelce
Umuhanzikazi Taylor
Swift w’imyaka 33 n’umukinnyi wa filime, Travis Kelce bihariye igice kinini cy’imyidagaduro
muri uyu mwaka, n’ubwo batigeze bahamya ko bakundana bya nyabyo.
Ntawutwika inzu ngo
ahishe umwotsi! Couple ya Taylor Swift na Travis Kelce yatangiye kuvugwa cyane
nyuma y’uko uyu muhanzikazi agaragaye kuri stade yagiye gufana Kelce ndetse
bikagaragara ko yanezerewe cyane. Ibi, byaje gukomeza kuko hari nyuma
yanagaragaye yishimanye na nyina wa Travis, bashimangira ko aribo bafana bakuru
be.
Taylor na Travis
bakunze gushyira abantu mu rujijo, ariko ibimenyetso bikivugira. Hari aho
baherutse kugaragara basomana, ubundi bakaba barebana akana ko mu jisho,
bagafatwa amafoto basohokanye rwihishwa n’ibindi byinshi.
6.
Kourtney Kardashian na Travis Barker
Umucuranzi w’ingoma mu
itsinda rya Blink-182, Travis Barker n’umunyamideri Kourtney Kardashian
barushinze tariki 15 Gicurasi 2022, mu birori byabereye mu Mujyi wa Santa
Barbara muri California. Aba bakunze kuvugwa cyane muri uyu mwaka, nyuma y’uko
Kourtney asamye agatangira guhura n’ibibazo bitandukanye byanatumaga Travis
yica akazi akihutira kubanza kwita ku mugore we.
Aba bombi baherutse
kwibaruka imfura yabo, nubwo bombi basanzwe bafite abana babyaranye n’abo
bahoze babana nyuma bakaza gutandukana.
7.
Davido na Chioma
David Adedeji Adeleke
[Davido] n’umugore we Chioma Avril Rowland, ni couple iherutse kugarukwaho
cyane mu myidagaduro muri uyu mwaka. Ibi byabaye cyane byuma y’uko aba bombi
bibarutse impanga mu Ukwakira 2023.
Nyuma yo gupfusha
umwana wabo w’imfura w’umuhungu, Ifeanyi w’imyaka itatu warohamye mu bwogero
bwo hanze (piscine) mu Ukwakira kwa 2022, Imana yashumbushije uyu muryango
impanga z’umuhungu n’umukobwa, bizamura amarangamutima mu mitima ya benshi
bahamya ko ari igitangaza cy’Imana.
Davido na Chioma
batangiye gukundana mu 2013 ubwo bigaga muri kaminuza, maze umubano wabo
bawushyira ku mugaragaro mu 2015, ariko muri 2017 bongera kuwushyira mu ibanga
kugeza mu Ukwakira 2019, ubwo Chioma yabyariraga Davido umwana w’umuhungu waje
no kwitaba Imana.
8.
Cardi B na Offset
Couple y’abaraperi ya
Cardi B n’umugabo we Kiari Kendrell Cephus [Offset], ni imwe muri ‘couples’ z’ibyamamare
zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n’uburyo bakundana, kandi
bakagaragaza ko bashyigikiranye mu kazi kabo bahuriyemo.
Muri uyu mwaka, nibwo
Offset yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze agashinja Cardi B kumuca inyuma,
ariko nyuma uyu muraperikazi aza kwihanangiriza umugabo we kumushinja ibyo
adahagazeho.
Nyuma y’igihe gito, aba
bombi bongeye kugaragaza ko bameranye neza, ndetse Offset akorera isabukuru
idasanzwe umugore we ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 31. Muri uyu
mwaka kandi, ni nabwo bashyize hanze indirimbo yabo bakoranye bise ‘Jealously.’
9.
Jada Pinkett Smith na Will Smith
Iyi couple iri mu
zagarutsweho cyane muri uyu mwaka, nyuma y’uko umukinnyi wa filime, Jada Smith
agarutse ku mubano we n’umugabo we, Will Smith. Jada Smith yahishuye ko we n’umugabo
we bamaze imyaka irindwi batabana neza, mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ‘Worthy,’
ariko nyuma aza gutangaza ko nta gahunda ya gatanya ihari kuko bo ubwabo bari
kwiyubakira umubano mushya hagati yabo.
Nyuma y’ibyo byose,
benshi mu byamamare n’abakurikiranira hafi imyidagaduro, banenze cyane uyu
mugore bamushinja kumena amabanga y’urugo.
10. Miss
Muyango na Kimenyi Yves
Uwase Muyango
witabiriye Miss Rwanda 2019, ndetse akegukana n’ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto,
n’umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali, bari mu
bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri ubu, aba bombi
bamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwabo igaragaza ko bazakora ubukwe ku
wa 6 Mutarama 2024 n’ubwo nta bindi bisobanuro byinshi bongeyeho. Kimenyi na
Muyango, basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel
Yanis.
Bagiye kurushinga, mu
gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse impeta y’urukundo Muyango
amusaba ko yazamubera umugore. Mu itangazamakuru, aba bombi bakunze kubanzwa
niba bazigera bakora ubukwe cyanwa niba barahisemo kubireka ariko bakabica ku
ruhande.
Hasohotse integuza
y’ubukwe bwabo nyuma y’igihe gito Kimenyi agize imvune ikomeye yakuye mu mukino
As Kigali yahuriyemo na Musanze FC, ariko aherutse gutangaza ko ubu yumva ameze
neza.
Urukundo rw’aba bombi
rwatangiye gukura mu 2019 ari nabwo byamenyekanye ko bakundana.
TANGA IGITECYEREZO