RFL
Kigali

Brad Pitt, Jay Z na Cristiano mu byamamare bitunze ubwato buhenze ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/10/2023 9:25
0


Ibintu bihenze by’agaciro, imyambarire ihenze n'ubuzima buhenze ni byo abasitari benshi bahuriyeho. Amafaranga menshi babona, usanga bayashyira mu bindi bihenze birimo no kugura ibintu bitangaje abantu basanzwe batagura, cyangwa ngo batunge birimo nk'ubwato buhenze cyane.



Tugiye kukugezaho urutonde rw'ibyamamare bitunze ubwato buhenze cyane ku Isi byiganjemo abasanzwe bafite amazina akomeye mu myidagaduro barimo Brad Pitt, Jay Z n'umugore we Beyonce, Diddy tutibagiwe n'icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo:

1. Brad Pitt

Umukinnyi wa filime watwaye imitima y'abagore benshi, Brad Pitt, wahoze ari umugabo wa Angelina Jolie, ayoboye abasitari batunze ubwato buhenze ku isi. Brad Pitt akiri kumwe na Angelina Jolie muri 2014, yaguze ubwato bwa miliyoni 180 z’Amadolari. Ubu bwato bukaba buzwi ku izina rya 'Ghost Yacht'.

2. Jay Z na Beyonce

Ureste kuba Jay Z na Beyonce ari couple ikomeye muri Amerika ndetse ikaba inakize cyane, bari mu byamamare bitunze ibintu bihenze aho bafite ubwato baguze miliyoni 80 z’amadolari. Ubu bwato bwo mu bwoko bwa Yacht bwitwa 'Galacyica Star'. 

Ikinyamakuru Celebsluxury gitangaza ko Jay Z yaguze ubu bwato ari impano yahaye Beyonce ubwo yaramaze kwibaruka imfura yabo 'Blue Ivy Carter'.

3. Diddy

Umuraperi w'umuherwe Sean Combs, wamamaye ku mazina menshi arimo Puff Daddy, P.Diddy, ubu akaba asigaye yitita 'Brother Love', nawe atunze ubwato buhagaze miliyoni 65 z’amadolari. Ubu bwato bwitwa 'The Maraya' yaguze mu 2009.

4. Domenico Dolce na Stefano Gabbana

Couple y'abatinganyi bakomoka mu Butaliyani izwi cyane mu mideli aho bafite inzu y'imideli ikomeye ku Isi yitwa 'Dolce&Gabbana' rukora imyenda, inkweto, amashakoshi n'ibindi bikoresho by'ubwiza ku bagore, aba bagabo bombi bakoze ubukwe bahuje igitsina batunze ubwato bwitwa 'The Regina D'Italia' baguze miliyoni 30 z’amadolari.

5. Gweyneth Paltrow

Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari ukunzwe cyane muri Hollywood Gweyneth Paltrow wamenyekanye muri filime nka  'Iron Man', 'Shallow Hal', 'Dealy Relations' hamwe na 'Glee', atunze ubwato bwa 'Silolona Yacht' bwamutwaye akayabo ka miliyoni 28 z’amadolari.

6. Leonardo DiCaprio

Umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane, Leonardo DiCaprio, uzwi ku izina rya 'Jacques' yakinishije muri filime yanditse amateka ya 'Titanic' abenshi bita Jacques na Rosa, nawe ntiyacitswe mu gutunga ubwato buhenze yaguze miliyoni 24 z’amadolari.

7. Cristiano Ronaldo

Kabuhariwe muri ruhago, Cristiano Ronaldo, uzwiho kubaho neza mu buzima buhenze, atunze ubwato bwitwa  'Aya London' yaguze akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari.

8. Michael Jordan

Umukinnyi wa Basketball Michael Jordan, ufite ibigwi bikomeye nawe ari mu byamamare bitunze ubwato buhenze ku Isi. Ubwato bwe yahaye izina rya 'Mr. Terrible', yabutanzeho miliyoni 18 z’amadolari.

9. Nicole Kidman

Umukinnyikazi wa filime, Nicole Kidman, umugore w'icyamamare wa Keith Urban, kuri ubu ufite filime y’uruhererekane igezweho yitwa “Nine Perfect Strangers” iri kunyura kuri Netflix; Nicole Kidman yibitseho ubwato yaguze miliyoni 16 z'amadolari. Ubu bwato bwitwa 'Sunseeker Manhattan'.

10. Kylie Jenner

Umunyamidelikazi ugezweho, Kylie Jenner, ukomoka mu muryango w'ibyamamare w’aba Kardashians, ku myaka 26 y'amavuko atunze ubwato yaguze miliyoni 8 z’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND