Abategura iserukiramuco Mashariki African Film Festival batangaje ko kuri iyi nshuro ya cyenda rigiye kuba barihuje n’isoko ryagutse bise “Masharket” rizaba urubuga ruzahuza abasanzwe bandika, bakanakora filime ndetse n’abaguzi bashaka gushoramo imari.
Iri soko ni ngaruka
mwaka. Kuri iyi nshuro ryitezwe guhuriza hamwe abarenga 2000 bo mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, kandi rizaba ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 30
Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
Mashariki yatangiye mu
2005 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego
mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha
kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.
Nyuma y’uko ritangijwe
ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko
ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika
filime batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.
Ariko mu rugendo rwo
kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri
Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko
ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.
Umuyobozi wa Mashariki
African Film Festival, Nsenga Tressor yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane
tariki 12 Ukwakira 2023, ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo batekereje
gutegura igikorwa bagereranya n’isoko bise ‘Masharket’ aho rizahuriza hamwe
abatunganya filime n’abazigura.
Asobanura ko ari ‘isoko
ry’abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku
bahagarariye za Televiziyo’.
Iri soko rya filime
ritangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo
muri Afurika y’Epfo n’iryo muri Burkina Faso.
Muri rusange abahurira mu
isoko rya filime ni abari mu mwuga wa cinema, abacuruza ibihangano, abakoze
filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n’abandi.
Nsenga Tresor yavuze ko
kuri iyi nshuro abarenga 2000 aribo bazitabira bari mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi
muri cinema. Yavuze ko mu gutangiza iri soko bari mu biganiro na bamwe mu bantu
bakora mu rubuga rwa Youtube, Amazon na Netflix ku buryo bashobora kwitabira.
Ni ibiganiro avuga ko
bitanga icyizere kandi bigeze nibura kuri 50%. Ati “Turacyari mu biganiro nk’abantu
bo muri Netflix na Amazon, Youtube ko bashobora kwitabira iri soko rizabera mu
Rwanda ariko ntibiremezwa. Turacyari mu biganiro turebe ko n’abo baza.”
Uyu muyobozi avuga ko
benshi mu bakora filime bagihura n’imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabona
aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.
Akomeza ati “Mu isoko
nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n’ikorwa
rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku
mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.”
Yavuze ko gutumira ibigo
nka Netflix, Youtube na Amazon biri mu rwego rwo kugirango uzabona amahirwe
ibihangano bye bizanyuzwe kuri izi mbuga zikomeye ku Isi. Kuri iyi nshuro ya
mbere, iri soko ry’iminsi itatu ritabirwa n’ibihugu 67 bitandukanye byo ku Isi.
Yavuze ko muri uyu mwaka
biteze abantu 2000 bazava hanze y’u Rwanda, ariko bafite intego y’uko umwaka
utaha iri soko rizitabirwa n’abantu ibihumbi 10.
Umuyobozi ushinzwe
gutegura gahunda ya Masharket, Kayitare Lionel asobanura ko Masharket yatekerejweho
mu rwego rwo kwagura aho abantu bacururiza filime. Ati “Ni isoko rizatanga
amahirwe kuri benshi. Kuko noneho n’abaguzi bo hanze turababazanira bagahura
ukagerageza kuganira n’abo.”
Yavuze ko na nyuma y’iri
soko bazakomeza gukurikirana abaryitabiriye mu rwego rwo kureba no gutanga
inama ku byo biyemeje.
Kayitare asobanura ko mu
minsi ishize bagiye muri Berlin mu isoko rya filime aho bahuririye n’abantu
barenga ibihumbi 300 bitegereza uburyo hari amahirwe menshi biyemeza kubigeza
no mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abakora filime.
Yavuze ko iri soko rya
filime ryitezweho kuzamura umubare w’abantu bakora filime mu Rwanda, kuko mu
busanzwe umubare utari munini cyane. Ati “Buriya iyo harimo guhigana bituma n’abantu
bakora ibintu bifite ireme. Ibyo byose turateganya kubona Masharket ibigiramo
uruhare.”
Kayitare yavuze ko iri
soko rya filime rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda ryihariye, kuko andi masoko
yo mu bihugu bitandukanye usanga hari isoko ry’abavuga igifaransa, isoko ry’abavuga
Icyongereza ariko ko mu Rwanda rihurije hamwe abavuga indimi zose.
Imibare igaragaza ko
abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri
Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400.
Kwinjira muri iri soko ni
ukwishyura amadorali 450 ku bafite ibyo bazamurika, 250$ ku bantu bazitabira,
amadorali 100 ku munyeshuri na 50$ ku bashaka kuzamurika ibihangano bw’abo
hifashishijwe internete.
Iri soko rizanahuzwa no
kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo ibigisubiza inyuma cinema yo muri Afurika,
icyakorwa, kumenyakanisha ibyiza bitatse u Rwanda n’ibindi.
Umuyobozi wa Mashariki
African Film Festival, Tresor Nsenga yavuze ko ‘Masharket’ igiye gufasha
abafite ibihangano bya filime guhura n’abaguzi
Umuyobozi wa Masharket,
Kayitare Lionel yavuze ko hari inyungu nyinshi ku baguzi n’abacuruzi bazitabira
‘Masharket’
Wamamaye nka Dj Emery yavuze ko mu gihe cy’iminsi itatu bazaba bacuranga umuziki ufasha bantu kuzisanga muri ‘Masharket’
Kanda hano urebe amafoto menshi mu gutangiza 'Masharket'
TANGA IGITECYEREZO