Umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Mwiza Zawadi, yamaze gutangaza abakozi b’Imana bazafatanya mu gitaramo cye cya mbere yitegura gukora.
Umwe mu baramyi bato
ariko bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mwiza Zawadi, yamaze gutangaza abahanzi ndetse n’amakorali bazifatanya mu gitaramo cya mbere
agiye gukora kuva yatangira umuziki yise ‘Imirimo Yawe Live Concert.’
Mu bo yamaze gutangaza harimo umuhanzi Danny Mutabazi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Amarira y’ibyishimo", "Impamba y’urugendo", "Ingabo" n’izindi.
Zawadi kandi azifatanya n’imwe mu makorali
akomeye hano mu Rwanda, Gisubizo Ministries yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ntidufite
gutinya". "Ebenezer", "Nta Mana Nta Buzima", "I Yerusalemu", "Nguhetse ku Mugongo" n’izindi.
Zawadi agiye gukora igitaramo cye cya mbere
Abazitabira iki
gitaramo ‘Imirimo Yawe’ kandi, bazataramana na Boanerges Gospel Group ndetse na
Light Worship Team.
Iki gitaramo cy’umuramyi Mwiza Zawadi giteganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2023 saa cyenda z’amanywa ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye hafi yo mu Gakinjiro ka Gisozi.
Kwinjira muri iki gitaramo Zawadi yabigize ubuntu kuko aganira na InyaRwanda
yavuze ko ari umugoroba yifuza gufatanya n’abakunzi b’ibihangano bye kuramya
Imana ku bw’imiimo yabakoreye, kandi ko icyo agambiriye atari amafaranga ahubwo
ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Mwiza Zawadi yamaze gutangaza abo bazifatanya mu gitaramo ''Imirimo Yawe Live Concert''
TANGA IGITECYEREZO