Muri Kanama 2022 hari umwe mu bana b’abakobwa wavuze ko yavuye mu ishuri biturutse ku makimbirane yari yugarije ababyeyi be. Icyo gihe yatangiye ubuzima bwo gusabiriza mu muhanda biza kumuviramo gutwara inda imburagihe.
Iyo muganira agaragaza ko
afite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza uko byagenda kose. Iyi ni imwe mu nkuru
z’abakobwa bagiye bava mu miryango asangiye n’abandi benshi banyura mu buzima
nk’ubu bagateseka ku buryo kubona ahazaza habo biba bigoye.
Guverinoma yagiye
ishyiraho ingamba zinyuranye mu kwita kuri buri umwe; ariko kandi imiryango
ikangurirwa kwita ku burere bw’umwana. Hari abantu ku giti cyabo n’imiryango
itegamiye kuri Leta ikoresha ubushobozi bafite mu guhindura ubuzima bw’abakobwa
n’abagore.
Uwimana Delphine afite
inkuru itangaje mu rugendo rwe rw’ubuzima. Asanzwe ari umuganga ariko wahisemo
kuba rwiyemezamirimo abinyujije mu guteza imbere abakobwa n’abagore mu rwego
rwo guharanira ubuzima bw’abo.
Yize kuvura
mu bihugu by’amahanga, agarutse mu Rwanda asanga abakobwa n’abagore bakuranye
mu Karere ka Gakenke bugarijwe n’ubukene, bituma yiyemeza gutangiza ishuri
ryigisha kudoda ndetse no kwihanganira imirimo.
Yabanje kwakira
abanyeshuri babarizwa mu cyiciro cya mbere 1 n’icya 2 cy’ubudehe, abacikirije
amashuli, impfubyi, ababana n’ubumuga n’ababyariye iwabo.
Bahabwa amahirwe yo kwiga
ku buntu mu gihe cy’umwaka bagasoza bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku
isoko ry’umurimo.
Uwamahoro yabwiye InyaRwanda ko gutangiza iki kigo byasembuwe n’igihe yamaze akorana na koperative z’abakobwa n’abagore abigisha imyuga mu gihe cy’amezi atatu, akabona bidahagije, ahubwo akiyemeza kubahuriza hamwe kugira ngo bajye banahabwa impamyabumenyi.
Ibi ariko byanasembuwe n’uko
yabonaga hakenewe ko imyuga ihuzwa no guhanga udushya. Ati “Byongeye nkabona
imyuga gusa itavanze na guhanga udushya, bidahagije kugira ngo tureme akazi
karambye ku bakobwa dufasha.”
“Ni bwo nibwiye ko
kugira ngo tubafashe mu buryo burambye ari ukubaha inyigisho nibura z'umwaka
zabahindurira ubuzima.”
Avuga ko nyuma yo
gushyira ku isoko aba banyeshuri ikigo kinabaherekeza mu buzima bwo gushaka
imirimo no kwisanga ku isoko.
Ati “Icyo gihe babasha
kubona inyungu ihorahora ku buryo byibuze babasha kubona ibyo kubatunga mu
buzima bwa buri munsi.”
Ku wa Kabiri tariki 3 Ukwakira
2023, ishuri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 63, basanga abandi 52 bahawe
izi mpamyabumenyi nyuma y’umwaka umwe wari ushize iri shuri rifunguye.
Yubakiye
ku kugira uruhare mu guteza imbere imideli mu Rwanda
Uwamahoro avuga ko
abakobwa n'abagore yafashije kwiteza imbere akomeza kubagira inama yo kwigirira
icyizere ku isoko ry'umurimo, ariko kandi bagakora ibikorwa bifite ireme bituma
babasha guhangana n'abandi bahuriye ku isoko.
Ati "Iyo uzi neza
isoko uriho, ukamenya isoko uriho, ugashyiraho igicuruzwa cyawe rero baba
barabikoze, icyo tubabwira ni ukwigirira icyizere, kandi bagakomeza gukora
ibikorwa bifite ireme, hanyuma tukanabafasha mu gukomeza kubakurikirana."
Uwamahoro asobanura ko
iri shuri yashinze aribona nk'indorerwamu y’iyaguka ry'uruganda rw'imideli mu
Rwanda, ashingiye ku kuba bamwe mu bakora imideli atari ibintu bize, ahubwo
babikora kubera ko ari ibintu bakunze.
Ati "Abanyamideli benshi babikora kubera ko babikunda ntabwo ari ibintu bize. Icya kabiri abandi babikora hari igihe usanga babikunda ariko badafite kubishingiraho mu bushabitsi, kandi guhanga imideli n'ubucuruzi nk'ibindi n'ubwo hazamo igice cy'impano n'ubuhanzi."
Asobanura ko abakobwa
n'abagore bigishwa gukora imyenda no kudoda kandi bakigishwa uko babihuzwa
n'ubucuruzi buteye imbere ku buryo buri munyamideli wese yabyisangamo.
Yavuze ati
"Twiteguye guhaza isoko ry'inaha ntibibe ko ibintu byiza byose bituruka i
Kigali."
Uwamahoro asobanura ko mu
rugendo rwo gufasha abakobwa n'abagore gutera imbere, agihura n'imbogamizi aho
usanga bamwe mu bakobwa batifitiye icyizere ndetse ntibiyumvishe ko ibyo bagiye
gushyira ku isoko bizakundwa n'abantu.
Ngo hari bamwe mu
bajijinganya bavuga ko ababyeyi babo batazaborohera. Uwamahoro avuga ko bamwe mu
banyeshuri yigisha harimo ababyariye iwabo n'abandi bafashwe ku ngufu.
Avuga ko binyuze muri iri shuri bigisha abakobwa ibijyanye n'imyororokere kugirango buri wese arusheho kumenya ubuzima bwe.
Ati "Twigisha abakobwa kumenya umubiri wabo. Bakamenya izo
ngaruka, bakamenya kuba uri umukobwa bivuze iki? Noneho bakamenya icyo bakora bisunze gukoresha amategeko abagenga ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bakabimenya kandi
bakaba basaba n'ubufasha ku mavuriro igihe bibaye ngombwa."
Uwamahoro yavuze ko
banahanze ikoranabuhanga ribafasha kugera ku bakobwa benshi bo muri Gekenke. Iyi
'Application' bahanze iriho 'video' zinyuranye zifasha abakobwa kumenya
birushijeho ubuzima bw'imyororokere.
Uwamahoro Delphine avuga ko urugendo yatangiye arwitezeho kwagura uruganda rw'imideli mu Rwanda. Asanzwe ari umuganga wahisemo kubihuza no gufasha abakobwa n'abagore
Uwamahoro Delphine avuga ko inzozi ze ari ugukora uko ashoboye Gakenke igatera imbere-Aha ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Nzabonimpa EmmanuelAbanyamideli banyuranye bagaragajwe imyambaro yahanzwe nk'imwe mu ntego bihaye yo kuzamura uruganda rw'imideli mu Rwanda
Bamwe mu banyamideli baracyagaragaza imbogamizi z'irimo ibikoresho bakoresha
TANGA IGITECYEREZO