Maranatha Family Choir yasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Tuma umuntu aseka”, itangaza ko mu rugendo rw’abo rw’ivugabutumwa yisunga ubunararibonye rw’abanyamuziki bayinyuzemo mu rwego rwo gukora ibihangano byiza.
Iyi ni imwe muri korali
zamamaye cyane mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi, ahanini
biturutse ku mazina y’abantu bazwi nka Uwitonze Clementine [Tonzi], Ishimwe Karake
Clement, Butera Knowless, Aline Gahongayire n’abandi bayinyuzemo mu myaka yo
hambere ubwo biga mu mashuri yisumbuye muri APACE.
Imyaka itatu yari ishize
badasohora ibihangano ushingiye ku byo umuyoboro wayo wa Youtube ugaragaza.
Ariko baherutse guhuza imbaraga na Nel Ngabo na John B Singleton usanzwe
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorana indirimbo ihimbaza Imana
bise ‘Narahindutse’.
Perezida w’iyi korali, Selemani Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda ko bagarutse mu muziki mu buryo bweruye, kandi bizeza
abakunzi babo kubaha ibihangano byiza.
Yavuze ati “Ubutumwa
twifuza kugeza ku bakunzi bacu, ndetse n’abanyarwanda aho bari hose muri
rusange, n'uko nyuma y’igihe kinini bisa naho batatubona, ubu twagarutse, kandi
tukaba twagarukanye umutima wo kubaha ibihangano bibubaka kandi bikoze neza.”
Yavuze ko myaka ishize
bari mu ivugabutumwa atavuga ko ihuye n’ibikorwa n’ibihangano bashyize hanze
hashingiwe mu miterere y’iyi korali n’uburyo bakoragamo mu bihe byashize.
Yavuze ati “Ni urugendo
ugendeye ku myaka tumaze mu ivugabutumwa, umuntu atavuga ko rwabayemo umusaruro
mu bikorwa no mu bihangano bijyanye n’iyo myaka. Ariko nabyo bikaba byaragiye
biterwa n’impamvu nyinshi. Zimwe zishingiye ku miterere Maranatha Family Choir
yari ifite ndetse n’uburyo yakoragamo.”
Maranatha Family Choir
muri iki gihe igizwe n’abaririmbyi 11. Selemani asobanura ko kuba hari
abanyamuziki bazwi bayinyuzemo, byateye benshi amatsiko bifuza kuyimenya mu
buryo bwisumbuyeho, bituma n’ibihangano byabo birebwa.
Akomeza ati “Hari icyo
byafashije rwose (Kuba hari abantu bayinyuzemo bazwi). Kimwe byagiye bitera
amatsiko abantu benshi yo gushaka kumenya iryo tsinda ry’abaririmbyi abo bantu
bazwi bagiye banyuramo, bikaba byaberekeza ku kumva ibihangano byacu.”
Yavuze ko mu gukora
ibihangano by’abo n’ibitaramo n’ibindi, kenshi bisunga ubunararibonye bw’abayinyuzemo barimo Ishimwe Karake Clement wanabakoreye iyi ndirimbo ‘Tuma umuntu aseka’ mu
buryo bw’amajwi (Audio).
Selemani akomeza ati “Ikindi
n’uko hari ubunararibonye abo bantu bazwi banyuzemo usanga natwe butugirira
umumaro. Nk’urugero uyu munsi ubunararibonye Clement Ishimwe afite mu ruganda
rw’umuziki ntawabura guhamya ko budufitiye umumaro mu byo dukora.”
Yavuze ko iyi ndirimbo basohoye
bayanditse bashingiye ku bihe abantu bari kunyuramo muri iki gihe, aho mu
itangazamakuru humvikana inkuru z’abantu biyahuye, abantu bigunze bitewe n’ibyo
bari kunyuramo, kandi ugasanga hari agahinda gakabije kugeza no mu bakiri bato.
Selemani ati “Hari
n’ukuntu usanga kwita ku bandi bigabanuka bitewe n’uko buri wese yihugiyeho.
Ubutumwa rero twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo, ni ubwo gutuma nk’abantu
dukanguka, tugaha agaciro impinduka nziza dushobora kurema muri bagenzi bacu,
ahari umubabaro, agahinda, kwiheba, kwigunga n’ibindi nkabyo; tukagira uruhare
rwo gutuma hagaruka inseko y’ibyishimo n’icyizere.”
Uyu muyobozi yavuze ko
muri iki gihe bahugiye mu gusohora indirimbo zinyuranye, aho gukora album imwe
bahurizaho ibihangano by’abo. Kandi avuga ko muri uyu mwaka muri gahunda bafite
nta gitaramo bateganyamo.
Imyandikire y’indirimbo z’iri
tsinda muri iki gihe yibanda ku mpinduka nziza abantu bakwiriye kugira ku
bandi, bibukiranya ubutumwa bukwiriye ikiremwa-muntu.
Maranatha Family Choir
yatangaje ko yagarutse mu muziki mu buryo bweruye nyuma y’imyaka itatu yari
ishize
Maranatha yavuze ko
yanditse indirimbo ‘Tuma umuntu useka’ bashingiye ku bihe Isi iri kunyuramo
muri iki gihe
Maranatha bavuga ko mu rugendo rwabo rw’umuziki bisunga cyane ubunararibonye bw’abantu bayinyuzemo. Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Icyizere', 'Uri uwera', 'Nzaririmba' n'izindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUMA UMUNTU ASEKA’
MARANATHA BAHERUTSE GUHUZA IMBARAGA NA NEL NGABO NA JOHN BAKORANA INDIRIMBO 'NARAHINDUTSE'
TANGA IGITECYEREZO