Mugisha Benjamin wamenye mu muziki ku izina rya The Ben, yerekanye amashusho amugaragaza yahuje urugwiro n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, ndetse na Valerie Gilles-Alexis, ushinzwe itangazamakuru n'iminyekanishabikorwa muri Trace Group.
Uyu munyamuziki wamamaye
mu ndirimbo zirimo ‘Ndaje’ yasohoye aya amashusho yaherekeje ifoto kuri uyu wa
Mbere tariki 16 Ukwakira 2023.
Asohotse nyuma y’iminsi micye
hatangajwe ko The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazashyikiriza ibihembo
abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibihembo bya Trace Awards
bizatangwa ku wa 20 Ukwakira muri BK Arena.
Biranashoboka ko uyu
muhanzi azaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Mu butumwa bwo kuri
Instagram, The Ben yavuze ko ashima urukundo Olivier Laouchez akunda u Rwanda, amwizeza
ko azatuma yishima. Ati “Warakoze ku bwo gukunda u Rwanda. Niteguye gutuma
nishima.”
Ibi bihembo bitegurwa na
Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki
w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.
Trace Group ifite
insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda
ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka
n'itabirikwiye.
Ni ku nshuro ya mbere
bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije
guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye
inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.
U Rwanda nirwo ruzakira
umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu
Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel
Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Diamond wo muri Tanzania
uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best
Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].
Ni mu gihe Azawi,
Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo bizatangwa
ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena
bihuzwa n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' ku bufatanye na Visit
Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA)
n’abandi.
Mu itangazo rigenewe
abanyamakuru, Olivier Laouchez washinze Trace Group, yavuze ko abahanzi bo muri
Afurika bitanga uko bashoboye mu rugendo rw'umuziki bityo 'bakeneye gushimirwa'
Yavuze ko ibi bihembo
bihatanyemo abarenga 150 barimo abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanditsi
b'indirimbo, inzu z'umuziki, abahanzi bakizamuka n'abandi.
Olivier yahaye ikaze
kandi ashimira buri wese wakoze ibikorwa byatumye yisanga kuri uru rutonde
rw'abahataniye ibihembo.
Kuva mu Majyepho, u
Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi
bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B,
Rumba, Dancehall n'izindi.
Bahatanye mu byiciro 22.
Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y’Amajyepfo, Caribbean, Uburayi,
Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French
Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya,
Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria,
Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U
Bwongereza na Uganda.
Buri umwe uzatsinda
azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo
kigomba kuba kigaragara.
Nigeria n'iyo ya mbere
ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka
Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na
Rema.
Icyiciro cy'umuhanzikazi
w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde,
Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo
muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.
Umuraperi K.O ahatanye mu
byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration.
Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage
ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.
Ni mu gihe umuhanzi Pabi
Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles
Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'.
Ibi bihembo byitezweho
kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi
amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21
Kanama 2023.
The Ben yagaragaye yahuje
urugwiro n’Umuyobozi mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez
The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazatanga ibihembo bya Trace Awards cyangwa se akaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo
Ibiganiro birakomeje hagati ya The Ben na Trace Group ku gutanga ibihembo muri uyu muhango no kuririmbamo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAREMEYE' YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO