Umuhanzikazi Butera Knowless umaze imyaka irenga 15 mu muziki, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Oya Shan”, yabaye iya mbere kuri Album ye ya Gatandatu amaze igihe ari gutegura izaba iriho indirimbo zitsa ku rukundo n’ubuzima busanzwe.
Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yasohoye iyi
ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, nyuma y’iminsi
yari ishize ayiteguje abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bari bamaze
igihe bategereje ibihangano bye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knowless yavuze ko
iyi ndirimbo yayikoreye mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kurushaho kwagura
urugendo rw’umuziki we ku rwego Mpuzamahanga nk’imwe mu ntego yubakiyeho
ibikorwa bye by’umuziki.
Ni indirimbo avuga ko yakozwe mu buryo bw’amajwi na
The Major na Ishimwe Karake Clement inononsorwa na Bulamu Vybz; ni mu gihe amashusho
yakozwe na Meddy n’aho amafoto afatwa na Frank Axel.
Knowless avuga ko umusore yifashishije mu gukina
inkuru y’urukundo aririmba muri iyi ndirimbo, ari umunyamideli usanzwe ari
umukinnyi wa filime muri Tanzania.
Asobanura ko muri rusange iyi ndirimbo yitsa ku
butumwa bwo kutaripfana igihe ufite uwo ukunda ‘bimubwire’.
Knowless avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba
zigize Album ye Gatandatu izasohoka umwaka utaha.
Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye
ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize
album ya Gatandatu.
Ati “Nk'uko nabivugaga ibiruhuko byarangiye...ubu ni
ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu
ariko na mbere y'uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n'ibindi bikorwa
bigomba gusohoka..."
Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album,
abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.
Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi
'itandukanye n'izindi zabanje'. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n'ibihe, ari
nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y'ibikorwa bye
ashingiye ku byabanje.
Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane,
kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo
zigize album ye ya Gatandatu.
Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe
uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati "Hari icyo byabyaye kandi
kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu."
Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari
no gukurikirana amasomo y’Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PhD’. Uyu muhanzikazi
wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo
nyuma yo gusoza ‘Master’s’ mu bijyanye n’ibaruramari.
Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri
we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro
cya kabiri cy’amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK),
yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri
Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza
inshingano z’urugo, umuziki n’amasomo.
Butera Knowless yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo
“Oya Shan”
Knowless yavuze ko ari gukora ku ndirimbo zizaba
zigize Album ye ya Gatandatu
Butera avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo zita ku
rukundo n’ubuzima busanzwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “OYA SHAN” YA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO