Korari Future Jesus‘ Heritage ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi yakoze igitaramo kitazibagirana hagamijwe gushima no guhimbaza Imana
Kuya 4 Ugushyingo 2023 habaye guhimbaza no gushima
binyuze mu gitaramo cyateguwe na Korari Future Jesus’ Heritage cyabereye mu kigo cya APAER giherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, kitabirwa n’imbaga.
Igitaramo kiswe “Nzahora Nshima” cyahuje abaririmbyi
benshi batangiranye n’iyi Korari,abayobozi b’itorero muri iki kigo, abayobozi
bafasha abana mu myigire, inshuti n’abandi, babwirwa amavu n’amavuko y’Ikigo ndetse n’amateka
ya korari, habaho kuramya no gushima Rurema wabakoresheje.
Iki gitaramo cyatangijwe na korari iri mu zikunzwe Way of Hope
ibarizwa mu itorero rya Remera SDA Church, inyura imitima ya benshi binyuze mu
bihangano byabo bikurikirwa n’abatari bacye.
Future Jesus' Heritage yaritegerejwe na benshi, bahimbaje Imana barangurura amajwi yabo meza, baririmba n'indirimbo zabo zakunzwe mu myaka ya kera nka “ Azagutoza gusenga” n'izindi zakoze mu mitima y'abitabiriye.
Mu kiganiro na Inyarwanda umuyobozi mukuru wa korari
Future Jesus’ Heritage Umurerwa Jean
Fils de Dieu, yagarutse ku mateka n’imbogamizi bahuye nazo mu gukora umurimo
nka korari, gusa atangaza ko kwishingikiriza ku Mana byahabaye intwaro
zibafasha kunesha imitego y’umwanzi.
Ati “ Future
Jesus’ Heritage turashimira Imana yadukoresheje iby’ubutwari. Imana yadukoreye
ibikomeye natwe turishimye”.
Mu 1999 ababyeyi babarizwa mu Itorero ry'abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bashinze ikigo cy'Ishuri cya APAER giherereye muri Rusororo hagamijwe gutanga
ubumenyi ku bana, nyuma hashingwa korari Future Jesus’ Heritage mu rwego rwo
kubafasha kwegerezwa Imana.
Urugendo rwabo rwibasiwe n’imbogamizi nyinshi harimo
no gutandukana kw’abagize korari bitewe n’ubuzima, rimwe na rimwe bakagira
gucika intege ariko bagakomezwa na Nyagasani.
Mu mwaka wa 2006 Future Jesus’ Heritage yashyize hanze album ya mbere yiswe “ Senga
Imana” yazamuye izina ryabo, bamenyekana mu bice bigize Igihugu cy’u Rwanda no
hanze yarwo bakundwa na benshi.
Umuyobozi wa korari Murerwa, yikije ku ngamba bafite
mu kwagura umurimo w’Imana avuga ko biteguye kuyivugira aho bazahamagarwa hose
niyo haba kure. Yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy'Ishuri cya APAER bukomeza kubatera ingabo
mu bitugu, bukabaha imbaraga n’ibitekerezo mu kwagura umurimo w'Imana.
Yagize ati “ Imana ikomeze kutujya imbere, natwe
twiteguye kuyivugira aho tuzahamagarwa hose”.
Bayiringire Seth umuyobozi mukuru w’Ikigo cya APAER
yishimiye ibihe byiza yagiranye na korari bagakora umurimo w’Imana batiganda, bikabatera kwaguka mu buryo bw’umwuka.
Ati “ Nishimira ko twagiranye ibihe byiza
tugafatanya umurimo w’Imana”.
Iki gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe atandukanye bamwe bashyira hanze amarangamutima yabo
bavuga kugira neza kw’Imana, biherekezwa n’urufaya rw’indirimbo za korari Way
of Hope ndetse na Future Jesus’ Heritage, Imana yihesha Icyubahiro.
Batangaje ko abagize korari bigeze gutatana hasigara abaririmbyi 4 gusa, ariko bongera kwiyegeranya
Abagize korari bamwe bari bato ubwo yashingwaga ariko barakuze bakurira mu buntu bw'Imana
Biteguye kuvugira Nyagasani aho bazahamagarwa hose niyo haba kure
Way of Hope korari ikunzwe mu Itorero ry'abadivantisiti yanejeje benshi kubera ubuhanga bwabo
Abanyeshuri biga mu kigo cya APAER bizihiwe mu gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe
Umwe mu bayobozi b'iyi korari Way of Hope James akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo
Umutoza wa korari Future Jesus' Heritage Bugingo Elvis niwe warushinzwe gutegura igitaramo
TANGA IGITECYEREZO