RFL
Kigali

RIB yemeje ko yatangiye iperereza ku bantu bakekwaho kwiba telefone ya The Ben

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/10/2023 0:13
1


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwatangiye gukora iperereza ku bakekwaho kwiba telefone ya The Ben yo mu bwoko bwa iPhone 14 yariye i Burundi muri 'Weekend' ishize.



Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB aganira na inyaRwanda.com yemeje ko batangiye iperereza ku bakekwaho kwiba iyi telefone. Ati: "Yatanze ikirego, iperereza riri gukorwa ku bantu benshi batandukanye! Gusa ariko kuri ubu nta bintu byinshi natangaza".

Nk'uko amakuru agera ku inyaRwanda.com abivuga, Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer,  ni umwe mu bakekwaho kwiba iyi telefone ya The Ben. Bivugwa ko yatawe muri yombi kuri station ya RIB Kimihurura tariki ya 5 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko The Ben akimara kuburira telefone ye i Burundi, yahisemo kuvuga ko yayibonye (ariko abeshya) kugira ngo abafana be bagabanye umujinya bari bafitiye Abarundi, gusa we mu by'ukuri yari yamaze gutanga ikirego cye. 

Iki gihe abantu bari mu rujijo, bamwe bavuga ko yayibonye, abandi bakavuga ko yayibuze burundu akagura indi, gusa The Ben we yagaragaje ko yayibonye, mu buryo bwo guturisha abafana.

Telefone ya The Ben yabuze kuwa 30 Nzeri 2023, mu ijoro ryo guhura no gusangira n'abakunzi be i Burundi. Uwahaye amakuru inyaRwanda avuga ko ubwo The Ben yahagurukaga ajya gusuhuza abantu, X-Dealer nawe yagaragaye yicaye aho The Ben yari yicaye.

Yahise ava i Burundi vuba vuba atanitabiriye igitaramo nyamukuru. Mu gusobanura impamvu yavuye i Burundi shishi itabona, avuga ko yari yaharambiwe yikumburiye mu Rwanda.

Bivugwa ko hari umuntu wari watumye X-Dealer iyo telefone ya The Ben, ndetse ngo akaba yari yanamwemereye Miliyoni 3 Frw. Uwayimutumye ngo yifuzaga amasezerano n'amashusho birimo.

Telefone ya The Ben yabuze ku munsi wo gusangira n'abakunzi be


Ubwitabire kuri uwo munsi bwari hejuru cyane




The Ben yari kumwe n'umugore we Pamella Uwicyeza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • freeman logan11 months ago
    The Ben ntewe ishema nawe Numunyarwanda ubigaragaza kuba ashatse umunyarwanda Kazi





Inyarwanda BACKGROUND