Kigali

MTN Iwacu Muzika Festival yasigiye ibyishimo bisendereye abaturage b'i Ngoma - AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/10/2023 22:36
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika ryongeye kubera mu ntara y'Iburasirazuba, mu karere ka Ngoma kuri Paroisse ya Kibungo.



Ni iserukiramuco rizengurukana n'abahanzi 8 b'intoranywa ari bo: Bushali, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Riderman, Bruce Melody, Afrique, Niyo Bosco ndetse n'umuhanzi wo mu karere MTN Iwacu Muzika Festival iba igezemo. Riba ku bufatanye n'abafatanyabikorwa nka MTN, RFI, TunyweLess, RBC n'abandi.

Muri iri serukiramuco, imiryango ifungura saa sita z'amanywa zuzuye. Kwinjira ahasanzwe biba ari Ubuntu mu gihe muri VIP biba ari amafaranga 3,000 Frw. Ni iserukiramuco rizenguruka intara zose zigize igihugu ndetse bakazagera no mu mujyi wa Kigali, baha ibyishimo bisendereye abaturage.

Ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2019 ariko biza guhagarara kubera icyorezo cya Covid-19, bitangira guca kuri Televiziyo Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2023, iri serukiramuco ryahereye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Nzeri 2023 (ariko tariki ya 20 Nzeri, batanu muri aba bahanzi bataramiye mu karere ka Burera), hanyuma tariki ya 30 Nzeri bakomereza mu karere ka Huye. Kuri iyi nshuro tariki ya 7 Ukwakira 2023 hari hatahiwe i Ngoma.

Si ubwa mbere iri serukiramuco ribereye mu karere ka Ngoma, kubera ko rigitangira mu mwaka wa 2019 nabwo ryahabereye tariki ya 20 Nyakanga.

Reka twinjire mu gitaramo nyirizina, turebere hamwe uko abahanzi bakiriwe ku rubyiniriro:


I Ngoma hari hakubise huzuye abantu

Mbere yo kugira ngo hagire umuhanzi ujya ku rubyiniriro, Dj, na Mc Buryohe na Brianca babanje gususurutsa abitabiriye, babashyira mu mwuka w'iki gitaramo kitabiriwe cyane dore ko abantu bari bakubise buzuye ahantu hose. Buri muhanzi aba agenewe iminota igera kuri 20 yo gushimisha abakunzi be.

Afrique: Nk'uko bisanzwe n'ubundi, Afrique niwe ukunze kubimburira abandi ku rubyiniriro. Afrique yinjiye ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be, yinjirira mu ndirimbo yise "Akanyenga", "My Boo", "Rompe", asoreza ku ndirimbo "Agatunda" (yatumye amenyekana). Yishimiwe n'abatari bacye i Ngoma.


Afrique ku rubyiniriro

Niyo Bosco: Niyo Bosco ukunze kwitwa (Music Machine), niwe waririmbye bya kabiri. Uyu muhanzi ufite umwihariko wo kwicurangira gitari ari no kuririmba, yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be, atangirira ku ndirimbo nka "Ubigenza Ute", "Urugi", "Seka". Yeretswe urukundo rwinshi.


Niyo Bosco ku rubyiniriro

Bwiza: Umuhanzikazi Bwiza nawe utangiye gufata imitima y'abatari bake mu gihugu no mu karere, nawe yinjiye ku rubyiniriro arishimrwa. Afite ababyinnyi bakunze kumubanziriza ku rubyiniro mbere y'uko ahagera. Bari bafite udukoryo tudasanzwe tumenyerewe mu Rwanda. Abantu bari i Huye barabyumva neza cyane umunsi bazaga bacana imirir o(mbese bimwe dusanzwe tubona ku rubyiniro mu bihugu byo hanze).

Nk'ibisanzwe n'ubundi baje bafite utuntu tw'udukoryo, hanyuma Bwiza yinjirira mu ndirimbo "Yiwe", akurikizaho "Soja" (yakoranye na Juno), "Exchange", "Wibeshya" (yakoranye na Mico The Best), "Ready" ndetse na "Do me". Yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Do me' kuko abari bakonje bahise banyeganyega.


