Mu bihe byashize, umuziki nyarwanda wari wiganjemo amatsinda y’abahanzi b’abanyempano, bahaga icyizere abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange cyo kugeza kure umuziki nyarwanda.
Umunyarwanda yaciye
umugani ngo ‘Akaryoshye ntigahora mu itama,’ undi yongeraho ko nta gahora
gahanze. Iyi migani yombi, neza neza irasobanura inkuru y’amatsinda y’abahanzi
nyarwanda yaje akigarurira imitima y’abanyarwanda, nyuma y'igihe gito akaza kugenda nka
nyomberi.
Amatsinda nka Urban
Boys, Dream Boys, Acive, KGB, Just Family, TBB, The Brothers, Tough Gang, Yemba
Voice n’ayandi yarakoze, ndetse atanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’umuziki nyarwanda, none ubu yose yamaze kuba amateka.
Bahati Makaca, umwe mu
bahoze bagize itsinda rya Just Family akaba anakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki
nyarwanda, aganira na InyaRwanda yatangaje ko bigoye cyane kuba amatsinda y’abahanzi
yaramba, asobanura ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ari ikibazo
rusange ku isi hose.
Yagize ati: “Ibintu by’amatsinda biragoranye cyane kandi si mu Rwanda gusa ugiye no muri Amerika, igihugu kiyoboye mu bintu byose ku isi, usanga nta tsinda rikibayo kandi hahozeyo amatsinda akomeye.
No mu minsi ishize itsinda rya One Direction naryo
ryarasenyutse, ariko tuje no muri Afurika y’Iburasirazuba itsinda twari tumaze
iminsi dufite rikomeye rya Sauti Sol, riherutse gukora igitaramo cya nyuma cyo
gutandukana no gusezera ku bafana babo, aho buri wese agiye gukora ku giti ke.”
Makaca yasobanuye ko
nubwo bigoye ko umuziki ukozwe mu matsinda uramba, usanga byoroha ko ayo
matsinda amenyekana vuba kuko muba mufatanya, mugakorera hamwe murenze umuntu
umwe.
Ati: “Mufatisha vuba
mugasenyuka byihuse kubera ko uko mworoherwa no gushaka igishoro ni nako
mugorwa no kugabana inyungu. Inyungu iraza ikaza ari nkeya, yakabaye ihaza
umuntu umwe mukabona mugiye kuyigabana muri abantu batatu, bane. Noneho uko
mutinda muri ya matsinda muba muri kugenda mukura, mugera muri ya myaka buri
wese yo gufata inshingano ze ku giti cye.”
Yavuze ko iyo abagize
itsinda batangiye kureba inyungu zabo bwite kuko iza rusange byanze, biba
bitangiye kwanga mu gihe uririmba wenyine aba akataje mu kumenyekanisha
ibikorwa bye, inyungu ayigengaho wenyine.
Bahati yashimangiye ko
isenyuka ry’aya matsinda ryateye icyuho gikomeye mu muziki nyarwanda, cyane ko
aya matsinda yagaragaraga cyane mu gihe cy’abahanzi nka ba The Ben na Meddy,
iyo adahagarara agakomeza gukora ubu aba ageze ku rwego rushimishije.
Yagize ati: “Kuba
amatsinda nka KGB, Just Family, The Brothers batagikora umuziki wo mu Rwanda,
harimo icyuho kinini cyane ariko na none ntabwo byatuma umuziki wo mu Rwanda
udakorwa neza ngo nuko nta matsinda ahari.”
Pundit Peacemaker, umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi umuziki ndetse n’imyidagaduro nyarwanda muri rusange, nawe yashimangiye ko ubu aho ibihe bigeze, iterambere ry’umuziki risigaye rishingiye mu kuba buri wese akora umuziki ku giti ke.
Yasobanuye ko
umuziki wo mu matsinda utagitanga umusaruro, kuko inyungu iva mu byo bakora nk’itsinda
usanga bayigabana ari nabyo birangira bidindije iterambere ry’abagize iryo
tsinda.
Pundit yaboneyeho no
kuvuga ko imwe mu mpamvu zateye ikendera ry’amatsinda y’abahanzi, ari uko abantu
bose basigaye bikunda bikabije ku buryo ntawe ugishaka gufatanya na mugenzi we,
ibintu bitandukanye cyane n’uko byahoze mu bihe byo hambere.
Nubwo inyungu ziba nke
cyane ku ruhande rw’abakorera umuziki mu matsinda, Pundit yashimangiye ko
isenyuka ry’aya matsinda ryasize icyuho kinini mu muziki nyarwanda, kuko
byarangiye ubuze ihangana, habura icyanga, abafana barakonja bitandukanye n’uko
byahoze hakibaho aya matsinda.
Yagize ati: “Icyuho cyo
kirahari, umuziki ubura ihangana, ukabura icyanga, abafana bakabura kwicamo
amatsinda kandi ubusanzwe buri tsinda ryagiraga abafana, haba abafana Dream
Boys, abafana Just Family,… Amatsinda yari menshi akagira abafana bayo,
bikazamura ibyishimo mu bafana, bigakora inkuru, itangazamakuru rigacuruza
ndetse n’abanyarwanda bakabona ibyo bahugiraho.”
Abenshi mu bari bagize
aya matsinda, bahise batangira gukora umuziki ku giti cyabo, ndetse bamwe muri
bo bakomeje kuzengurutsa idarapo ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Bahati Makaca wabaye muri Just Family yavuze ko isenyuka ry'amatsinda y'abahanzi ryateye icyuho gikomeye mu muziki
Pundit, nawe yasobanuye ko umuziki nyarwanda wahungabanijwe n'ikendera ry'amatsinda y'abahanzi yashyushyaga umuziki nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO