Kigali

Tembera Sitade y'igihugu cy'u Burundi iri kubakwa n'abaturage gusa - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/10/2023 13:29
0


Imirimo yo kuba Sitade y'igihugu y'u Burundi irakomeje, aho biteganyijwe ko umwaka utaha muri Gicurasi izaba yuzuye.



Imirimo yo kubaka sitade Intwari iherereye mu mujyi wa Bujumbura, yatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, aho byari byitezweko muri Kamena uyu mwaka izaba yuzuye ariko ntibyakunda. Ni sitade izaba yakira ibihumbi bigera kuri 18, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga yaba iya CAF na FIFA.

U Burundi bumaze igihe budafite Sitade mpuzamahanga yemewe aho amakipe yaho ndetse n'ikipe z'igihugu z'umupira w'amaguru, bakinira imikino yabo muri Tanzania.

Umwihariko w'iyi sitade ndetse uri no mu byayitindije kuzura, ni uko yubakwa n'abaturage gusa aho bifata bagakora umuganda muri rusange, hagasigaramo abakozi bake bakora buri munsi.

Iyi sitade yubatse  rwagati mu mujyi wa Bujumbura  

Ikibuga Intwari kizuzura nibura abaturage bakigizeho uruhare rwa 60% mu myubakire 


Intebe zamaze kugera muri sitade, igisigaye ni ukuzuterekamo neza 


Ikibuga ntabwo baragisiza neza ngo kijyemo itapi 

Iyi sitade izaba ari ija mbere mu Burundi, izajya yakira abantu basaga ibihumbi 18  bicaye neza 

Inyuma mu mugongo wa sitade naho hari gutunganywa ngo hajye hakira imodoka 


Inyuma ahagana ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru, ni hamwe mu bice bizaba bimeze neza 

Amarembo abakinnyi bazajya binjirira bavuye mu rwambariro 

Iyi sitade izaba ifite hotel hejuru abantu bazajya biyakiriramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND