Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, avuga ko afite ibyishimo bikomeye cyane cyane muri iki gihe ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Uwicyeza Pamella yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles], bakanasezerana imbere y’amategeko.
The Ben watangiye umuziki
mu ntangiriro za 2009 akiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko muri iki gihe
ahugiye mu myiteguro y’ubukwe bwe buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali
Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, The Ben yavuze ko ubukwe bwe
buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 mu
busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.
Ati “Ikintu kiri
kunshimisha cyane ni uko ndi mu rugo. Nta byiza nko kuba ndi mu rugo, ikindi
nacyo nshimishijwe n’iminsi iri imbere iri gutegura ubukwe bwanjye. Ndi umuntu
wishimiye cyane.”
Ku gicamunsi cyo kuri
Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, ni bwo The Ben yasohoye amashusho amugaragaza
ari kumwe na Uwicyeza Pamella yandikaho tariki 23 Ukuboza 2023. Nta kindi
yarengejeho, ariko abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi bahise bamwifuriza kuzagira
urugo rwiza.
The Ben wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Ndaje’ avuga ko yandika buriya butumwa yari azi ko abivuze mu
marenga, ariko yasanze abantu babitahuye.
Yavuze ko iriya tariki we
na Pamella ariyo bahisemo kugira ngo bazahurize hamwe inshuti n’abavandimwe mu
gutangira urugendo rw’urugo rwabo.
Ati “Tariki 23 Ukuboza
ni wo munsi njyewe ndetse n’umutambukanyi [Pamella] twahisemo ko twaha ibirori
ababyeyi ndetse n’abanyarwanda.”
Uyu munyamuziki ukorera
ubushabitsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gutangariza ubukwe bwe
ku mbuga nkoranyambaga biri mu murongo wo gutumira Abanyarwanda bose n’abandi
bamushyigikiye mu muziki we amazemo imyaka irenga 14.
Ati “Uyu ni umunsi wabo!
Ndi umuhungu wabo bareze muri iyi myaka yose ishize. Ndumva nta kindi kintu nabitura
usibye kubaha ubwo butumire n’ubwo tutazabona aho tubashyira. Ni nko kubabwira
ngo ni umunsi wanyu, muzadushyigikire.”
Mu myaka itatu ishize The
Ben ari mu rukundo na Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019, baza imbere muri ‘couple’
z’ibyamamare zigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibihe bagiranye
bakabisangiza abakunzi b’abo bituma benshi bahora babahanze ijisho.
The Ben avuga ko nk’undi
wese witegura kurushinga hari byinshi byahindutse mu buzima bwe. Yasobanuye ko
afite urutonde rurerure rw’ibintu byahindutse mu buzima bwe nyuma y’uko afashe
icyemezo cyo kurushinga n’umukunzi we Uwicyeza.
Avuga ko impinduka zabaye
mu buzima bwe zigaragarira buri wese. Akavuga ko yagutse mu bitekerezo ndetse no
mu nshuti. Akomeza ati “Kwaguka mu bikorwa bifatika. Ntabwo nabivuga byose,
ariko habayeho impinduka kandi nziza.”
The Ben asanzwe atuye muri Amerika ari naho akorera ubushabitsi bushamikiye ku buzima n’ubwo atabitangaza mu buryo bweruye. Yabajijwe aho azatura n’umugore we Uwicyeza Pamella, asubiza ko ari hose ariko cyane cyane mu Rwanda. Yavuze ati “Tuzaba hombi! Kuko aha ni mu rugo, turahafite."
Tariki 28 Ugushyingo
2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram
amugaragaza ahobeye Pamella amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza.
Aya mashusho yafatiwe
muri Tanzania aho The Ben yari agiye kumara iminsi ari kumwe na Miss Pamella. Bigaragara
ko aya mashusho yafashwe na Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi
byakugora guhita umenya.
Urukundo rwa The Ben na
Pamella rwitamuruye nyuma y’igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n’amashusho by’aba
bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira
kubakeka amababa.
Nta gihe kinini kandi
cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati
“Uwanjye”. Gusa n’ubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko
bakundana dore ko nta n’umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro
nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga
baca amarenga y’urwo bakundana.
Ku wa 09 Mutarama 2020,
The Ben yizihije isabukuru y’amavuko. Mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko
barimo na Miss Pamella wavuze ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri
umuntu wo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha
undi mwaka wawe.”
Miss Pamella ari mu
bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2019, ndetse yanabaye igisonga cya Mbere cya Miss
Zuri Africa Queen. Ni mu gihe The Ben amaze imyaka 14 ari ku gasongero k’abanyamuziki,
nk’uko benshi babivuga.
The Ben wabonye izuba mu
1988, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Amaso ku Maso’ yasohotse mu 2008, ‘Uzaba
uza (yaririmbanye na Roger)’, ‘Imfumbyi’, ‘Wigenda’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Amahirwe
ya Nyuma’, ‘Zoubeda’ n’izindi ziri kuri Album ye ya mbere.
Yagiye muri Amerika
asohoye indirimbo zirimo ‘Ese Nibyo’. Indirimbo ya mbere yakoreyeyo yitwa ‘Turi
Kumwe’ ayikoranye na Mike Ellison.
The Ben yatangaje ko kuva yakwinjira mu rukundo na Pamella yahindutse mu buryo bw’ibitekerezo n’ibikorwa bifatika
The Ben yavuze ko
ashimishijwe no kuba agiye kurushinga na Uwicyeza Pamella bamaze igihe mu
munyenga w’urukundo
Ku wa 31 Kanama 2022, The Ben yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO