Jason Derulo yamaze kugezwa mu nkiko n'umuhanzikazi Emaza Gibson kubera ihohotera yamukoreye amutera ubwoba ko niba ashaka ko umuziki we utera imbere bagomba kubanza kuryamana.
Mu kwezi kwa Kanama 2021, Jason Derulo yahamagaye umuhanzikazi Gibson amubwira ko yaza muri Atlantic akaba ari ho akorera umuziki ndetse Jason Derulo amwizeza ibitangaza ndetse no kumufasha harimo gukora album bari guhuriraho.
Mu Ugushyingo 2021, Jason Derulo na Gibson batangiye gukora kuri album ndetse no gukora ku ndirimbo aba bahanzi bombi bari guhuriramo nk'uko Jason Derulo yari yarabimwijeje.
Jason Derulo yaje kubwira Gibson gukora imihango imenyerewe mu gihugu cya Haiti aho bavuga ngo ni ugutanga uruhu rw'ifi n'ihene ubusanzwe usanga ari ugusambana hagati y'abakora iyo mihango. Jason Derulo yabwiraga Gibson ko aribwo buryo buzatuma amenyekana hirya no hino ku isi hose.
Iki gikorwa Jason Derulo yavugaga ko aribwo buryo bwonyine buzatuma ageza Gibson ku ntego ze zo kwamamara nk'uko yari yarabimusezeranyije mbere y'uko batangira gukorana mu Ugushyingo 2021.
Jason Derulo yakomeje kwinginga ndetse no gutumira Gibson bya hato na hato ariko uyu muhanzikazi arabyanga.
Ubwo barimo bafata amashusho y'indirimbo mu ijoro rimwe, Jason Derulo yabwiye Gibson ko basangira inzoga amwizeza ko aza kumushakira umuntu umutwara iwe mu rugo ariko Gibson nabyo arabyanga. Jason Derulo abonye nta kundi yabigenza, yahise asohora muri Studio Gibson ahita amubwira gutaha byihuse.
Uyu mubano mubi wari umaze kuza hagati yabo wakomeje kwiyongera ntibongera gucana uwaka kugeza ubwo abwiwe ko amasezerano yo gukorera mu nzu itunganya imiziki ya Atlantic yasheshwe.
Nyuma y'uko yumvishe ibyo ashinjwa, Jason Derulo yatangarike ikinyamakuru People ko ababajwe nibinyoma arimo gushinjwa byo guhohotera igitsina gore kandi atarigeze na rimwe agerageza gukora ibintu nk'ibyo.
Jason Derulo yagize ati "Ibi birego ni ibinyoma kandi birababaza. Ndwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi nkomeza kwiyemeza gushyigikira abantu bashaka kugera ku nzozi zabo. Nshaka kubaho ubuzima bwanjye mu buryo bwiza ku buryo mbabajwe cyane n'ibi birego bisebanya.”
Emaza Gibson arashinja Jason Derulo kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Jason Derulo yahakanye ibirego ashinjwa byo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina
TANGA IGITECYEREZO