Imbogamizi abahanzi bagitangira umuziki bahura nazo

Imyidagaduro - 04/10/2023 10:05 AM
Share:
Imbogamizi abahanzi bagitangira umuziki bahura nazo

Abahanzi bagitangira muzika bagaragaza ko bahura n'imbogamizi nyinshi cyane zitandukanye kandi zikomeye zimwe zituma bareka kuwukora, igihe bakomeje guhura n'ibyo bibazo.

Umuziki nyarwanda, kugeza kuri ubu bimaze kumenyerwa ko uri mu bintu bigoranye kubikora kandi bibamo imbogamizi nyinshi zitandukanye.

Abantu hano hanze tujya kubona  tukabona umuhanzi arakubise abantu barenze 100 baramumenye ariko buriya biba byaramufashe igihe kitari gito ndetse n'imbaraga nyinshi cyane.

Buriya kugira ngo umuhanzi azajye kugera ku rwego rwo kugira umukunzi byararenze kugira umufana, ni ibintu biba birenze cyane.

Kugira ngo rero tuzajye kubona umuhanzi, amenyekane mu ntara cyangwa se mu karere, aba buriya yaraturutse kure, yaratanze ibitambo byinshi, inzara, kwigomwa n'ibindi byinshi bitandukanye.

Hano abantu benshi iyo babonye indirimbo bakumva iraryoshye, baba bumva bihagije bakirengagiza ingorane bahura nazo.

Abahanzi benshi kugeza ubu bemeza ko umuziki cyane ku bahanzi bagitangira, ari kimwe mu bintu bisaba kwitanga, kugira intego no kubikora  ubikunze birengeje urugero kuko ubizanyemo ibyo gushakamo amafaranga mbere, aho ntabwo wawukora n'amezi 3 kuko byaba byakunaniye rugikubita.

Izo mbogamizi zivugwa ku bahanzi bagitangira ni izihe?

Hano bamwe mu bahanzi bagitangira muzika yabo baherereye mu bice bitandukanye by'igihugu, baganiriye na InyaRwanda.com, bagerageza kugaragaza zimwe muri izo mbogamizi bahura nazo.

1. Amikoro: Mbere na mbere umuhanzi uzwi ku izina rya Chona Hodari The original Destination, ukorera umuziki we mu ntara y'amajyepfo, wamenyekanye mu ndirimbo nka" Impamba", avuga ko' Ikibazo cya mbere na mbere aba bahanzi bagitangira muzika bahura nacyo , ari ikijyanye n'amikoro make. Avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu bisaba ubushobozi burenze.

Ati" hano ntabwo Producer yagukorera indirimbo ku buntu yaba amajwi cyangwa se amashusho. Si ibyo gusa kuko n'ibindi bikorwa byose bijyanye no kwamamaza izo ndirimbo byose bisaba ubushobozi.

Nk'ubu studio ya make kuri ubu ni ibihumbi 100 mu gukora indirimbo, hanyuma no kongeraho amatike yo kujya kwamamaza no kumenyekanisha iyo ndirimbo byose ni amafaranga, ugakubita hasi ugakubita hejuru ngo ushake ayo mafaranga, ariko ugaheba ubwo bikaba biranze".

Umuhanzi Chona Hodari yavuze ko harimo imbogamizi y'amikoro

2. Kutabasha kugera ku bantu bashobora kubafasha: Umuhanzikazi Kellia nawe uri kwigaragaza neza muri muzika nyaRwanda, ukorera umuziki mu Mujyi wa Kigali, wamenyekanye mu ndirimbo nka" Ndabizi", yakoranye na Alyn Sano, avuga ko abahanzi na none bakizamuka, bahura n'imbogamizi yo kutabasha kugera ku bantu bashobora gutuma ibikorwa byabo bimenyekana ngo bigere kure (Promoters), abanyamakuru, bitewe n'uko inshuro nyinshi biba bisaba ko uba ugomba kuba uziranye n'umuntu nawe uziranye n'uwo mu Promoter kugira ngo abashe kuba yagufasha. 

Hano Kellia avuga ko niyo waba ufite impano byikubye 1000, inshuro nyinshi bitakunda nta kimenyane kibayemo. Avuga ko ubundi kubona umuntu ugufasha kumenyekanisha ibihangano byawe, ariryo pfundo riza imbere mu guhita umuhanzi amenyekane vuba vuba.

Ati" Iki ni kimwe mu mbogamizi zituma ibihangano byacu bitagera kure, bitewe no kutamenyana n'uwo muntu ushobora kuba yagufasha kumenyekanisha ibihangano byawe".

Kellia avuga ko Hari ikibazo cyo kutabona uko bageza kure ibihangano byabo.

3. Guhubuka: Umuhanzi, umwanditsi akanatunyanya amajywi y'indirimbo uzwi ku izina rya Li John kuri ubu ukorera muri studio yitwa StoryKast Records, ndetse akaba anafite indirimbo nshya yise" Ndagutinya", avuga ko abahanzi bagitangira muzika bahura n'imbogamizi yo guhubuka mu gihe cyo gushyira hanze imiziki igihe bavuye muri studio, batazi neza igihe cya nyacyo cyo gushyira hanze imiziki.

Avuga ko hano hari igihe umuhanzi aba agihabwa indirimbo ye na Producer, hanyuma ntiyirirwe yiga ikibuga neza ngo arebe niba yaba aricyo gihe kiza cya nyacyo cyo guhita asohohora indirimbo, bitewe no kutagira uburambe n'ubumenyi mu kazi, agahita ayishyira hanze nyamara kitaricyo gihe cyo guhita ayisohora, ahubwo yari kubanza agategereza, we agahita abikorana amashyushyu, yamara gushya agahita awureka Burundi.


Li John avuga ko mu bahanzi bakizamuka habamo guhubuka bituma bahita babireka

4. Gukorerwa ibihangano nta gahunda cyangwa ubushake: Umuhanzi, umunyamakuru, umukinnyi wa filime ndetse akaba na manager w'abahanzi uzwi ku izina rya Benno View wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka" Mukorogo", avuga ko abahanzi bagitangira muzika, bakunze guhura n'ikibazo cyo gukorerwa indirimbo nta mwanya n'umutima bishyizweho, urugero ugasanga umuhanzi agapanga gukora indirimbo izasohoka mu kwezi kumwe kuri imbere, hanyuma Producer akayibika mu kabati akabanza agakorera abafite amazina akomeye cyangwa se yanayikora, ugasanga ayikoze uko yiboneye nta mutima bayishyizeho.

Benno View ukunze kwiyita " Ambassador w'aba Upcoming artists" yahisemo kwishingira Studio ye y'ise" View Nation Music", ndetse kuri ubu akaba anafite irushanwa y'ise" Nyereka Talent" rigamije kuzamura abana bato bafite impano ariko babuze aho bamenera, dore ko kuri ubu umushinga ugeze kure, afasha abana batandukanye mu kubakorera Indirimbo n'amashusho Kandi ku buntu.

Uyu musore avuga ko yakuze akunda muzika bidasanzwe, ariko bitewe n'imbogamizi zikomeye y'ahuriyemo nawo, yahise afata umwanzuro wo guhiga amafaranga ku kibi n'ikiza kugira ngo azajye abasha kwikorera ibihangano bye uko ashaka ndetse n'igihe abishakiye. Avuga ko yafashe umwanzuro wo gufasha abana bato muri muzika( kubakorera Indirimbo ku buntu) kubera ko yababajwe bikomeye muri uyu muziki azira ko aribwo akiwutangira, bityo akiyemeza gufasha abana kugira ngo batazigera bahura nk'ibyo byose yahuye n'abyo.

Yavuze ko yigeze gukorera indirimbo kumu Producer umwe, yajya kuyimwaka agasanga yayikoze nabi mu buryo adashaka, yamubwira kuyisubiramo akanga, bikarangira amukubise( Producer akubise Benno) nyamara yari yamwishyuye amafaranga ye.

Benno View, ufite studio yise " View Nation Music" avuga ko hari imbogamizi yo gusuzugurwa n'ababakorera ibihangano

5. Gufatwa mu buryo bubi cyangwa se nk'ikirara: Umuhanzi Fayimah wamenyekanye cyane mu ndirimbo" Nkabapapa", nawe uri kwigaragaza kuri ubu mu muziki, avuga ko Indi mbogamizi bahura nayo ku bahanzi bagitangira, harimo gufatwa mu bundi buryo butari bwiza.

Avuga ko igihe cyose umuntu akora umuziki ariko ataragira aho agera, abantu kenshi baba bamufata nk'ikirara bakavuga ko ibyo yishoyemo by'ubuhanzi ari ingeso mbi agiyemo nta kindi, nyamara we aba afite intego ye.


Fayimah, avuga ko badahabwa agaciro iyo bagitangira, ahubwo ko bafatwa nk'ibirara

6. Kwamburwa mu bitaramo: Umuhanzi Kenny Edwin wamenyekanye mu ndirimbo nka " Deep in love", yakoranye na Papa Cyangwe, avuga ko abahanzi hano hanze bakunze kwamburwa cyane mu bitaramo, gusa ariko bikaba akarusho kuri abo baba bakizamuka, ugasanga umuhanzi uri kwigaragaza mu gace runaka atumiwe n'abakire ngo aze asusurutse abantu baba bitabiriye ibitaramo yateguye, agatumira umuhanzi uri kwigaragaza muri iyo minsi, hanyuma umuhanzi nawe akitegura ndetse yewe agashaka n'abamufasha ku rubyiniriro mu gususurutsa ababa bitabiriye icyo gitaramo.

Kenny akomeza agira ati" Hanyuma umuhanzi yamara gukora icyo gitaramo, agasezeranywa kwishyurwa nyuma y'iminsi runaka, nyamara agategereza amaso agahera mu kirere, Ubwo se nk'imbaraga n'igihe mba nashoye mu kwitegura icyo gitaramo ntiziba zipfute ubusa?, Hanyuma se abo bamfashije ku rubyiniriro bo nzakomeza kubareba mu maso kandi baba bakeneye kwishyurwa?. Ugasanga bibaye ibibazo bikomeye".


Kenny Edwin, avuga ko bahura n'imbogamizi yo kwamburwa iyo batumiwe mu bitaramo, Kandi nabo baba bafite abo bakoresheje

7. Ruswa: Umuhanzi Njd Rumuri, wamenyekanye mu ndirimbo nka" Revenge" , avuga ko 'abahanzi bagitangira muzika, imbogamizi duhura nayo ni Ruswa, urugero hajya habaho amarushanwa runaka ajyanye no guhitamo cyangwa gutoranya impano z'abanyamuziki, hanyuma muri abo batoranijwe, hakabamo umwe cyangwa se babiri bishyuriwe ngo babe aribo baza kuba aba mbere bafate ibihembo cyangwa se baze gufashwa mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, nyamara atari we wari ukwiriye ibyo bihembo mu by'ukuri ahubwo babimuguriye, ibyo rero ugasanga nabyo biri mu bintu biduca intege'.

Hano abahanzi bakavuga ko nyamara baba batanze iby'abo uko bashoboye ndetse n'umwanya wabo udasigaye kugira ngo babashe kwitabira ayo marushanwa.


Umuhanzi Njd Rumuri avuga ko bahura n'imbogamizi yo guhumywa amaso igihe hari amarushanwa bitabiriye, bityo bikabangiriza umwanya

8. Ivangura mu njyana: Umuhanzi umaze kumenyekana cyane uzwi nka ZEO Trap wamenyekanye mu ndirimbo nka" My Ghee", yavuze ko hano indi mbogamizi igaragara, ni ku bahanzi baririmba cyane cyane injyana ya Rap avuga ko badakunze gushyigikirwa nko mu zindi njyana cyane cyane mu itangazamakuru.

Ati" kuri ubu rwose haracyari ikibazo mu bahanzi bakizamuka baririmba injyana ya Rap, mu kuba bagera mh itangazamakuru, Uretse wowe ubwawe wishakira aho ukubitira, ukareba aho wamenera, ariko ubundi mu itangazamakuru cyane kuma radiyo, biba bigoye kuzumva indirimbo zawe zacuranzwe".

Abahanzi baririmba injyana ya Rap bagitangira muzika, hano berekana ko badakunze gushyigikirwa cyane mu itangazamakuru nko mu zindi njyana, bikaba kenshi biri mu bintu bibaca intege cyane.


Umu raperi ZEO Trap, avuga ko bahura n'imbogamizi y'ivangura ry'ibihangano n'injyana mu itangazamakuru

Mu zindi mbogamizi zishyirwa mu majwi mu guca intege abahanzi bakizamuka harimo:

9. Gutenguhwa n'ibyo bari bizeye cyangwa se guhomba: Mu busanzwe ubundi ahantu hose habamo kunguka no guhomba, ariko inshuro nyinshi iyo umuntu ahombye, bimusunikira amahirwe angana na 60% yo guhita icyo kintu akireka ntazongere kugikora kereka umuntu ufite imitoma ukomeye ndetse ufite n'intego ikomeye.

Abahanzi hano hanze bagitangira muzika nabo bavuga ko bakunze guhura n'imbogamizi zirimo no guhomba cyangwa se kutabona ibyo bari biteze. Urugero nk'umuhanzi agakora indirimbo akayishoramo akayabo tuvuge yagurishije nk'agasambu iwabo bamuhaye, agakoramo indirimbo ya Miliyoni 2 aziko izagera hanze igakosora, akungukamo akayabo, nyamara ahubwo indirimbo ikamuhombera inshuro zikubye kabiri no kuyibonamo ibihumbi 500 bikaba ikibazo.

Hano rwose nka 70% biba bigoye kongera kumvisha uwo muntu ngo yongere ashore mu muziki uretse gusa kuba afite icyo ashaka muri uwo muziki.

10. Kuribwa na bakuru babo mu muziki: Hano abahanzi bakishakisha mu muziki, bagaragaza indi mbogamizi yo guhemukirwa na bakuru babo mu muziki. Urugero agasaba umuhanzi ufite izina ko bakorana indirimbo ( featuring), hanyuma uwo muhanzi akamuca ibya Mirenge , yamara kuyamuha ayabitse, agahita amublocka cyangwa akamuahyira blacklist yazajya amuhamagara ntamwitabe, cyangwa se agashaka izindi nzitwazo amubeshya, bikazarangira amuhemukiye.

11. Kubura abantu babashoramo amafaranga( managers) cyangwa se babareberera inyungu: Ikindi abahanzi bakizamuka bagaragaza nk'imbogamizi bakunze guhura nayo, harimo ko batajya bapfa kubona abantu babareberera inyungu cyangwa se ngo babashoramo amafaranga, kabone nubwo waba ufite impano ingana gute.

Benshi mu gihugu bavuga baba bafite impano ariko bagahura n'ikibazo cyo kutabona abantu bashobora kubafasha mu muziki wabo wa buri munsi, ubwo twavuga nko kugirana inama, kungurana ibitekerezo n'ibindi byinshi bishobora kuzamura ibikorwa bye bya muzika bya buri munsi.

12. Ihohoterwa: Abahanzi bashya mu muziki cyane cyane ku gitsina gore bakunze kugaragaza ko buriya bajya bahura n'imbogamizi y'abantu babahohotera bakaba ari abantu baba bitwaje ko bari bubashyigikire bakabafasha mu muziki wabo, bijya kumera nka ruswa ishingiye ku gitsina.

13. Kutagira intego n'icyerekezo: Abahanzi hano hanze bakunze kugaragaza ko bajya bahura n'imbogamizi yo kutagira gahunda ihamye mu muziki wabo, rimwe bakabikora ubundi bakabireka kabone nubwo yaba afite impano imeze gute.

14. Kwisanisha nk'abahanzi bagezeyo( bakize Kandi nta kintu bibereyeho): Hano abahanzi benshi bagitangira muzika bavuga ko bahura n'ikibazo cyo gukora indirimbo imwe, yamenyekana ubwo abantu ahantu hose bagatangira kujya bamujora wese, yakwambara nabi bati' dore cya cyamamare cyacu ibyo cyambaye' yakwitegera moto cyangwa igare nabwo bakamukwena, abahanzi bavuga ko bagira igitutu cy'abantu baba babanegura cyane, bityo bikabasaba gukora iyo bwabaga ngo bagaragare neza, n'ubwo yaba yaburaye munda hari gusya ubusa. Abahanzi bavuga ko nacyo kiri mu bintu bibabangamira cyane.

Nubwo abahanzi bavuga ibi, ariko hari igihe usanga inganzo yabo cyangwa ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo ubwabyo bishobora kugira uruhare mu kuzamuka k'umuhanzi cyangwa se kuzima kwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...