RFL
Kigali

Birengagije amafaranga batunze bigira abafana basanzwe! Ibyabereye muri BK Arena bizavugwa ikinyacumi-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/10/2023 22:12
0


Itsinda rya Boyz II Men ryatanze isomo ryo kwerekana igisobanuro cy'umuziki ukurura amarangamutima. Abafana uhereye ku banyacyubahiro kugeza ku baguze imeza ya Miliyoni 5 Frw bibwirije barahaguruka nta muntu ubisabye.



Ufite telefoni yari ari kurwana no gucyura urwibutso ari na ko barusha kuririmba Boyz II Men kuko bisa nk'aho bari mu giterane hamwe buri mukristu aba azi indirimbo zo mu gitabo. Igitaramo cy'abakunda Boyz II Men cyabreye muri BK Arena kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023.

Nibura umuntu ufite imyaka iri munsi ya 30 byagorana kwisanga yaryohewe kuko uhereye ku meza y'abajejetafaranga yari ari imbere y'urubyiniro agura Miliyoni 5 Frw kugeza ku myanya byitwa ko isanzwe itike yaho iragura 50,000 Frw mu gihe waba ukoresha ikarita ya BK Arena Prepaid wishyura 35,000 Frw. 

Urebye abateraniye muri BK Arena ni abantu bakuze kandi batunze amafaranga afatika kuko rwa rubyiruko rwajyaga rwitabira ibitaramo bya ba bahanzi b'ubu ntabwo babasha kwigondera itike. N'ubwo bayigondera, nta byishimo babona kuko umwuka uhari ni ukubyina uwa babiri (ingwatira) bitandukanye na bimwe tumenyereye byo kwikoza mu bicu no gusimbagurika. 

Andy Bumuntu yuriye urubyiniro ahamagawe na Isheja Regis uyoboye iki gitaramo cy'amateka ku bariho muri za 1985. Ku rubyiniro yazanye ababyinnyi bamufashije gutarama. Yamaze iminota 50 ku rubyiniro ashimisha abantu batari binjira neza mu gitaramo kuko hanze baracyaza.

Saa tatu zishyira saa yine z'ijoro, abantu bari bakirimo kwinjira. Ku itapi itukura bari bakimo kuhanyura ku bakeneye amafoto y'urwibutso ndetse aho bafatira ibyo kunywa naho hari huzuye dore ko udafite ikintu mu ntoki kumuca iryera byari bigoye. 

Muri iki gitaramo umutekano wari wakajijwe bitandukanye n'uko bisanzwe. Hari aho umunyamakuru atari yemerewe kugera ndetse bamwe mu banyacyubahiro bagera kare muri BK Arena aho bari baje kureba Boyz II Men itajya ikora ibitaramo bihendutse. 

Minisititi wa Siporo, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yakurikiye uko Andy Bumuntu yaririmbye. Si we gusa kuko yari yicaranye n'abandi banyacyubahiro. Andy Bumuntu ageze ku ndirimbo 'Igitego", yayiririmbye agaragiwe n'itorero bacinya umudiho. 

Ni umuhanzi ubona ko yateguye neza urubyiniro ku buryo ibyo tujya tubona abahanzi bo hakurya y'inyanja bakora ku rubyiniro yabikoze ndetse ubona ko abandi bahanzi bo mu Rwanda bakwiriye kumwegera akajya abafasha gutegura urubyiniro "stage preparation and performance". 

Yamaze iminota 50 yatangiye saa mbili kugeza saa 20:50, asoza ubona agishaka gutarama bitandukanye n'abahanzi baririmba iminota 10 bakahagira bitewe no kudakora imyitozo ngororamubiri no kutita ku majwi yabo.

Urubyiniro rwari rwubatse ku buryo byari bigoye ko umuhanzi yakora mu ntoki abafana keretse amanutse akabasanga. Ariko amajwi yari ameze neza nta makaraza 'noise' yumvikana. 

Wabonaga ko ubuyobozi bwa East African Promoters bwateguye neza ibjjyanye n'amajwi, amatara ku rubyiniro, abantu bereka abafana aho bicara, hateguwe aho kugurira ibyo kunywa henshi ku buryo byari bigoye kwitwaza ko wabuze icyo kunywa. 


Boyz II Men batanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cyabo

21:24 Boyz II Men yuriye urubyiniro, maze abaguze imeza ya Miliyoni 5 Frw bashyira hasi icyubahiro cyabo bahaguruka nta muntu ubibasabye. Abanyacyubahiro bibwirije barahaguruka kuko abahanzi bakunda bari bageze ku rubyiniro. 

Ni abagabo bahuza ku majwi meza ku buryo baririmba ukagira ngo ni korali. Nararanganyije amaso muri BK Arena mbura umuntu wicaye. Bitandukanye n'ibyo nsanzwe mbona aho umuhanzi aba ari kuririmba abafana bibereye muri telefoni cyangwa barangaye. 

Indirimbo za Boyz II Men, abantu bari muri K  Arena barazibarusha. Ntabwo wamenyaga ko ari abafana wagira ngo bakoranye imyitozo yo kuziririmba. Bamaze imyaka 38 mu muziki. Ni itsinda rishimirwa guteza imbere R&B kandi bakaba barashyiriweho inyenyeri i Hollywood Walk of Fame.

Ni ikimenyetso cyerekana ko icyamamare cyakoze ibikorwa by'indashyikirwa. Nta gihembo cyatanzwe mu bihe byabo badafite mu kabati. Bakoze album 15 baca uduhido two gucuruza ibihangano kuri miliyoni zirenga 60 ku isi hose. 

Amatike yo kubareba akunze gushira mbere bitewe nuko n'ubundi urungano rwabo ari rwo rufite amafaranga menshi mu nguni zose z'isi. Imbere muri BK Arena biragoye kubona abantu bagendagenda kuko wagira ngo bakurikiye igiterane kiza kuberamo ibitangaza. 

Boyz II Men ni urugero rwiza ku bahanzi bo muri iki kiragano bifuza gukora umuziki udasaza. Mbese ushaka kubaka ahazaza he yakwibanda ku muziki w'abanyamafaranga. 

Hasohotse inkuru z'uko amatike ya 100,000 Frw yashize, abantu bagirango ni urwenya ariko intebe zigenewe abaguze amatike ya 100,000 Frw, itike za 70,000 Frw zari zuzuye ku buryo hari ababuze aho bicara kandi batari bujye kwicara ahasanzwe. Bahisemo guhagarara. 

Nabanje kwicara mu myanya 70,000Frw mbona abantu inyuma yanjye babuze aho bicara. Ndebye ahandi mbona abahagaze bararuta abicaye. Boyz II Men yavuze ko "u Rwanda ni rwiza, turabashimira ko mwaje muri benshi". 

Ntabwo Boyz II Men yavugaga ngo abafana bumve kuko byari urusaku gusa rw'ibyishimo. Icyakora abakiri mu myaka y'ubuto byabacanze kuko abakuru baguye ahashashe. Mbese bari bari kuririmba za ndirimbo zabafashije kubyiruka zirimo The End of the road, A Song For Mama, n'izindi. 

Ubundi byakugora kumva ko abantu bakuze bafana bavuza akaruru k'ibyishimo ariko ni byo byari biri kubera muri BK Arena. Boyz II Men barahenze kubatumira ku buryo u Rwanda ari igihugu cya 4 bajemo muri Afurika nyuma yo gutaramira muri Kenya, Uganda na South Africa. 


Boyz II Men barakunzwe cyane ku Isi


Boyz II Men yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali kitabiriwe n'abiganjemo abari hejuru y'imyaka 30


Andy Bumuntu yatanze isomo ku bahanzi nyarwanda


Andy Bumuntu imbere y'abanyamafaranga bitabiriye igitaramo 


Andy Bumuntu yazanye ababyinnyi b'abahanga mu gitaramo cyq Boyz II Men






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND