Umunyarwenya wigaragaza buri gihe mu isuti y'ibara ry'umutuku, udatana na karuvati n'akagofero gahora mu mutwe, ukora urwenya rwe yisunze inshuti nyinshi ziba zimugaragiye, kandi akisanisha n’ibigezweho-mu ncamake wavuga ko Doctall Kingsley ari uwo.
Ni umwe mu barwenya
bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet,
uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura
ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.
Amajwi akoresha aherekeza
ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma
akomera mu ruganda rwa ‘Comedy’ muri iki gihe.
Uyu musore wabonye izuba
mu 1990 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo
"Upcoming Diaspora" cy'umunyarwenya Japhet Mazimpaka, kiza ku wa 29
Ukwakira 2023.
Japhet yabwiye InyaRwanda
ko yamutumiye nyuma y'ibiganiro bagiranye 'no kuba narabonye ko hano mu Rwanda
akunzwe'.
Mu byumweru bine bishize,
umunyamuziki Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa n’ibihangano by’uyu
musore ugiye gutaramira i Kigali.
Chris Brown akurikirwa n’abantu
barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe
ubutumwa bw’uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye
impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.
Igitaramo cya Japhet
kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kizagaragaramo abandi banyarwenya barimo nka Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya,
Michael Sengazi, Josh2funny n’abandi barimo uwo muri Uganda n’uwo muri Nigeria.
Ibinyamakuru byo muri
Nigeria bivuga ko atunze amadorali 200,000. Izina rye ryatangije guhangwa amaso
no kuyoboka urubuga rwa Instagram ndetse na TikTok.
Mu 2018 nibwo yatangiye
urugendo rwe rwo gutera urwenya nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Mu Ukwakira
2022 urugo rwe rwatewe n'abajura baramucura, batwara ibikoresho birimo Lap Top,
Telefoni ndetse n'imodoka.
Doctall Kingsley agiye
gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma yo kwigwizaho igikundiro mu
banyarwenya
Ku rubuga rwa tiktok akurikirwa n'abantu Miliyoni 3.2, ni mu gihe we akurikira abantu 965
Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abantu ibihumbi 301, ni mu gihe akurikira abantu 1,200
Chris Brown yagaragaje ko yanyuzwe n'ubuhanga bw'uyu musore
TANGA IGITECYEREZO