Bwiza ku rubyiniriro

Chriss Eazy: Chris Eazy umunsi yataramiraga abatura  Huye, benshi batashye bamwitotombera bavuga ko abatuburiye, abibye abandi bakavuga ko yabapfunyikiye ikibiri biri. Babivugaga kubera ko uburyo yabataramiye bitandukanye cyane rwose n'uburyo bari bamuzi cyane ko atari n'ubwa mbere yari abataramiye.

Kuri iyi nshuro yiminjiriye agafu kuko ibyo kuba yarapfunyikiye abaturage b'i Huye, bishobora kuba byaramugezeho nta kabuza. Kuri ubu yaje nta mubyinnyi afite, azira mu ndirimbo yise "Ese Urabiz"i, "Basi Sori" (yakoranye na Passy Kizito), "Fasta", "Lala" (yakoranye na Kirikou Akili), "Inana", "Stop," asoreza kuri "Edeni" nayo ikunzwe bidasanzwe.

Chriss Eazy yagerageje ibishoboka byose ashyushya abantu, akora uko ashoboye rwose arabanyeganyeza nta bintu byo kuzana ubunebwe, nabo baramukundira baranyeganyega cyane ko usanga n'indirimbo ze hafi ya zose bazimurusha kuziririmba.


Chriss Eazy ku rubyiniriro

Symphony Band yasimbuye Yousta Band

Bimaze kumenyerwa ko abahanzi bane babanje ari bo: Afrique, Bwiza, Niyo Bosco na Chriss Eazy bacurangirwa na Youstard Band, hanyuma Symphony Band nabo bakaza gufasha abarimo: Alyn Sano, Bushali, Riderman na Bruce Melodie. Iyo bakimara kugera ku rubyiniriro, bahita bashyushya ibikoresho byabo gato bakabanza gucuranga gato.

Dukomeze......

Sam Skay: Umuhanzi Sam Skay ukorera umuziki we mu karere ka Ngoma, waturutse muri Art Rwanda Ubuhanzi, nawe yahawe umwanya gato yigaragariza abakunzi be. Uyu muhanzi yagerageje uko ashoboye, ugereranije n'abantu yari ahagaze imbere kandi nta bunararibonye afite mu muziki.


Sam Skay ku rubyiniriro

Iyo abahanzi bane ba mbere bavuyeho, hakabaho no guhindura Band, abantu benshi bavuga ko 'tuvuye muri Primary tugiye muri Secondary', bashaka kugaragaza ko bagiye mu cyiciro kirenze noneho.

Ntabwo ari ibanga cyangwa se kubeshya, kubera ko urebye uburyo bakirwa n'abafana biba bitandukanye, ikindi kandi urebye uburyo "strategies" bukoreshwa mu kubyinisha umufana biba nabyo bitandukanye. Bituma benshi hano batangira gusimbuka bakava hasi.

Alyn Sano: Umuhanzikazi Alyn Sano byonyine imyambarire ye ituma benshi bashiduka, bagasa nk'abisanga noneho mu gitaramo. Uyu mukobwa yinjiriye mu ndirimbo nka "Fake Gee", "For Us", "Hono", "Sayless", "Radiyo", "Kamwe", "Twishime" ndetse na "Alright".

Uyu muhanzi afite ukuntu ahita afata Buryohe na Bianca bakabyinana ku rubyiniriro, akaba ari ibintu biri mu bituma abantu bava hasi bakabyina.


Alyn Sano ku rubyiniriro

Mbere gato y'uko igitaramo gikomeza, bamwe mu bavuye muri RIB bongeye kwibutsa abaturage b'i Ngoma amayeri akoreshwa n'abatekamutwe batuburira abantu harimo: kubahamagara bababwira ko babayoberejeho amafaranga, kubahamagara bababwira ko hari umwana wabo ukoze impanuka ngo baboherereze amafaranga bamujyane kwa muganga, ku batuburira ku mbuga nkoranyambaga,....

Bongeye kubibutsa ko uwo byabaho, yakwegera ubuyobozi bumwegereye bukamufasha cyangwa se agahamgagara kuri nimero ya RIB 166.

Dukomeze igitaramo....

Bushali: Bushali nk'ibisanzwe n'ubundi bimaze kumenyerwa ko ari we mwami w'urubyiniriro, ku mugani we inkuta za BK Arena nizo zibizi. Kwinjira kwe ku rubyiniriro byonyine, abantu bahita batangira gusimbuka ataranatangira kuririmba.

Indirimbo ze zose zirabyinitse, ikindi zikunzwe n'urubyiruko kandi ni rwo ruba ruhari gusa. Bushali yinjiriye ku ndirimbo nka "Kurura" (yafatanije na Juno), akurikizaho "Kinyatrap", "Tsikizo", "Mukwaha", "Niyibizi", "Umwirabura", "Kugasima", "Nituebue" ndetse na "Kamwe".

Bushali yageze ku ndirimbo "Nituebue", ibintu bihindura isura burundu, abantu bose batangira kuririmba izina 'Bushido'. Ubundi hari ukuntu umuhanzi ahagurutsa abafana, ariko ukabona abahagurutse ni abantu bamuri imbere gusa. Kuri Bushali biratandukanye kuko n'inyuma bose baba bari mu bicu, ikindi nta muntu aba afite umufasha.


Bushali ku rubyiniriro

Riderman: Umuraperi Riderman nawe aracyari umwami w'injyana ya Rap kuko byagorana gupfa kubihakana. Amaze imyaka itari mike mu kibuga cya muzika, ariko aracyashoboye ndetse n'aho agiye gutaramira bamwereka ko rwose akiyoboye bakamwakirana yombi, bakamwereka urukundo rudasanzwe.

Ikintu kibikwemeza, n'ureba neza uzasanga abahanzi benshi batangiriye rimwe muzika, benshi barazimye, abandi baraburiwe irengerero, kandi nabo bari bakunzwe cyane, kugeza no ku rwego ushobora kubazana ngo bataramire abantu, ntihagire n'uhakandagira. Ariko Riderman aracyahagurutsa imbaga y'abantu baba baje kumureba.

Riderman nk'ibisanzwe azana ku rubyiniriro n'umuraperi nawe uhagaze neza mu muziki, Karigombe, ubundi bagatanga ibyishimo kakahava. Aba bahanzi, bafite ukuntu bahuza, bakorana neza neza ukabona ko bamaze guhuza amaraso cyane ko bamaze gukorana igihe kitari gito ku rubyiniriro.

Avuga ko impamvu akorana na Karigombe, ari uko bahuza cyane mu mikoranire yabo, bakaba batagorana ndetse bakaba baranakoranye kuva kera. Ku rubyiniriro, usanga bafite ukuntu batwara umufana gake gake bikarangira bamwigaruriye wese, kuko uzasanga banaganiriza abafana bakiyumvanano.

Riderman agaragaza ko ari umuhanzi mukuru cyane rwose. Ananyuzamo agashishikariza abantu kugana serivisi z'abafanya bikorwa baba bari kumwe, urugero RFI, MTN n'izindi. 

Ananyuzamo agaha Karigombe umwanya akigaragaza mu ndirimbo ze (nk'incuti ye magara), cyane ko nawe ari umuraperi uhagaze neza muri muzika nyaRwanda. Binjiriye mu ndirimbo nka "Cugusa", "Mambata", "Horo", "Abanyabirori", ndetse na "Nta kibazo".


Riderman ku rubyiniriro

Bruce Melodie: Muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi mukuru uba utegerejwe na buri muntu, ni Bruce Melodie. Ntabwo ajya akenera umuhanzi cyangwa se umubyinnyi umufasha, byose arabyikorera nta bintu by'ubunebwe aba afite. 

Yaririmbye "Selebura", "Funga Macho", "Katerina", "Ikinya", "Ikinyafu", "Saa moya", "Ndumiwe", "Akinyuma", "Katapilla", "Igitangaza", "Fou De Toi", "Kungola", "Henzapu", na "Bado". Bruce Melody niwe muhanzi waririmbye indirimbo nyinshi ugereranije n'abandi bahanzi bamubanjirije.

Nk'uko akunze kwiyita Munyakazi, abaturage ba Ngoma yasanze bamukunda cyane binyuze mu ndirimbo ze yakoze, cyane ko nyinshi muri zo wasangaga banaziririmba kumurusha.


Bruce Melodie ku rubyiniriro

Urugendo rw'ibi bitaramo ruzakomereza i Rubavu  tariki ya 14 Ukwakira, mu gihe ku wa 25 Ugushyingo 2023 ari mu Mujyi wa Kigali


Abaturage b'i Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda bari bakubise buzuye


AMAFOTO: EAP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND