Kigali

Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Aime Frank baratira amahanga Imana ihindura amateka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2023 21:02
0


Umuramyi Tumaini Byinshi wamamaye mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso", yahuje imbaraga na Aime Frank, bahumuriza abatuye Isi bari mu bibazo binyuranye bibatera kwiheba, bababwira ko Imana ihindura amateka ndetse bavuga ko ari abagabo bo kubihamya.



"Humura" ni indirimbo yanditswe mu mwaka wa 2019. Amajwi yayo (Audio) yakozwe na Dayton pro, naho amashusho (Video) akorwa na 1SHOT ya Licky Licky. Baririmbamo ko Umwami Imana ahindura amateka akayagira meza, ndetse bakaba ari abagabo bo kubihamya.

Ni indirimbo irimo amagambo y’ubuhamya n’ihumure inibutsa abantu ko niba baravutse ubwa kabiri, ubuzima bwabo bakabuha Imana ntibazaterwe ubwoba n'ibihe kuko ubarimo arusho byose imbaraga kandi ni nawe ubihindura nk'uko bitangazwa n'aba baramyi.

Tumaini yabwiye inyaRwanda ko nubwo yari maze igihe adashyira hanze indirimbo nshya ariko "ni uburyo bwiza bwo gutegura no kubisengera". Avuga ko umushinga w'iyi ndirimbo "Humura" umaze hafi amezi atatu awutegura kandi "turashima Imana ko byose byagenze neza". 

Yunzemo ati "Dukomeje gushima Imana ko ikomeje kudukoresha dufite indirimbo nyinshi kandi nziza turi gutegura twizeye ko zizahembura imitima. Dufite ibikorwa byinshi Yesu aduhagurukije gukora turabibagezaho vuba mudukurikire kuri platforms zacu bizabageraho mu buryo bworoshye".

Tumaini Byinshi na Aime Frank bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tumaini akunzwe mu ndirimbo yise "Abafite Ikimenyetso" yarebwe n'abarenga Miliyoni 5. Aime Frank nawe si agafu k'imvugwarimwe mu muziki kuko indirimbo ye "Ubuhamya" imaze kurebwa na Miliyoni 1.6.


Tumaini Byinshi na Aime Frank baririmbye ko ari abagabo bo guhamya ko Imana ihindura amateka


Tumaini Byinshi yateguje izindi ndirimbo zinyuranye nyuma yo gukorana indirimbo na Aime Frank

REBA INDIRIMBO "HUMURA" YA TUMAINI BYINSHI FT AIME FRANK


REB INDIRIMBO "BFITE IKIMENYETSO" YA TUMAINI BYINSHI 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND