Abanyarwanda 50 basoje amahugurwa y’iminsi 50 aho bahuguwe n’abatoza b’inzobere baturutse mu Bushinwa, akaba yarateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda na Henan University of Technology, binyuze muri “Henan Friendship Overseas Affairs service Co.Ltd”.
Ni
amahugurwa yabaye mu byiciro bibiri; ay’icya mbere "Taiji Boxing of Chen
Style" yatanzwe na Chen Haijun naho ay’icyiciro cya kabiri "Shaolin
Martial Arts" atangwa na Zao Changan kuva tariki ya 6 Nzeri kugeza ku wa
25 Ukwakira 2023, mu nzu y’imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku
Kimihurura mu Rugando.
Igikorwa
cyo kuyasoza cyitabiriwe n’abarimo Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bushinwa
mu Rwanda, Lin Hang; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya
Siporo, Rwego Ngarambe; Butoyi Jean wari uhagarariye Komite Olempike y’u Rwanda
ndetse na Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung-Fu Wushu mu
Rwanda.
Chargé
d’Affaires wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, yashimye imikoranire
iri hagati y’iyi ambasade n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wa Kung-Fu, avuga
ko aya mahugurwa agamije kurema abakinnyi beza b’ejo hazaza.
Ati
“Twizera ko bazavamo ba Bruce Lee na Jackie Chan b’ejo hazaza kandi bakazaba ba
ambasaderi b’ejo hazaza b’ubucuti n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u
Bushinwa. Uretse ubuhanga bw’umukino no kugira ubuzima bwiza, ni ugusangira
umuco n’indangagaciro z’ibihugu byombi.”
Uwiragiye
Marc uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Kung-Fu Wushu, yavuze ko ari
amahirwe bagize kuba aya mahugurwa yarabereye mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere
muri Afurika yose.
Ati
“Ni ubwa mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika, kuba ku ikubitiro yabereye
mu Rwanda bivuze ko hari uko barubona mu bijyanye n’imikorere n’umubano u
Rwanda rugirana n’amahanga.”
Yakomeje
agira ati “Bifite icyo bitumariye cyane kuko abari bayarimo ni urubyiruko,
rugira ubumenyi rugira, bugatuma rugera ahantu heza. Tukaba dutekereza ko uko
tuzajya dutera imbere, tuzagera no kuba twaba abanyamwuga.”
Aya
mahugurwa yitabiriwe n’abakinnyi 50 baturutse mu makipe anyuranye mu gihugu,
ndetse byitezwe ko bazageza ubumenyi bungutse ku bandi batabashije kwitabira
nk’uko Uwiragiye yakomeje abigarukaho.
Ati
“Tugiye kunoza umubano n’aba bavandimwe kugira ngo dukomeze kuzamura urwego
rwacu, ibyo twize uyu munsi, ubutaha tukazongereho ibindi. Hari gahunda
ishoboka turi kuganiraho, ko hari Abanyarwanda bashobora kujyayo umwaka umwe,
noneho undi ukurikiyeho, abandi bakaza inaha.”
Umwe
mu bahuguwe, Havugimana Emmanuel, yashimangiye ko hari byinshi bungutse birimo
no kumenya Kung-Fu gakondo bo batari basanzwe bakina kandi bizeye ko ibyo bize
bizabafasha kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.
Ati
“Twungukiyemo byinshi harimo nka Tai chi iyo bita ‘Chinese style’, ni ubwa
mbere yari igeze mu Rwanda, ikindi twigiyemo ni Kung-Fu gakondo ari yo bita
‘Shaolin Chen’. Ubundi twagiraga irushanwa rimwe rigezweho ariko ubu tugiye
kwinjira no mu rindi rya gakondo.”
Yakomeje
agira ati “Byadufashije ikintu kinini, cyane ko dufite ikipe igiye kujya mu
Gikombe cy’Isi, twagize umwanya mwiza ndetse tubona n’abarimu bagezweho
baradukosora, twizeye ko mu marushanwa tuzajyamo, tuzitwara neza.”
Nyuma
yo gusoza aya mahugurwa, biteganyijwe ko hari abakinnyi babiri bazahagararira u
Rwanda mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Dallas tariki ya 14-22 Ugushyingo 2023.
Abo
ni Mutuyimana Emmanuel na Iregana Steven bazajyana n’Umutoza Simparikubwaho
Godefroy mu gihe Uwiragiye Marc uyobora Federasiyo azitabira Inama Rusange
y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Kung-Fu Wushu. Imbere mu gihugu, hari kuba
Shampiyona y’Igihugu aho izakinirwa mu bice birimo i Nyagatare, Gicumbi n’i
Kigali.
TANGA IGITECYEREZO