RFL
Kigali

RunUp, umuhanzi nyarwanda w'imyaka 22 wabengutswe na Label ikomeye muri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/10/2023 16:24
1


Umuhanzi nyarwanda, RunUp, ni umwe mu bakwiriye guhangwa amaso bitewe n'impano ye ikomeye yabengutswe na Label yo mu gihugu cya Nigeria gifatwa nk'ikiri ku isonga mu muziki wa Afrika.



Kuva atangiye umuziki, hashize amezi 8 gusa. Amaze gukora indirimbo 3 arizo: "Isabella" ari nayo yatangiriyeho, "Flower" na "Delete" aheruka gusohora. Turi kuvuga RunUp, umusore muto cyane ariko wagutse mu mpano yo kuririmba dore ko yabengutswe na kompanyi yo muri Nigeria isanzwe ikorana n'ibyamamare ku isi.

Indirimbo ye nshya "Delete", yakozwe mu buryo bw'amashusho na Oskados Oskar, naho amajwi yayo akorwa na Hervis Beatz wayicuze mu mudiho wa Afrobeat, ayungururwa (Mix & Mastering) na kizigenza Bob Pro. Ni indirimbo yengetse cyane ku bari mu buryohe bw'urukundo.

Kwizera Emmanuel Prince niyo mazina yiswe n'ababyeyi be ariko we yahisemo kwitwa RunUp nk'izina ry'ubuhanzi (Stage name). Yavukiye mu Gatenga i Kigali, mu muryango w'abana 4. Yize ibijyanye na "Software Engineering", atangira umuziki mu ntangiriro z'umwaka wa 2023.

Mu kiganiro na inyaRwanda, RunUp yavuze ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari benshi "mbese ukora neza wese". Gusa hari abamukundishije umuziki kuva akiri umwana. Ati "Gusa nakuze kunda Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy, Tom Close, Bruce Melodie, Justin Bieber na Michael Jackson".

Uyu musore uri gufashwa na Label yo muri Nigeria yitwa SongPlux ihagarariwe na GaxMorey, yagarutse ku butumwa yibandaho mu muziki we. "Nibanda ku rukundo ndetse n'ubuzima". Yavuze inzozi ze mu muziki, ati "Mu myaka itanu, ndifuza kuzaba ndi umuhanzi uri 'International' [Mpuzamahanga]".

SongPlux ibarizwamo RunUp, ihagarariwe mu Rwanda na Rocky Kimomo. Ni sosiyete ikomeye muri Nigeria, izobereye mu mashusho y'indirimbo, gukwirakwiza imiziki n'ibindi. Ku rukuta rwayo rwa Youtube, usangaho indirimbo z'ibyamamare nka Burna Boy, Davido, Omah Lay na Chris Brown.


RunUp yakuze akunda imiziki y'abahanzi barimo Chris Brown na Meddy


RunUp avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki


Impano ya RunUp yashimwe na Label ikomeye yo muri Nigeria yahise yiyemeza kumufasha

REBA INDIRIMBO NSHYA "DELETE" YA RUNUP


REBA INDIRIMBO "ISABELLA" YINJIJE RUNUP MU MUZIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kazeneza1 year ago
    Ndakunda





Inyarwanda BACKGROUND