Kigali

Future Jesus’ Heritage yanditse amateka mu gitaramo yise “ Nzahora Nshima”-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:5/11/2023 16:15
1


Korari Future Jesus‘ Heritage ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi yakoze igitaramo kitazibagirana hagamijwe gushima no guhimbaza Imana



Kuya 4 Ugushyingo 2023 habaye guhimbaza no gushima binyuze mu gitaramo cyateguwe na Korari Future Jesus’ Heritage cyabereye mu kigo cya APAER giherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, kitabirwa n’imbaga.

Igitaramo kiswe “Nzahora Nshima” cyahuje abaririmbyi benshi batangiranye n’iyi Korari,abayobozi b’itorero muri iki kigo, abayobozi bafasha abana mu myigire, inshuti n’abandi, babwirwa amavu n’amavuko y’Ikigo ndetse n’amateka ya korari, habaho kuramya no gushima Rurema wabakoresheje.

Iki gitaramo cyatangijwe na korari iri mu zikunzwe Way of Hope ibarizwa mu itorero rya Remera SDA Church, inyura imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo bikurikirwa n’abatari bacye.

Future Jesus' Heritage yaritegerejwe na benshi, bahimbaje Imana barangurura amajwi yabo meza, baririmba n'indirimbo zabo zakunzwe mu myaka ya kera nka “ Azagutoza gusenga” n'izindi zakoze mu mitima y'abitabiriye.

Mu kiganiro na Inyarwanda umuyobozi mukuru wa korari Future Jesus’ Heritage  Umurerwa Jean Fils de Dieu, yagarutse ku mateka n’imbogamizi bahuye nazo mu gukora umurimo nka korari, gusa atangaza ko  kwishingikiriza ku Mana byahabaye intwaro zibafasha kunesha imitego y’umwanzi.


Ati “  Future Jesus’ Heritage turashimira Imana yadukoresheje iby’ubutwari. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye”.

Mu 1999 ababyeyi babarizwa mu Itorero ry'abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bashinze ikigo cy'Ishuri cya APAER giherereye muri Rusororo  hagamijwe gutanga ubumenyi ku bana, nyuma hashingwa korari Future Jesus’ Heritage mu rwego rwo kubafasha kwegerezwa Imana.

Urugendo rwabo rwibasiwe n’imbogamizi nyinshi harimo no gutandukana kw’abagize korari bitewe n’ubuzima, rimwe na rimwe bakagira gucika intege ariko bagakomezwa na Nyagasani.

Mu mwaka wa  2006 Future Jesus’ Heritage  yashyize hanze album ya mbere yiswe “ Senga Imana” yazamuye izina ryabo, bamenyekana mu bice bigize Igihugu cy’u Rwanda no hanze yarwo bakundwa na benshi.

Umuyobozi wa korari Murerwa, yikije ku ngamba bafite mu kwagura umurimo w’Imana avuga ko biteguye kuyivugira aho bazahamagarwa hose niyo haba kure. Yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy'Ishuri cya APAER bukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bukabaha imbaraga n’ibitekerezo mu kwagura umurimo w'Imana.

Yagize ati “ Imana ikomeze kutujya imbere, natwe twiteguye kuyivugira aho tuzahamagarwa hose”.

Bayiringire Seth umuyobozi mukuru w’Ikigo cya APAER yishimiye ibihe byiza yagiranye na korari bagakora umurimo w’Imana batiganda, bikabatera kwaguka mu buryo bw’umwuka.


Ati “ Nishimira ko twagiranye ibihe byiza tugafatanya umurimo w’Imana”.

Iki gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe atandukanye  bamwe bashyira hanze amarangamutima yabo bavuga kugira neza kw’Imana, biherekezwa n’urufaya rw’indirimbo za korari Way of Hope ndetse na  Future Jesus’ Heritage, Imana yihesha Icyubahiro.


Batangaje ko abagize korari bigeze gutatana hasigara abaririmbyi 4 gusa, ariko bongera kwiyegeranya


Abagize korari bamwe bari bato ubwo yashingwaga ariko barakuze bakurira mu buntu bw'Imana


Biteguye kuvugira Nyagasani aho bazahamagarwa hose niyo haba kure



Way of Hope korari ikunzwe mu Itorero ry'abadivantisiti yanejeje benshi kubera ubuhanga bwabo



Abanyeshuri biga mu kigo cya APAER bizihiwe mu gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe

Umwe mu bayobozi b'iyi korari Way of Hope James akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo 



Umutoza wa korari Future Jesus' Heritage Bugingo Elvis niwe warushinzwe gutegura igitaramo



  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ganza Clovis1 year ago
    Nukuri mwaradushimishije Imana ibakomeze mumurimo.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND