Kigali

Europa League: Liverpool yanyagiye ikipe ikinamo Umunyarwanda, Mohammed Salah ashyiraho agahigo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/10/2023 4:59
0


Ikipe ya Liverpool yanyagiye Toulouse FC ikinamo umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda mu mikono ya Europa League ndetse na Mohammed Salah ashyiraho agahigo.



Nyuma yuko hakinwe imikino ya UEFA Champions League kuwa Kabiri ndetse no kuwa Gatatu, kuri uyu wa Kane hari hatahiwe murumuna wayo UEFA Europa League.

Umwe mu mikino yabaye ikomeye, saa tatu z'ijoro kuri Anfield ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yahatsindiraga ibitego 5-2 Toulouse yo mu Bufaransa bari kumwe mu itsinda E.

Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Diogo Jota ku munota wa 9, Endo kuwa 31, Darwin Nunez kuwa 34, Gravenberch kuwa 65 ndetse na Mohammed Salah wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda kuwa 90+3 naho ku ruhande rwa Touluse gitsindwa na Dalinga ku munota wa 16.

Umukinnyi ufite ababyeyi be b'Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Norway ukinira Toulouse, Warren Kamanzi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 7. 

Muri uyu mukino kandi iki gitego Mohammed Salah yatsinze cyahise gituma ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wo muri Premier League utsinze ibitego byinshi mu marushanwa yo ku mugabane w'Iburayi, yujuje 43 ahita anyura kuri Thierry Henry wari ufite aka gahigo ku bitego 42.

Mu yindi mikino y'amakipe akomeye yakinwaga muri Europa League, AS Roma yatsinze Slavia Prague ibitego 2-0, Bayer Leverkusen itsinda Qarabag FK ibitego 5-1, Brighton itsinda Ajax igitego 1-0 naho Olympiacos itsinda West Ham United ibitego 2-0.


Igitego cya 2 Endo yatsinze akoresheje umutwe 


Darwin Nunez watsinze igitego cya 3


Mohammed Salah yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi ukinira ikipe yo muri Premier League utsinze ibitego byinshi mu marushanwa y'umugabane w'Iburayi 


Liverpool yitwaye neza mu mikino ya Europa League 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND